Buri karere kagiye kubakwamo ahantu ho gucumbikira abahuye n’ibiza
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, avuga ko Guverinoma yafashe gahunda yo kubaka muri buri Karere site yo gucumbira by’igihe gito abaturage bahuye n’ibiza, mu gihe baba bakirimo gushakirwa aho bazatuzwa.

Mu kiganiro yahaye Inteko Ishinga Amategeko ku wa Gatanu tariki 30 Kamena 2023, kirebana na gahunda yo guhangana n’ibiza, Dr Ngirente yavuze ko iyi gahunda itazarenza amezi atandatu.
Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente ahamagarira abaturage bagituye ahantu h’amanegeka, gukurikiza nta mananiza gahunda yo kubimurira ahantu hadashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Ati "Ubu twafashe gahunda y’uko muri buri Karere tugiye gukoramo site imwe nziza, ifite ibikorwa remezo by’ibanze, ifite ubwiherero, aho abantu bashobora kugama imvura, ifite aho bicara, noneho iyo site ikaba izwi".
Yakomeje agira ati "Igihe cyose dukeneye guhungisha abantu bikaba bizwi ko hari ahantu tubatwara, mu gihe tutari twabasubiza mu buzima busanzwe".
Akomeza avuga ko ibiza byishe abantu 135 ku itariki 02-03 Gicurasi 2023 ngo byatanze isomo, nyuma yaho Leta yashyizeho site 93 mu turere dutandatu tw’Amajyaruguru, Iburengerazuba n’Amajyepfo, zagenewe guhungirishirizaho abarokotse ibiza.
Iryo somo ngo ryatumye babona ko ibiza bihoraho, byaba iby’indwara, ibikomoka kuri kamere y’ahantu, ku mihindagurikire y’ibihe no ku bikorwa bya muntu, bituma Leta izajya ihora ikenera kugira abantu yimura.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente, wasubizaga Depite Hindura wari watanze icyo cyifuzo, avuga ko iyi gahunda yamaze gutangira gushyirwa mu bikorwa, ikaba ngo itazarenza amezi atandatu asigaye y’umwaka wa 2023.
Kugeza ubu utwinshi mu turere ntabwo izo site zirubakwamo, icyakora iyo abaturage batewe n’ibiza ubusanzwe bacumbikirwa mu mashuri cyangwa mu nsengero.
Minisitiri w’Intebe yavuze ko mu rwego rwo gusubiza mu buzima busanzwe imiryango yagizweho ingaruka n’ibiza, imiryango 3,711 yakodesherejwe inzu zo kubamo mu gihe cy’amezi 3, ihabwa ibiribwa n’ibikoresho by’ibanze, byifashishwa mu gihe bubakirwa cyangwa basanirwa inzu zabo.
Ohereza igitekerezo
|