Burera: Umusaza Barangirana araburira abagabo bakubita abagore babo
Umusaza Barangirana Edouard, utuye mu murenge wa Cyanika, akarere ka Burera, araburira abagabo bakunda gukubita abagore babo ababwira ko inkoni itubaka urugo ko ahubwo irusenya burundu.
Barangirana, ufite imyaka 75 y’amavuko avuga ko kuva na kera umugabo wakubitaga umugore we, kubera ko wenda yakosheje, wasanga batabanye neza kuburyo ngo n’abana babyaranye bamutinya bakamuhunga.
Agira ati “No mu Kinyarwanda bacaga umugani ngo ‘Aho kuba rukoni waba inganzwa’. Inganzwa irubaka ariko rukoni ntiyubaka. Rukoni abagore baragenda, abana bagatorongera, ntabwo baba mu mago. Bahorana ubwoba.”
Akomeza avuga ko umugabo yagakwiye kumvikana n’umugore we hanyuma umugore yakosa, umugabo akamureba igitsure, umugore nawe akikosora. Ngo igihe ariko umugabo arebye igitsure umugore we ntiyikosore icyo gihe ngo nta mugore aba afite wamwubakira urugo.
Barangirana ni umupafakazi kuko umugore we yitabye Imana mu mwaka wa 2006 azize indwara. Avuga ko uwo mugore we bari barabyaranye abana 12. Bashyingiranwe mu mwaka wa 1963.
Akomeza avuga ko muri iyo myaka yose babanye barakaranyije rimwe gusa. Ngo icyo gihe bari bamaranye imyaka ibiri gusa babanye. Nyuma baje kwicara hamwe bariyunga bakomeza kubana neza; nk’uko abisobanura.

Agira ati “…twarwanye rimwe gusa…hari ahantu umuntu agira akantu ka kamere ariko twarakavuye jyewe nawe. Kuva icyo gihe twarwanye rimwe mbese byari ubutoya…twarabiretse tubona ko nta shingiro ryo kurwana rihari.”
Yongera ho avuga ko biyunze babikoze mu bwumvikane maze “ingeso nabonaga mfite ndazireka, nawe izo yari afite arazireka.”
Barangirana ahamya ko abagore n’abagabo bafitanye ibibazo mu ngo zabo aribo ubwabo bagomba kwihuza bakiyunga nta wundi muntu ubibasabye.
Agira ati “Iyo abantu batiyunze ntabwo bungwa n’abandi. Iyo batagize ubwumvikane mu rugo abandi ntabwo baza kuruhuza (urugo). Kuko nubwo banaruhuza mwebwe mudafite imishyikirano yanyu ntacyo byamara.”
Kwirinda agahararo
Muri iki gihe hakunze kugaragara imiryango ibanye ariko ugasanga umugore cyangwa umugabo aca inyuma uwo bashakanye. Rimwe na rimwe umwe muri bo yabimenya bigakurura amakimbira kuburyo hari n’igihe batandukana kandi bamaze igihe gito babanye.
Umusaza Barangirana avuga ko agahararo abasore basigaye bafite ariko gatuma batacyubaka ingo ngo zikomere.
Agira inama abasore bitegura gushinga urugo ababwira kwirinda agahararo ngo kuko agahararo katubaka. Umusore ntagomba gukurikira ubwiza bw’umukobwa gusa, ngo ahubwo yakwiye kureba umukobwa uko yaba ameze kose ubundi akareba ko bahuza.
Yongeraho ko niba umusore abonye umukobwa w’inshuti ye ashaka kugira ingeso zitari nziza, byaba byiza yitabaje ababyeyi (uwe n’uw’umukobwa) kugira ngo izo ngeso bazimuceho, babagira n’inama.
Agira ati “…ariko iyo uvuze ngo ndamutaye ejo ukazana undi, n’uwo wazana hari ubwo yaba hanyuma ya wawundi…abo bari gushaka ubu nabahana ko bagomba kwitonda, ntibagire iby’agahararo, iby’agahararo birasenya.
…hari abagabo, hari n’abakobwa, hari n’abasore bashaka, ibintu ni iby’ubwumvikane bitarimo agahararo. Bakagira imishyikirano ihuye. Naho iyo bitagize imishyikirano birazamba. N’urugo rutagira imishyikirano rurasenyuka.”
Amakimbirane
Umusaza Barangirana aravuga ibi kandi mu gihe hamwe na hamwe mu karere ka Burera, ndetse no mu Rwanda muri rusange, hakunze kugaragara amakimbirane mu miryango aho usanga abagabo bahohotera abagore babo babakubita.
Rimwe na rimwe hari igihe ayo makimbirane atamenyekana kuko abagore bahohoterwa bakabiceceka, maze bikazamenyekana ari uko umugabo yishe umugore we.
Kubera ayo makimbirane usanga mu karere ka Burera hari abagore (nubwo batazwi umubare) batawe n’abagabo babo, bakabasigira abana, abagabo bo bakajya kwibera muri Uganda.
Ngo ayo makimbirane ahanini yaba aturuka ku businzi kuko muri ako karere hakunze kugaragara ikiyobyabwenge cya kanyanga ndetse n’izindi nzoga zikaze zitemewe gucuruzwa mu Rwanda, zose zituruka muri Uganda.
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwashyizeho ingamba zitandukanye zo gukumira ayo makimbirane aho bigisha imiryango itabanye neza kandi basaba abagore bahohoterwa kubivuga kugira ngo babarengere.
Hashyizweho kandi umurongo wa telefone uhamarwa ho ku buntu, 4139 ku itumanaho rya MTN kuri MTN, kugira ngo umuntu wese ubonye ahari amakimbirane ayihamagare bityo abayobozi cyangwa abashinzwe kubungabunga umutekano babatabare.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Iyi nama mutugiriye niyo inkoni ir=vuna igifwa ntabwo yubaka, ariko nutagukubita akaguhoza ku nkeke yo kukubwira nabi, no kuguca inyuma birababaza cyane, nabyo abagabo babireke.