Burera: Urubyiruko 190 rwo mu miryango ikennye rwafashijwe kwihangira imirimo

Akarere ka Burera ku bufatanye na LODA, kashyikirije urubyiruko 190 ruturuka mu miryango yo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe ibikoresho binyuranye by’ubudozi, gusudira, ububaji n’ibindi.

Umwe mu rubyiruko ahabwa ibikoresho bizamufasha kwihangira umurimo
Umwe mu rubyiruko ahabwa ibikoresho bizamufasha kwihangira umurimo

Ni ibikoresho byashyikirijwe urwo rubyiruko kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Nzeri 2021, hagendewe ku bacikirije amashuri nyuma bigishwa imyuga inyuranye ari nay o baherewe ibikoresho.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Burera ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Manirafasha Jean de la Paix, yavuze ko guhangira abaturage imirimo biri muri gahunda y’akarere, mu kurandura ubushomeri bukurura ibyaha byiganjemo gutunda ibiyobyabwenge no kubinywa.

Yagize ati “Igitekerezo cyo guha urubyiruko rwo mu Karere ka Burera ibikoresho, cyizweho mu rwego rwo gushakira umuti ikibazo cyo kubura imirimo mu rubyiruko, bafashwa kubona icyo bakora bakoresheje amaboko yabo, ariko tugahera mu miryango itishoboye. Ni yo mpamvu Akarere ka Burera kaguriye urubyiruko 190 rwacikishije amashuri ibikoresho by’ibanze, bibafasha gukora imirimo yoroheje yinjiza amafaranga buri munsi”.

Bahawe ibikoresho binyuranye
Bahawe ibikoresho binyuranye

Arongera ati “Ibyo tubikora kugira ngo turandure ibibazo by’itundwa ry’ibiyobyabwenge. Mu byo twashyize ku mwanya wa mbere ni ugushakira imirimo urubyiruko rutandukanye rwiteze imbere ruteza imbere n’imiryango yabo, kurukangurira gukorana n’urubyiruko rw’abakorerabushake, bakorana kandi n’amatsinda anyuranye arwanya ibiyobyabwenge”.

Uwo muyobozi yavuze ko akarere gafite n’indi mishinga yo gufasha abaturage kuva mu biyobyabwenge, irimo guhabwa imirimo mu mirenge yegereye imipaka no guhabwa amafaranga ku baturage batishoboye ariko bishyize hamwe bakora amatsinda abafasha gutekereza ibibateza imbere n’ibindi.

Bamwe mu rubyiruko rwashyikirijwe ibyo bikoresho rwaganiriye na Kigali Today, rwabyishimiye rushimira n’Umukuru w’Igihugu ku bw’iyo nkunga rwahawe, kandi rwiyemeza ko ruzayikoresha neza rukayibyaza umusaruro ushimishije.

Umwe muri bo ati “Nari narihebye mbona ko ubuzima butagishobotse, ari na ho umuntu atekereza kujya gutunda ibiyobyabwenge ngo aramuke kabiri, none Umukuru w’igihugu aradufashije aduhaye ibikoresho. Twiteguye kuzabibyaza umusaruro duharanira kwiteza imbere tunagira uruhare mu guteza igihugu cyacu imbere”.

Ibyo byifuzo bw’urwo rubyiruko rwahawe ibikoresho binyuranye, byashimangiwe na Visi Meya Manirafasha, aho yabasabye gukora cyane babibyaza umusaruro kandi banabifata neza, batanga n’ubutumwa bukangurira abantu kureka ibiyobyabwenge.

Yagize ati “Icya mbere ni ukubasaba gukora cyane kubera ko uko bari babayeho kutari kwiza, igishobora kubabeshaho ni ugukoresha neza ibikoresho bahawe bakabifata neza bikabatunga bigatunga n’imiryango yabo, ariko turabasaba no kwirinda ibiyobyabwenge burundu no kudufasha gutanga ubutumwa ku bandi bameze nkabo bakagaruka bakava ahabi”.

Arongera ati “Muzi ko gutunda ibiyobyabwenge ari ikintu cyica ubuzima, igihugu ntacyo kitakoze kugira ngo bakomeze batere imbere. Ni yo mpamvu basabwa gutanga ubutumwa kuri bagenzi babo kugira ngo babereke ko ibyo bakora na byo bifite akamaro”.

Ibyo bikoresho byahawe urwo rubyiruko 190, bigizwe n’imashini zidoda 160, ipasi z’umuriro 160, imikasi 160, metero z’abadozi 160, ponseze 10 z’ababaji, imashini zisudira 10, amadarubindi y’abasudira 10, imashini zogosha z’abadamu 10, inyundo 10, iranda 10, inkweto 10 n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka