Burera: Urubyiruko rwo muri FPR-Inkotanyi rwibukijwe ko iterambere rijyana n’imitekerereze yagutse

Urubyiruko rwo mu Muryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Burera, rwibukijwe ko iterambere rirambye rigerwaho mu gihe abenegihugu bitaye ku kurangwa n’imitekerereze ndetse n’imikorere byagutse; ibi bikaba na bimwe mu by’ingenzi bikubiye mu mahame remezo y’uyu muryango.

Mu ngamba biyemeje kwitaho harimo no kurangwa n'ubwitange no kunoza umurimo
Mu ngamba biyemeje kwitaho harimo no kurangwa n’ubwitange no kunoza umurimo

Uru rubyiruko rwabikanguriwe ku cyumweru tariki 26 Werurwe 2023, ubwo hasozwaga icyiciro cya kabiri cy’amasomo y’Irerero rihoraho ry’Umuryango, bari bamaze amezi abiri bakurikirana.

Bimwe mu byo bigishijwe harimo uruhare rwabo mu iterambere, imirongo migari ya politiki y’Igihugu, amahame remezo y’Umuryango FPR-Inkotanyi, n’ibyo urubyiruko rutegerejweho mu gutanga umusanzu warwo binyuze mu bikorwa bishingiye ku dushya, biganisha mu cyerekezo 2050.

Itanga Bonheur umwe muri urwo rubyiruko ati “Aya masomo yarushije kumpumura no kunyibutsa ko nk’urubyiruko, kugira ngo igihugu cyacu gitere imbere, hari uruhare rwanjye nsabwa, atari bya bindi byo kwiyicarira ngo nterere iyo, numve ko kuba bakuru bacu barakirwaniye bakanakibohora bihagije”.

Ati “Twiyemeje gufatanya, ibyo tukabishyira mu ngamba nshya dutahanye, zo gukunda umurimo, kurangwa n’ubwitange no kubahiriza igihe hamwe n’izindi zizatuma tubasha gukorera igihugu tukakigeza ku byiza”.

Urubyiruko 419 nirwo rwize neza runasoza amasomo y'Irerero ry'Umuryago FPR-Inkotanyi
Urubyiruko 419 nirwo rwize neza runasoza amasomo y’Irerero ry’Umuryago FPR-Inkotanyi

Urubyiruko 419 rwo mu Mirenge yose igize Akarere ka Burera, nirwo rwabashije gukurikirana neza aya masomo y’Irerero ry’Umuryango FPR-Inkotanyi kugeza ruyasoje.

Chair Person w’uyu muryango mu Karere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, avuga ko ari ingenzi gusobanurira urubyiruko imyitwarire ikwiye n’icyo rutegerejweho, mu gushyira mu bikorwa ibikubiye muri Manifesto y’Umuryango FPR-Inkotanyi.

Yagize ati “Benshi muri bo batarahabwa aya masomo, ntibari basobanukiwe amahame remezo na ‘ideology’ ya FPR-Inkotanyi mu mizi. Ntibari basobanukiwe uko bashobora kubihuza mu kugena imyitwarire cyangwa imikorere ikwiye kuranga umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi nyawe mu buzima bwabo bwa buri munsi, yaba ku giti cyabo ndetse n’ubuzima bw’Igihugu muri rusange. Kubyigishwa rero bagahabwa umurongo w’uko bajya babyitwaramo, bibafasha no kugena icyerekezo nyacyo cy’ubuzima bw’ahazaza”.

Urubyiruko rwari rufite morale
Urubyiruko rwari rufite morale

Mu biganiro byahatangiwe, urubyiruko rwagaragarijwe ko rugifite umukoro utoroshye, ariko kandi ushoboka wo kubaka Igihugu.

Nsengiyumva Laurent, Umuyobozi wa Komisiyo y’ubukungu muri komite nyobozi ya FPR-Inkotnyi mu Ntara y’Amajyaruguru, muri iki gikorwa akaba yari anahagarariye Chair Person w’Umuryango muri iyi Ntara, mu butumwa yagejeje kuri uru rubyiruko, yashimangiye ko ibyiza baharanira byose n’ineza bakwifuriza Igihugu, bitashoboka rudafite indangagaciro n’imyitwarire mizima.

Ati “Urwo rugendo rusaba kuba urubyiruko rufite imyitwarire igendera kure ingeso mbi nko kunywa ibiyobyabwenge, ubujura, ubusambanyi ubuzererezi n’izindi zituma ruhuzagurika. Umuntu ukunda Igihugu cye, buri gihe ashishikazwa n’imyitwarire ndetse n’ibikorwa byiza. Akaba yiteguye kucyitangira kandi igihe abonye ibitagenda neza agaharanira kurema impinduka zikwiye. Ibi biri mu by’ingenzi bikenewe mu kubungabunga ibyo Umuryango FPR Inkotanyi wagejeje ku gihugu”.

Chair Person wa FPR-Inkotanyi muri Burera ahamya ko aya masomo yari akenewe mu kugena icyerekezo cy'urubyiruko
Chair Person wa FPR-Inkotanyi muri Burera ahamya ko aya masomo yari akenewe mu kugena icyerekezo cy’urubyiruko

Muri iki gikorwa Urubyiruko 20 rwo mu Mirenge igize Akarere ka Burera, rwahize abandi mu gutsinda neza ibizamini bahawe nyuma yo kwigishwa amasomo y’Irerero rihoraho, rwashyikirijwe ibihembo bigizwe n’amagare, telefone (smart phones), amatungo magufi n’amafaranga.

Ibi bikaba biri mu rwego rwo kubashyigikira mu gutangira imishinga ibyara inyungu bazashyira mu bikorwa.

Urubyiruko rwitabiriye amasomo y’Irerero ry’Umuryango, rusabwa guha agaciro ibyo bize no gushishikariza bagenzi babo mu midugudu y’aho batuye, kuzitabira icyiciro cya kane cy’amahugurwa giteganyijwe gutangira muri Gicurasi 2023.

Mu bihembo bahawe abitwaye neza hirimo amagare, telefone, amafaranga hamwe n'amatungo magufi
Mu bihembo bahawe abitwaye neza hirimo amagare, telefone, amafaranga hamwe n’amatungo magufi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka