Burera: Umuyobozi uzagaragaraho kurya ruswa azirukanwa
Umuyobozi w’akarere ka Burera aratangaza ko umuyobozi wo muri ako karere uzagaragaraho kurya ruswa azakurwa ku kazi yakoraga kandi abihanirwe n’amategeko.
Sembagare Samuel avuga ko ruswa ariyo ituma haza akarengane, aho umuyobozi atanga serivisi mbi arengera abamuhaye ruswa.
Ubwo habaga inama y’umutekano yaguye y’akarere ka Burera, tariki 27/03/2012, hagaragaye umuyobozi w’akagari ko mu murenge wa Ruhunde uregwa kurya ruswa y’amafaranga ibihumbi icumi.
Igituma bavuga ko yaba yarariye ruswa ni uko yabonye umuntu wari wikoreye ijerekani yuzuye kanyanga ntamufate. Ngo ahubwo nyuma uwo muntu yaza kuri uwo muyobozi akamuha na radio yari yataye ubwo yikangaga abayobozi.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhunde nawe avuga ko uwo muyobozi w’akagari yaba yarahawe iyo ruswa nk’uko yabibwiwe n’uwo muntu wari wikoreye ijerekani ya kanyanga.
Umuyobozi w’akagari we ariko ntabwo abyemera. Ahamya ko nta ruswa yakiriye mu ntoki ze ngo ahubwo uwo muntu wari wikoreye kanyanga yarirukanse aramusiga.
Umuyobozi w’akarere ka Burera avuga ko hari ibimenyetso bigaragaraza ko uwo muyobozi w’akagari yaba yarariye ruswa. Iperereza riracyakorwa neza kugira ngo barebe koko niba iyo ruswa yarayifashe.
Nibimuhama azahita avanwa ku kazi kandi akurikiranwe n’amategeko; nk’uko umuyobozi w’akarere ka Burera, Sembagare Samuel, yabisobanuye.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Mukosore imyandikire ku gika cya gatatu cy’iyi nkuru.