Buvungira: Abaturage barifuza kubona irimbi hafi yabo
Abaturage bo mu kagari ka Buvungira mu murenge wa Bushekeri wo mu karere ka Nyamasheke barasaba ubuyobozi kubafasha kubona irimbi hafi yabo kuko iyo hagize umuturage upfa, ibijyanye no gushyingura bibagora kuko bakora urugendo rurerure cyane kandi ku buryo bavuga ko buhenze.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Bushekeri bwemeza ko ikibazo cy’irimbi gihari ariko ko nyuma yo kugaragarizwa ikibazo n’abaturage, bwatangiye gushaka umuti wacyo kandi kikaba kigiye gukemuka.
Kanyeperu Eliezer ni umusaza ufite imyaka 72 y’amavuko. Avuga ko mbere hari hari amarimbi atandukanye hafi yabo ariko hakaza kwemezwa ko irimbi rusange ry’abaturage rishyirwa mu kagari ka Nyarusange k’uyu murenge.
Uyu muturage avuga ko nyuma y’uko irimbi rijyanywe mu kagari ka Nyarusange, byagoye cyane abaturage bo mu kagari ka Buvungira kuko hari urugendo rurerure cyane kandi ugasanga ari ahantu mu cyaro ku buryo abajya gushyingura bibagora.
Mu ngorane uyu musaza agaragaza ni uko iyo umuntu apfuye muri aka kagari kugira ngo bageze umurambo ku irimbi, bisaba ko haboneka imodoka kandi amikoro y’abaturage bo muri aka kagari akaba atahangana n’ikibazo cyo kwishyura imodoka yajya itwara umurambo.

Kanyeperu agira ati “Aho irimbi rigiriye i Nyarusange twasanze bizatugora turi benshi. Reba nkanjye ndi umukene, umuntu ashobora gupfa hano, kugira ngo uzamugeze i Nyarusange bikaba ingorane. Nkanjye, nk’ubu mpfuye, imodokari sinyibone, bampeka mu ngobyi birumvikana; ariko kugera i Nyarusange ni ingorane nk’izindi zose.”
Abaturage muri rusange bavuga ko nubwo ikibazo cy’ubutaka buto kigenda kigaragara ariko Leta yakora ibishoboka kugira ngo babone irimbi hafi yabo mu rwego rwo kubaruhura.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bushekeri, Munyankindi Eloi avuga ko nyuma y’uko ubuyobozi bugaragarijwe iki kibazo cy’abaturage, bwifuje kugikemura ku buryo babonye ahantu hajya iryo rimbi ariko bitewe n’uko ubwo butaka ari ubw’umuturage bakaba barasabye akarere ka Nyamasheke ko kaguranira uwo muturage kamuha ku butaka bwako.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke na bwo bwemeza ko bwakiriye iki kibazo ndetse Ubuyobozi bw’Ibiro by’ubutaka bukaba bwaremeje ahazajya iryo rimbi mu mudugudu wa Rwumba; bikaba biteganyijwe ko Inama Njyanama y’aka karere izaterana mu kwezi kwa Nzeri 2013 izemeza iguranwa ry’ubutaka bw’akarere ku muturage wemeye gutanga ubwe kugira ngo bugirwe irimbi ryo mu kagari ka Buvungira.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|