Bwa mbere, u Rwanda rugiye kuyobora AU

Inama y’Abakuru b’Ibihugu bya Afurika yari iteraniye i Addis Abeba muri Ethipia yatoreye u Rwanda kuzayobora Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU).

Abakuru b'ibihugu bigize AU ubwo bari mu nama iheruka, ari nayo yatorewemo u Rwanda.
Abakuru b’ibihugu bigize AU ubwo bari mu nama iheruka, ari nayo yatorewemo u Rwanda.

U Rwanda ruzatangira imirimo yarwo ku mugaragaro ku itariki 30 Mutarama 2018, nyuma yo gusimbura Guinea yari iyoboye uwo muryango muri uyu mwaka wa 2017.

Bivuze ko Perezida w’u Rwanda ari we uzahita aba umuyobozi mukuru w’uwo muryango mu gihe cy’umwaka, asimbure Alpha Condé Perezida wa Guinea.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo yatangaje ko u Rwanda rwishimiye icyizere rwagiriwe.

Yagize ati “Inama y’Abakuru b’Ibihugu bya Afurika irarangiye,mu byemezo byafashwe,u Rwanda rwatorewe kuyobora umuryango wacu umwaka utaha.Turabyishimiye!”

Iyo nama yari imaze iminsi itanu iteranye, yiga ku ishoramari ryaha urubyiruko amahirwe mu rwego rwo kuringaniza ubwiyongere bw’abaturage. Hagombaga gutangwa na raporo y’aho imirimo y’ivugururwa ry’uwo muryango igeze.

Perezida Kagame washinzwe kuyobora komisiyo ishinzwe ivugururwa ry’uwo muryango, yavuze ko imirimo igenda neza kandi ibyaganiriweho bizatanga umusaruro.

Ni ubwa mbere u Rwanda rugiye kuyobora uwo muryango kuva washingwa mu 2002. Icyo gihe Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), washyizweho usimbuye Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (OUA).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nishimiye icyo cyemezo cya AU. Binyibukije indirimbo nize mu mwaka wa mbere w’amashuli abanza:"Rwanda nziza, Rwanda nziza gihugu cyacu, imena muri Afurika. Rwanda nziza nkikubona, Rwanda we, nagize ngo uri paradizo, imwe y’Imana bavuga". Ibaze nawe, hari 1958 !!! None Ubu turarimba: "Tuzarwubaka, tuzarwubaka abana b’abanyarwanda turugire nka paradizo kw’isi yoseee tuzarwubaka.... Mbega byiza!!! Jye mbona na UN tuzayiyobora igihe nikigera. Umukandida arahari. Rudasumbwa yo kabyara, HE Paul KAGAME

Kayumba Joseph yanditse ku itariki ya: 5-07-2017  →  Musubize

Njye iyombona,mbona nubundi twaratinze!Nukuri ukurikije gahunda uRwanda rujyenderaho zisobanutse kandi zirasa ku ntego,nagushidikanya birakwiye!Ahuhubwo ni dukomeza gukorera hamwe nkabitsamuye kandi kumurongo utunganye,na UNO tuzayiyobora bidatinze.Murakoze.

YOBOKA Fred yanditse ku itariki ya: 6-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka