Byantunguye, nabimenyeshejwe ndi mu yindi mirimo - Umushumba mushya wa Diyosezi ya Byumba

Umushumba wa Diyosezi ya Byumba, Musenyeri Papias Musengamana, aratangaza ko yishimiye gushyirwa kuri uwo mwanya, n’ubwo byamutunguye kuko atari yiteguye ko yahabwa izo nshingano.

Musenyeri Papias Musengamana
Musenyeri Papias Musengamana

Musenyeri Papias Musengamana, avuga ko n’ubwo bitunguranye kandi inshingano yahawe zisaba Ingabire zihariye, yiteguye kujya gusohoza ubutumwa, kuko mu masezerano bakora bahabwa Ubusaseridoti, barahirira kumvira Papa n’Abepiskopi, no gukora umurimo w’Imana aho ari ho hose.

Avuga ko nk’uko isakaramentu ry’ubusaseridoti ribiteganya, yakiriye ubwo butumwa nk’uko bigenda mu masezerano yo kubaha ku musaseridoti wese, kandi yabyishimiye n’ubwo ari inshingano ziremereye.

Agira ati “Nabyishimiye n’ubwo nzi ko ari ubutumwa buremereye busaba Ingabire zihariye, ariko nabwishimiye, gusa byantunguye kuko babimbwiye ndi hano mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda, ntabwo nari nigishije. Nari mu yindi mirimo yo gutunganya akazi nibwo naje kubimenyeshwa”.

Avuga ko mu masaha ya nyuma ya saa sita ari bwo umuvugizi w’Inama y’Abepiskopi mu Rwanda, Musenyeri Philippe Rukamba, ari bwo yaje kumugezaho iyo nkuru y’uko yagizwe Umushumba wa Diyosezi ya Byumba.

Musenyeri Musengamana avuga ko adahita yerekeza mu nshingano nshya kuko hari imyiteguro ibanza, harimo no kumenyesha Diyosezi agiyemo, no gushaka umusimura ku mirimo yari asanzwemo yo kuyobora Ishuri rikuri ryigisha abapadiri rya Nyakibanda.

Agira ati “Kugeza ubu nta kindi ndamenya kijyanye no kwimuka ariko birumvikana si none, hari ibindi bigomba gutegurwa, sinasiga urugo rwonyine kandi ubu turi mu gihembwe cya kabiri cy’amashuri, ndaba nkomeje imirimo yanjye hano mu Nyakibanda”.

Musenyeri Musengamana asaba abakirisitu Gatorlika kumusengera, by’umwihariko aho yimukiye kugira ngo azabashe gusohoza neza amasezerano, akaba ashimira Papa Francis n’Inama nkuru y’Abepiskopi mu Rwanda ku cyizere bamugiriye.

Avuga ko kuba ahawe Ubusenyeri bishobora kuba byarashingiwe ku buryo yagiye asohoza inshingano ze nk’umusaseridoti, kuko ngo n’ubundi umusaseridoti wese aba ashobora gutoranywa, ariko akanabwira bagenzi be gukomeza mu nshingano bayoboramo Roho z’abemera.

Musenyeri Papias wakoze imirimo itandukanye muri Kiliziya Gatolika agiye gusimbura Musenyeri Seliviliyani Nzakamwita, ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru, wayoboraga Diyosezi ya Byumba.

Musenyeri Papias Musengamana akomoka muri Diyosezi ya Kabgayi muri Paruwasi ya Byimana, akaba yarahawe ubusaseridoti ku wa 18 Gicurasi 1997, akaba yari amaze imyaka ine ayobora Seminari Nkuru ya Nyakibanda, ari na ho agiye kuva yerekeza muri Diosezi ya Byumba nk’umushumba wayo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka