Bwa mbere igihugu cya Mali cyohereje ugihagararira mu Rwanda
Oumar Daou uhagarariye igihugu cya Mali mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi, kuri uyu wa kabiri ari mu bashyikirije Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ibyangombwa bimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda.
Ni ubwa mbere igihugu cya Mali kigize ambasade mu Rwanda, bivuze ko Oumar Daou ariwe wa mbere uhagarariye iki gihugu mu Rwanda nka Ambasaderi, icyicaro cye kikazaba i Kigali.
Mu kiganiro kigufi yagiranye n’itangazamakuru nyuma yo gushyikiriza Perezida Kagame impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda, yavuze ko yashimishijwe no kuba igihugu cye cyarafunguye Ambasade mu Rwanda, kandi akaba ariwe ubaye Ambasaderi wacyo mu Rwanda.
Yongeyeho ko azaharanira icyatuma umubano ibihugu byombi bifitanye ukomera mu nyungu z’abaturage b’ibihugu byombi.
Yagize ati” U Rwanda ni igihugu gitera imbere, igihugu gitangaje, igihugu cy’ikitegererezo mubyo gikora byose mu iterambere ry’ubukungu, mbese uyu munsi u Rwanda ni ikitegererezo ku banya Afurika bose.
Ku ruhande rwanjye nka ambasaderi wa Mali mu Rwanda, nzashyira imbaraga mu gushimangira byimbitse umubano uri hagati y’ibihugu byombi”.
Uretse Oumar Daou kandi, abandi icyenda bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bashyikirije Perezida Kagame ibyangombwa bibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda ku rwego rwa ba Ambasaderi.
Abo ni Julia Pataki uhagarariye igihugu cya Romania akazaba afite icyicaro i Nairobi muri Kenya, Konstantinos Moatsos, uhagarariye Ubugereki akazagira icyicaro i Nairobi muri Kenya.
Harimo kandi Rakiatou Mayaki, uhagarariye Niger, akazagira icyicaro i Pretoria muri Afurika y’Epfo, hakabamo Seyed Morteza Mortazavi, uhagarariye Iran we akazagira icyicaro i Kampala muri Uganda.
Hiyongeraho Nicola Bellomo, uhagarariye umuryango w’ubumwe bw’u Burayi azagira icyicaro i Kigali mu Rwanda, Abdalla Hassan Eisa Bushara uhagarariye Sudan, akazagira icyicaro i Kigali mu Rwanda, na Ahemd Samy Mohamed El-Ansary, uhagarariye Misiri akazagira icyicaro i Kigali mu Rwanda.
Muri aba bambasaderi kandi harimo Lulit Zewdie Gebremariam uhagarariye Ethiopia akazagira icyicaro i Kigali mu Rwanda,
Na Joanne Lomas uhagarariye Ubwongereza nawe akazagira icyicaro i Kigali mu Rwanda.
Bose bagarutse ku mubano ibihugu byabo bifitanye n’u Rwanda, bavuga ko bazakomeza kuwusigasira, kandi bagaharanira icyateza imbere imibereho y’Abanyarwanda ndetse n’abaturage b’ibihugu bahagarariye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|