Burera: Urubyiruko rugiye kwigishwa imyuga izatuma rusezerera uburembetsi na magendu

Urubyiruko 50 rwo mu Mirenge ya Cyanika na Kagogo mu Karere ka Burera, rwishoraga mu bikorwa byo kwambukiranya imipaka mu buryo butemewe, rutunda magendu n’ibiyobyabwenge, rugiye kubakirwa ubushobozi binyuze mu kwigishwa imyuga, izatuma babasha kwihangira imirimo ibafitiye akamaro, bityo babashe no kwitandukanya n’ibyo bikorwa bitemewe.

Yvonne Habiyonizeye asanga hakenewe ubufatanye buhuriweho kugira ngo intego z'iyi gahunda zizagerweho
Yvonne Habiyonizeye asanga hakenewe ubufatanye buhuriweho kugira ngo intego z’iyi gahunda zizagerweho

Ayo masomo y’imyuga y’ubudozi no gusudira, uru rubyiruko ruzayigishwa mu gihe cy’amezi atandatu, akurikirwe n’andi mezi atandatu yo kwimenyereza umwuga.

Abakurikiranira hafi imibereho y’urubyiruko rwo muri ako gace, bemeza ko gutsimbarara ku kwishora muri magendu n’ibiyobyabwenge kuri bamwe muri rwo, ahanini bituruka ku myumvire, ubukene n’imibereho idahwitse mu miryango.

Ange Charlotte ati “Bamwe bigira imburamukoro zidashaka no gukora imirimo yemewe, abandi bakagendera mu bishuko by’ababashora muri ibyo bikorwa bitemewe babizeza ko bizabakiza. Nanone kandi hari n’urubyiruko runanirwa kwihanganira ubukene bwo mu miryango yabo, bakihutira gushakishiriza imibereho mu bikorwa batitaye ko byemewe cyangwa bitemewe, kabone n’ubwo bahera ku gishoro gitoya, bakisanga muri ibyo bikorwa bishyira n’ubuzima bwabo mu kaga”.

Ibyo biteza ingaruka, zirimo no guhungabanya umutekano, ubujura, guterwa inda kw’abana b’abakobwa, ubuzererezi, amakimbirane, rimwe na rimwe bikanagorana kuzishakira umuti urambye.

Aha niho Umuryango utari uwa Leta witwa Rwanda Youth in Action Organization (RYAO), wahereye utangiza umushinga ugamije kubakira urubyiruko ubushobozi, ngo rubone uko rwihangira imirimo.

Ni gahunda yitezweho guhindurira imibereho bamwe mu rubyiruko rwishoraga muri magendu n'ibiyobyabwenge
Ni gahunda yitezweho guhindurira imibereho bamwe mu rubyiruko rwishoraga muri magendu n’ibiyobyabwenge

Ishimwe Fabrice, Umuyobozi wungirije wa RYAO agira ati “Ubwo bazaba basoje kwiga iyi myuga no kwimenyereza, ubumenyi bazunguka buziyongeraho no kubegurira ibikoresho bazaba barigishirijweho nk’amamashini, yaba ayifashishwa mu budozi ndetse n’ayifashishwa mu gusudira, n’ibindi bikenerwa baheraho batangira kwihangira imirimo ibinjiriza amafaranga. Kubaka ubushobozi bwabo muri ubu buryo burambye, twasanze biri mu byatuma tugabanya umubare n’ingaruka ibyo bikorwa bitemewe bikomeje gukururira abantu”.

Ati “Duteganya no kubabumbira mu makoperative kugira ngo n’izo mbaraga bazihurize hamwe, bazibyaze ibikorwa byagutse mu buryo bufatika. Tukizera neza ko uko bizakomeza gutyo urubyiruko rwinshi rwarushaho kwaguka mu bumenyi n’ubushobozi ari nako bahindura imyumvire bakitabira ibikorwa bifitiye igihugu akamaro”.

Ni umushinga uzamara umwaka umwe, ukaba urimo gushyirwa mu bikorwa ku nkunga y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere (UNDP), binyuze mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), ukazatwara miliyoni zisaga 27 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Yvonne Habiyonizeye, Umukozi wa RGB ushinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga uru rwego rutera inkunga, ashimangira ko kugira ngo intego zawo zizagerweho mu buryo burambye, bisaba ubufatanye buhoraho bw’inzego zirimo n’ubuyobozi ndetse n’abafatanyabikorwa bawo ubwabo.

Gitifu Hatumimana ahamya ko umubare munini w'abagaragara muri magendu n'ibiyobyabwenge ari urubyiruko
Gitifu Hatumimana ahamya ko umubare munini w’abagaragara muri magendu n’ibiyobyabwenge ari urubyiruko

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanika, Hatumimana Concorde, ahamya ko umubare munini w’abishora mu biyobyabwenge na magendu ari urubyiruko; kuba bamwe muri bo bagiye gufashwa kubyigobotora, akabibona nk’ubwunganizi bukomeye mu ntambwe yo kubica burundu.

Agira ati “Natwe twiteguye kubakurikiranira hafi tubereka inyungu z’amasomo bazaba biga no kuba bakangurira bagenzi babo kwitandukanya n’ibikorwa ibyo ari byo byose, bigira uruhare mu gusubiza inyuma amajyambere y’ingo n’ay’Igihugu”.

Abagenerwabikorwa b’iyi gahunda uko ari 50, barimo 25 bazigishwa ubudozi na 25 bazigishwa gusudira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka