Bwimba wasigiwe ubumuga n’ibitero bya FLN yizeye ubutabera (Ubuhamya)

Bwimba Vianney ni umwe mu bantu bagizweho ingaruka n’ibitero by’umutwe w’iterabwoba wa FLN, wagabye ibitero muri Nyungwe mu Karere ka Nyamagabe mu mpera za 2018, araswa ukuguru bimuviramo ubumuga ku buryo ubu uwo musore agendera mu mbago, gusa ngo yizeye ubutabera.

Bwimba yasigiwe ubumuga n'ibitero bya FLN
Bwimba yasigiwe ubumuga n’ibitero bya FLN

Uwo musore ukomoka mu Karere ka Kayonza ariko wakoreraga mu Karere ka Rusizi, avuga ko yari mu nzira ataha iwabo ari mu modoka hamwe n’abandi hanyuma bageze mu ishyamba rya Nyungwe, bagwa mu gico cy’abo barwanyi, babasaba kuva mu modoka ariko mu gihe batarayivamo bahita babarasa amasasu menshi, benshi barakomereka abandi barapfa, nyuma gato baza gutabarwa n’ingabo z’u Rwanda bajyanwa kwa muganga.

Agira ati “Baratubwiye ngo nimusohoke mu modoka mwa mbwa mwe! Umushoferi yabaye nk’usubiza inyuma imodoka ni ko guhita baturasa amasasu menshi, akajya adusanga mu modoka, jyewe narashwe akaguru, umutsi munini utwara amaraso urangirika bituma ntabasha guhunga”.

Bwimba avuga ko aho bategewe babonaga abantu bambaye imyenda ya gisirikare idasanzwe, abambaye ivangavanze ndetse bafite n’ibibabi by’ibiti ku mutwe, bahita bikanga kuko babonaga atari abasirikare b’u Rwanda, kandi ngo babonaga imodoka zindi zari ziri aho zatwitswe.

Ingabo z’u Rwanda zimaze kuhagera ngo abo barwanyi ba FLN barirukanse barahunga, noneho abakomeretse bagerageza kugera ku muhanda, Bwimba n’abandi bakomeretse cyane, imbangukiragutabara zibajyana ku bitaro bya Kigeme, gusa we ngo yaje kujyanwa no ku bitaro bya Butare (CHUB), aho yamaze amezi abiri hanyuma aza gutaha akomeza kwivuza, ariko yagumanye ubumuga kugeza ubu.

Uwo musore ababazwa n’uko ubu ntacyo yabasha kwimarira kuko atagishoboye gukora, cyane ko ngo atabasha guhagarara mu gihe cy’iminota 40, abikoze kwa kuguru kurwaye ngo kurabyimba cyane bikamubabaza.

Bwimba yishimiye ifatwa rya Rusesabagina na Nsabimana Callixte (Sankara)

Uwo musore avuga ko yishimye akimara kumva ko abayobozi ba FLN yabateje ako kaga bafashwe ari bo Paul Rusesabagina na Nsabimana Callixte wiyita Sankara, kuko yumva ko bazabona ubutabera.

Ati “Kuba Rusesabagina na Sankara barafashwe, byaduhaye ikizere cy’uko tugiye kurenganurwa biciye mu nzira y’ubutabera. Numva ko bagomba kuryozwa ibyo bakoze noneho natwe tukaba twabona impozamarira”.

Uyu musore ngo ababazwa n'uko ntacyo akibasha gukora ngo yibesheho
Uyu musore ngo ababazwa n’uko ntacyo akibasha gukora ngo yibesheho

Ibyo abivuga agendeye ku bibazo by’ubuzima abona afite ubu, ngo kuba ari umusore ariko akaba atabasha guhaguruka ngo ajye kwishakira imibereho, ngo abona ko atakiri uwo yari we mbere bikamutera agahinda.

Urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina, Nsabimana Callixte wiyita Sankara n’abandi bareganwa, rurasubukurwa kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Kamena 2021, bose bakaba bashinjwa ibikorwa by’iterabwoba byaguyemo abantu mu bihe bitandukanye mu Karere ka Nyaruguru i Nyabimata, Nyamagabe mu ishyamba rya Nyungwe, Rusizi n’ahandi.

Reba uko Bwimba asobanura ibyamubayeho muri iyi Video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka