Burera: Umwe mu birukanwe muri Tanzaniya arasaba gutuzwa kuri gakondo y’iwabo

Umwe mu Banyarwanda birukanwe muri Tanzaniya batujwe mu karere ka Burera, witwa Kagenzi Godfrey, arasaba ubuyobozi bw’ako karere ko bwazamutuza ahahoze hitwa komini Kidaho ngo kuko ari ho ababyeyi be bavuka.

Kagenzi ni umwe mu Banyarwanda 76 batujwe mu karere ka Burera nyuma yo gukurwa mu nkambi ya Kiyanzi na Rukara aho batujwe mbere ubwo birukanwaga muri Tanzaniya. Bakigezwa mu karere ka Burera, abo Banyarwanda babanje gutuzwa mu mirenge wa Nemba na Rwerere mbere yuko bashakirwa aho bazubakirwa bakahatura.

Gusa ariko Kagenzi yatangarije Kigali Today ko mbere ababyeyi be bavugaga ko bakomoka mu Rwanda ahitwa mu Kidaho. Ngo akigera mu Rwanda yakoze iperereza asanga Kidaho iherereye mu ntara y’amajyaruguru, mu karere ka Burera.

Akomeza avuga ko bakizanwa gutuzwa mu karere ka Burera yashatse uburyo ajya aho mu Kidaho ngo ariko yarahageze ayoberwa aho ababyeyi be bari batuye dore ko atazi akagali cyangwa umusozi bari batuyeho.

Kagenzi Godfrey avuga ko atujwe aho ababyeyi be bavuka byamushimisha cyane.
Kagenzi Godfrey avuga ko atujwe aho ababyeyi be bavuka byamushimisha cyane.

Kagenzi arasaba ubuyobozi ko bwabimufashamo akazajya gutura aho ababyeyi be bakomoka kuko byamushimisha cyane. Agira ati “…ngize ishyaka ryo kuba nagaruka ku itongo rya sogokuru, n’ubu akaba ari byo ngisaba ubuyobozi, bamfashije nagaruka kuri gakondo ya sogokuru, byanshimisha cyane mpageze.”

Akomeza avuga ko ababyeyi be bavuye mu Rwanda bahungira muri Kongo mu mwaka wa 1959. Baje kuva muri Kongo bajya muri Uganda ariho yavukiye. Nyuma nabwo ngo niho baje kujya muri Tanzaniya.

Hazabanza gukorwa isesengura

Ahahoze hitwa komini Kidaho , mu karere ka Burera ubu, ni hanini. Gusa ariko ubu santere ya Kidaho iherereye mu murenge wa Cyanika ndetse na Kagogo muri ako karere.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buvuga ko buzakora ibishoboka bugafasha Kagenzi kugira ngo ature aho iwabo bavuka. Ngo ariko bazabanza gukora isesengura neza kugira ngo hatazagira n’umwe uharenganira.

Zaraduhaye Joseph, umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe ubukungu n’iterambere, avuga ko Kagenzi azabanza guhuzwa n’umuryango akomokamo.

Agira ati “Ubwo tuzamujyana yo dusesengure neza aho ikibazo kiri…ni ukumuhuza n’uwo muryango…ubutaka bubaye bukiriho bashobora kumvikana nk’Abanyarwanda, dushobora no gufata uwo muntu nawe tukareba ukuntu twamufasha cyangwa tukareba isambu ntoya ahongaho tukabumvikanisha kuburyo yagira urwibutso rw’iwabo niba koko yumva bimukoze ku mutima.”

Akomeza avuga ko ariko bazakora ibyo amategeko ateganya. Ikindi ngo ni uko Kagenzi nawe ubwe azaba umuti w’ikibazo mu gihe azaba agejejwe aho ababyeyi be bavuka ubundi akaganira n’abahatuye. Nyuma yaho nibwo bazamenya icyo gukora; nk’uko akomeza abitangaza.

Norbert Niyizurugero

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka