Bweyeye: Abaturage barasaba abaganga b’inzobere bahoraho

Abatuye Umurenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi, barasaba kubona abaganga bahoraho ku kigo nderabuzima kiberegereye, kuko kugera ku bitaro by’akarere bibagora cyane.

Abakandida-depite ba FPR basabwe ko nibatorwa bazakorera ubuvugizi abatuye mu Bweyeye bakabona abaganga b'inzobere bahoraho
Abakandida-depite ba FPR basabwe ko nibatorwa bazakorera ubuvugizi abatuye mu Bweyeye bakabona abaganga b’inzobere bahoraho

Abo baturage bavuga ko iyo hagize urwara indwara isaba kubonana n’abaganga b’inzobere, Ikigo nderabuzima kimwohereza ku bitaro bya Gihundwe biherereye ku birometero hafi 100.

Hategekimana Vianney yagize ati “Bisaba ko umuntu abona ibihumbi icumi nibura, kugira ngo ahagurutse ambulansi,iyo abibuze ashobora gupfa”.

Kabagwira Seraphine yungamo ati “Usanga indwara zaraheranye abantu bakabura uko bazivuza kubera kubura uko babonana n’inzobere z’abaganga kandi no kugera aho bari bihenze”.

Kugeza ubu,ibikorwa byo gusana umuhanda ugera muri uwo murenge watangiye gusanwa, ukaba witezweho kuzagabanya ibibazo byugarije abawutuye, cyane cyane ikibazo cy’ubuvuzi.

Icyo kibazo cyavugiwe mu bikorwa byo kwamamaza Abakandida ba FPR-Inkotanyi bifuza kuzahagararira abaturage mu nteko ishinga amategeko byabareye muri uwo murenge kuri uyu wa gatatu.

Uzabakiriho Felix, umuhuzabikorwa muri gahunda yo kwamamaza abakandida ba FPR-Inkotanyi, yabwiye abo baturage ko icyo kibazo ndetse n’ibindi bafite byose bizigwaho muri manda nshya y’Abadepite, bigakemuka.

Ati”Kuba bafite ikigo nderabuzima ni intambwe ya mbere.Uyu muhanda watangiye gusanwa, uzarushaho korohereza baturage kugera ku bitaro, ubwo rero n’ibindi basabye ni ibintu bizaganirwaho”.

Abatuye mu Murenge wa Bweyeye bifuza kuzabona abaganga b'inzobere bahoraho
Abatuye mu Murenge wa Bweyeye bifuza kuzabona abaganga b’inzobere bahoraho

Bweyeye ni umurenge w’Akarere ka Rusizi, uherereye mu gice cy’icyaro, ndetse abahatuye bemeza ko icyaro cyaho gitandukanye cyane n’ahandi hose.Ni umurenge uzengurutswe na pariki ya Nyungwe.

Kugera muri uwo murenge uvuye ku muhanda wa Kaburimbo hagati mu pariki ya Nyungwe, bisaba nibura ibirometero 98.Gusa ngo umuhanda numara gukorwa bizorohereza abo baturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka