Buri wese ashobora kuba intwari abiharaniye - Minisitiri Habineza

Minisitiri w’umuco na siporo Joseph Habineza yashishikarije abanyeshuri biga mu kaminuza yigenga ya ULK ishami rya Gisenyi ko buri wese ashobora kuba intwari abiharaniye, kuko biharanirwa bitavukanwa.

Aganira n’abanyeshuri biga muri Kaminuza yigenga ya ULK ishami rya Gisenyi, Minisitiri Habineza yahamagariye Abanyarwanda guharanira gukora ibikorwa bibagira intwari badashingiye ku ntambara ahubwo bakora ibikorwa byiza bigirira abandi akamaro.

Nubwo nyinshi mu ntwari u Rwanda rufite zabigaragaje mu bihe bikomeye, nubu hari amahirwe ko abaharanira kuba intwari babigeraho bashingiye gukora ibyubaka igihugu.

Nk’abanyeshuri biga muri Kaminuza, Minisitiri Habineza akaba abasaba guharanira icyerekezo kiza kitabangamirwa n’ibimuca intege kuko n’ababaye intwari batanze ubuzima bwiza kugira ngo u Rwanda rugere ku byiza rufite ubu.

Atanga urugero kuri Gen. Gisa Rwigema, Habineza avuga ko yari umusirikare ukomeye kandi wari ubayeho neza, ariko kubera ubutwari no gukunda igihugu n’abagituye yasize inyuma ibyo yarafite atabarira igihugu kugeza abuze ubuzima bwe.

Urundi rugero ngo Perezida Kagame intambara yo kubohora igihugu yabaye ari ku masomo mu gihugu cy’Amerika hamwe n’umufasha we ariko bamubwiye ko gen Gisa rwigema yapfuye yahise atabarira urugamba aho gusaba ubuhungiro cyangwa ngo atererane abari kurugamba.

Mu gihe u Rwanda rugezemo, Gen. Maj. Mubarakh Muganga uyobora ingabo mu ntara y’uburengerazuba avuga ko intambara yarangiye abashaka ubutwari babushakira mu bikorwa byubaka igihugu hamwe n’ibigirira abandi akamaro, aho u Rwanda rufite byinshi rushaka kugeraho kandi ababishaka babigiriramo ubutwari.

Minisitiri Habineza agira inama urubyiruko rwiga ULK ishami rya Gisenyi, yabasabye ko aho biga batagomba kuba ntibindeba ahubwo bagatangira kugira icyerekezo cy’icyo bashaka kuba bakiri ku ishuri bagatekereza n’uburyo bazabigeraho.

Kwigirira ikizere no gufasha abakiri hasi ngo nibimwe mu biranga intwari, gukunda abantu no kwiyemeza nabyo bituma umuntu agera kubyo ashaka atitaye kubamuca intege, cyane ko abanyarwanda bagira umuco wo gusuzugura kandi umuntu akenera abamushyigikira.

Ibiganir byo gushishikariza urubyiruko gukora ibikorwa birugira intwari bibaye mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza umuntu w’intwari utegenyijwe kwizihiza taliki ya 1/2/2015 Minisitiri Habineza avuga ko insanganyamatsiko ari ubutwari bw’Abanyarwanda agaciro kacu.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka