Burera yacu turayikura ku mwanya wa nyuma ize muri itatu ya mbere - Meya Mukamana
Mukamana Soline watorewe kuyobora Akarere ka Burera ku wa Kane tariki 07 Ukuboza 2023, mu byo ashyize imbere ni ugufatanya na bagenzi be gukorera abaturage, yemeza ko Akarere ka Burera kagomba kuva ku myanya mibi kariho kakaza mu myanya itatu ya mbere.
Ati “Ubwo nari maze kurahira, abakozi b’Akarere nabibukije ko dukorera umuturage, bamenye ko igenamigambi ry’akarere abaturage bagoba kurigiramo uruhare, bamenye ko tugomba kugira aho dukura umuturage n’aho tumugeza”.
Arongera ati “Tugomba gukorera hamwe nk’ikipe ariko kandi umukozi akamenya umuhigo we, akamenya kuwusobanura n’ibigomba gukorwa kugira ngo weswe. Narabibabwiye Burera yacu igomba kuva ku mwanya wa nyuma ikaza nibura mu myanya itatu ya mbere”.
Uwo mubyeyi w’abana batanu, uvuka mu Murenge wa Gatumba mu Karere ka Ngororero, yavutse mu 1974, aho yize kugeza ku rwego rw’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters).
Amashuri abanza yayigiye ku ivuko i Gatumba, mu ishuri ribanza rya Muhororo, ayisumbuye ayigira muri GS Rulindo mu bijyanye na Social, aho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye yiga mu mwaka wa gatatu.
Nyuma ya 1994 yakomereje amashuri yisumbuye i Rambura ayarangiza mu 1997, ati “Narangije mfite dipolome ya mbere, ibyo ntabwo byatunguye abanyeshuri twiganaga, kuko bari banzi, bakavuga bati wa mukobwa uzi ubwenge, icyo gihe nabonye distinction”.
Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye, Meya Mukamana avuga ko yabonye buruse yo kujya kwiga muri Kaminiza, ariko kubera ibihe igihugu cyarimo by’ihungabana ryatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi, ntiyabasha kujya kwiga.
Yize abifatanya n’akazi agera ku rwego rwa Masters
Nyuma yo kutajya kwiga kuri buruse ya Leta, Mukamana avuga ko yari yatakaje icyizere cyo kwiga muri ibyo bihe, ari nabwo yahisemo gushaka akazi.
Ati “Kubera ihungabana wabonaga rihari nyuma ya Jenoside abantu baratakaje icyizere cy’ubuzima, ntabwo nakomeje kwiga, narabiretse ariko mbona akazi aho nakoze ikizamini mba uwa mbere bampa akazi muri Food International for Hungry, aho nari mpagarariye uwo mushinga mu Karere ka Ngororero, ariko nyuma uwo mushinga uhagarikwa n’intambara y’abacengezi ubwo bateraga Ngororero”.
Nyuma y’uko akazi gahagaze, yabaye umwarimu mu ishuri ryisumbuye rya Ruhanga, nyuma y’imyaka ibiri abatarize uburezi barasezererwa, ahita ajya kuba umukorerabushake mu gukurikirana imikurire y’abana, ukwitwara neza mu kazi bimuhesha akazi mu bitaro bya Muhororo nyuma yo gutsinda ikizamini.
Uwo twashakanye yatumye ntinyuka ari nabyo bingejeje kuri iyi ntera
Mukamana yashatse mu 1999, avuga ko uwo bashakanye yagize uruhare runini mu kumushyigikira, ari na we watumye ajya kwiga akaba ageze ku rwego ruhanitse rw’ubumenyi.
Ati “Muri iki gihe kugira umuryango utekanye nibyo bituma abantu batera imbere, nagize amahirwe uwo twashakanye aranshyigikira akangira inama zinyubaka, nk’umuntu wari umaze kurwana urugamba rwo kubohora igihugu, twaraganiriye arambwira ati, n’ubwo utashoboye kwiga kubera ihungabana n’ibibazo igihugu cyarimo, ariko jya kwiga, twe ntabwo twagize amahirwe yo kwiga ngo tuminuze kubera ibibazo igihugu cyari gifite, ndashaka ko amashuri ntize uyiga”.
Agiriwe inama n’umugabo we, Meya Mukamana ngo yahise ajya gutangira amasomo mu Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK), yiga Sociologie aho yigaga mu masaha y’umugoroba ku manywa akajya mu kazi, aho ngo yarangije A0 afite amanota ya kabiri mu ishuri.
Ntabwo kwiga kwe kwarangiriye aho, ngo yakomeje amasomo abigiriwemo inama n’umugabo we.
Ati “Ubwo nari nsoje amasomo muri ICK 2009, umugabo wanjye yoherejwe mu butumwa hanze y’u Rwanda, arambwira ati ndagiye ariko nshaka ko ukomeza amasomo ukajya gushaka Masters, nabanje kubyanga kubera ko ibyo nashakaga gukomezamo nabonaga nta Kaminuza ibifite”.
Arongera ati “Umugabo yakomeje kumpata kwiga, arambwira ati numvise Kaminuza yaje i Kigali y’Abanyakenya (Mount Kenya University), kurikirana amakuru uzajye kwiga, Ndamubwira nti nize mu Gifaransa, Icyongereza cyangora, ati ndakwizeye uzagerageza, ndemera ngezeyo ndiga ndakutiriza ntsinda neza, nzana amanota menshi muri Public Health”.
Uwo muyobozi aravuga ko umuryango urangwa no kutajya inama uhora mu bibazo, avuga ko kumvikana n’umugabo bakajya inama aribyo byamwubatse akaba ageze ku rwego rushimishije.
Ati “Bya bindi abagabo babona nk’umwana yiyanduje bagategereza ko umugore aza kumuhindurira undi mwambaro, siko uwiwanjye abibona, ahita asukura umwana atabanje gutegereza”.
Mukamana yishimira ko mu kwiga kwe bitangije izindi nshingano zo kwita kubana, ati “Mfite abana batanu, ariko n’ubwo nigaga ngataha mu ijoro, ntabwo abana banjye bigeze babura care, namenyaga uko baraye. Weekend yose nkayibaharira nkabaganiriza nkabaca inzara, nkabatembereza bakishima cyane, kandi no ku kazi ntabwo abakoresha banjye bigeze bampa ibihano, nagakoraga uko bikwiye”.
Meya Mukamana yavuye mu bitaro bya Muhororo, akomereza akazi muri CHUK, kuyobora serivisi yo gukurikirana abarwayi ba SIDA muri ibyo bitaro, aho yakoze mu gihe cy’imyaka itanu.
Uburyo yatekereje kujya mu nzego z’ibanze
Ubwo yari umukozi muri CHUK, Mukamana ngo yabonaga uburyo akora akazi neza, abarwayi mu bitaro bakamushima, aribwo yatekereje kwagura serivisi zimuhuza n’abaturage, yigira inama yo kujya mu nzego z’ibanze.
Uwo muyobozi avuga ko yahereye mu ishami ry’imiyoborere myiza, ariyobora mu Karere ka Ngororero aho imihigo yari ashinzwe gukurikirana yabaye iya mbere ku rwego rw’intara.
Yahinduriwe imirimo ajya gukora ibijyanye n’ubuzima yari amaze kuminuzamo muri Masters, agirwa umuyobozi w’Ishami ry’ubuzima, aho muri ako karere ibipimo by’ubuzima ngo byazamutse, igwingira riramanuka.
Meya Mukamana avuga ko uko yagendaga ashimwa mu nshingano, ari nako yakomeje kugira inyota yo gukora ibimuhuza n’abaturage benshi mu rwego rwo kubafasha, ngo nibwo yasabye ko bamuha kuyobora Umurenge arabyemererwa, bamuhitiramo Umurenge wa Bwira.
Ati “Bampaye Umurenge wa Bwira ahantu imodoka itagera ubwoba burantaha, mbibwiye umugabo wanjye, ati aho wita habi niho heza ahubwo, aho niho hazagaragaza urwego rwawe n’urukundo ufitiye abo uyobora, genda ukorere igihugu”.
Akomeza agira ati “Naragiye ndakora abaturage barankunda, nari mfite imodoka sinayijyanagayo kubera ko hatabaga umuhanda, niyemeza kugura moto nshaka n’umushoferi untwara, ngahora nitura hasi, bakumva ngo naguye mu kiraro induru zikavuga, ariko ndagakora. Abaturage nkabasura ahatagendwa barankunda banyiyumvamo, uwo murenge uhita uba uwa mbere muri mituweli, ndabakangurira duhera ku isuku y’umubiri n’imyambaro, dukorana neza”.
Mukamana wari umaze umwaka n’amezi atatu ayobora Umurenge wa Gatumba, avuga ko uwo awusigiye igikombe cya mituweli na moto bahawe mu marushanwa ya Polisi ajyanye n’Umutekano isuku n’isukura no kurwanya imirire mibi n’igwingira.
Hari n’agashya kitwa “Egera umuturage umutege amatwi maze umufashe”, aho asize iyo gahunda ikwirakwiye mu mirenge yose y’Akarere ka Ngororero muri gahunda yo kurushaho kwegera abaturage mu tugari.
Ijambo rya Perezida Kagame ni ryo ryamuteye kwiyamamariza kuyobora Burera
Meya Mukamana, avuga ko gutanga kandidatire yo kwiyamamariza kuyobora Akarere ka Burera, yabitewe cyane n’ijambo Perezida Kagame yavugiye mu nama y’Umushyikirano, ubwo hamurikwaga imihigo y’uturere.
Ati “Buriya nta jambo rya Perezida wa Repubulika Paul Kagame rijya rincika, ubwo batangazaga ibyavuye mu mihigo yavuze ku mpamvu Nyagatare na Burera batahiguye imihigo baza mu myanya ya nyuma, buriya discours za Perezida ziranyubaka cyane”.
Arongera ati “Ijambo rye ribamo ubutumwa bukomeye, ndibuka avuga ati Akarere ka Nyagatare kuba karabaye aka mbere kandi karahoraga inyuma n’uko karwanyije kanyanga, avuga ko impamvu Burera ari iya nyuma, birirwa binywera kanyanga aho kuyirwanya. Natekereje cyane kuri iryo jambo, kandi mu byo nize harimo n’isomo rigaragaza ububi bw’ibiyobyabwenge ku bantu”.
Uwo muyobozi avuga ko ikimujyanye mu Karere ka Burera, ari ukwegera abaturage cyane, kubasonanurira gahunda za Leta, no kubakangurira kugira isuku no gukoresha umutungo muke birinda gusesagura nk’uko yabibonye muri ako karere mu gihe yiyamamazaga.
Ati “Ikintu cyo gusesagura narakibonye muri Burera, ni abantu banywa cyane, ugasanga ni abakene kandi narabibonye ni Akarere keza cyane, aho bahinga bakeza ariko ugasanga barataka Ubukene. Ni umukoro wacu wo kubigisha kuzigama bagakoresha neza umutungo bafite”.
Arongera ati “Kuyobora akarere ntabwo ari akazi koroshye, ariko kandi gashobora koroha habayeho ubufatanye, nihitiyemo gukorera Burera kubera ibibazo bitandukanye nagiye mpabona kandi nshobora gutanga umusanzu wo kubikemura, nibwo nageragereje amahirwe ngize n’Imana biremera”.
Yasabye abaturage ubufatanye, Ati “Abaturage ndabasaba kujyanamo ariko tukageranayo, kugeranayo ni ukugera ku ntego, kujyanamo ni ugufatanya no kugira uruhare mu bibakorerwa, gahunda y’igihugu ni ugufasha abantu kwifasha, ntibagire ikibazo tuzafatanya, ndi umuyobozi ariko nkaba n’umubyeyi”.
Abajijwe igihe azatangirira akazi, yagize ati “N’ubwo ihererekanyabubasha riri kuwa mbere, akazi nagatangiye kubera ko narahiye, kandi kurahira bivuze gutangira inshingano”.
Arongera ati “Ikindi nababwira n’uko ntatinya itangazamakuru kuko nzi neza ko ari ubutegetsi bwa kane, ntimuzigera mumbura, nta kibazo mfite ahubwo ni muze dukorere abaturage”.
Ibitekerezo ( 10 )
Ohereza igitekerezo
|
Abaturage dukwiye kujyana mu ngamba n’Umuyobozi wacu maze Burera yacu ibe irebero ry’ubutwari, ubufatanye n’iterambere rirambye. Duharanire kwesa imihigo.
Abaturage dukwiye kujyana mu ngamba n’Umuyobozi wacu maze Burera yacu ibe irebero ry’ubutwari, ubufatanye n’iterambere rirambye. Duharanire kwesa imihigo.
VA mubiro korana nabaturage.kangura bagitifu bimirenge,bakore bekwirirwa mubiro,aho usanga amara umwaka abaturage batamuzi.urubyiruko dukeneye aho kwidagadurira kuko nibyo biduhuza bikatwibagiza gukora ibibi.
Muyobozi ni karibu tujyanemo kandi tujyeraneyo uce ubusinzi bwangiza akarere kacu bugatuma imiryango ibana nabi kdi nabana bakabigiriramo ingaruka zo kutiga tukurinyuma
Mureke twese tube inyuma y’uyumuyobozi turebe ko twakura igisuzuguriro kuri BURERA yacu
Abo asanze nitwemera kwikosora tugakoresha ukuri muri byose ntakabuza natwe tuzajya dutsinda . aho nidukomeza ukoturi azakora uko ashoboye kose ariko tumubere urucantege . banyaburera mureke tubyumve kimwe twikosore , gutsinwa ni umugayo,
Gahunda Ni"Tujyanemo kandi tugeraneyo"
Turagushyigikiye kandi turakwizeye.
Mayor Soline uzabikora ndakwizeye.
Burera urayitengamaza kbs
Gahunda Ni"Tujyanemo kandi tugeraneyo"
Turagushyigikiye kandi turakwizeye.
Mayor Soline uzabikora ndakwizeye.
Burera urayitengamaza kbs
Mubyeyi komeza imihigo, ca kanyanga ubundi ubatoze kwitanira umurimo.
Uwomubyeyi ndumva afite imihigo myiza! Tumuhaye ikaze mukarere kacu umuyobozi nkuwo ukorera abaturage akabegera akumva ibibazo byabo uwo niwe dukeneye.