Byatangiye ari inzozi bigera aho ahabwa igihembo mpuzamahanga (Video)

Umubyeyi witwa Mukasarasi Godelieve wo mu Karere ka Kamonyi, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yabonye uburyo bagenzi be bapfakajwe na Jenoside ikanabasiga bamwe barwaye kubera gufatwa ku ngufu abandi bakabyara abana batifuzaga, asanga agomba kugira icyo akora nk’umuntu wari wagize amahirwe yo kurokokana n’umuryango we wose.

Ni igikorwa yatangiye nk’inzozi atizeye neza ko kizatanga umusaruro kuko na we ubwe umuryango we wasigaye iheruheru kubera gusahurwa no gusenyerwa inzu, umugabo we n’abana na bo barahigwaga n’Interahamwe ngo zibice.

Ariko kugeza ubu Mukasarasi arishimira ko inzozi ze zabaye impamo, akabasha gufasha abagore n’abakobwa batari bake agarurira icyizere abari bazi ko ubuzima bwabo burangiriye aho barongera babasha kumwenyura, na we akaba yarateye intambwe yishimira mu buzima.

Bikurikire kuri KT TV mu kiganiro kirambuye Mukasarasi yagiranye na KT Radio

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu mubyeyi ni intangarugero, Uwiteka azamuhe umugisha mu mibereho ye yose, Bravo Bravo!!!!!!!

Damasi yanditse ku itariki ya: 10-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka