Burera: Umuryango uba mu nzu y’ibyatsi urasaba ubufasha

Umuryango wa Munyazirinda Innocent w’imyaka 58 na Kamugisha Odette w’imyaka 48 wo mu Kagari ka Kidakama, Umurenge wa Gahunga Akarere ka Burera, umaze imyaka irenga itatu uba mu nzu y’ibyatsi, urasaba ubufasha bwo kubakirwa inzu.

Iyo witegereje uwo muryango w’abantu umunani, ababyeyi n’abana batandatu, bigaragara ko badafite ubushobozi bwo kwiyubakira inzu, dore ko nyuma yo kubigerageza ubwo ubuyobozi bw’umurenge bwabahaga isakaro ry’amabati 20, batigeze babasha kwiyubakira inzu.

Bavuga ko muri uko kugerageza gusakara ayo mabati Leta yabahaye, bitaboroheye kubona ibiti ndetse n’itaka ryo guhoma iyo nzu, dore ko batuye ahantu h’amakoro aho itaka rigurwa.

Aha ni naho bahera basaba ubufasha kuri buri wese ufite umutima wo gufasha, kubona ibiti n’itaka ryo guhoma iyo nzu ibindi bakirwariza, dore ko bamaze imyaka isaga itatu basa n’ababa hanze.

Kigali Today iganira n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Kidakama, Nzamuhimana Enos, yavuze ko uwo muryango wabanje kuba mu nzu ishaje aho abaturanyi n’ubuyobozi bahoranaga impungenge z’uko izabagwira.

Uwo muyobozi avuga ko ubwo yaganiraga na Munyazirinda ku kibazo cy’iyo nzu muri 2019, ngo bumvikanye kuyisenya bakagurisha amabati ashaje bagashaka uburyo babona ibiti byo kubaka inzu nshya.

Gitifu Nzamuhimana ati “Mu buzima busanzwe bari mu miryango itishoboye aho batunzwe no guca incuro, banyijeje ko bashobora kwiyubakira icyo hasi mu gihe baba babonye amabati, ni bwo basenye akazu babagamo kari gashaje batangira gushinga ibiti byo kubaka, mbonye ko bafite igikorwa cyiza mbasabira amabati ku murenge”.

Arongera ati “Bakimara kubona amabati, kubaka byarahagaze, bishoboke ko hari abari baramwijeje kumufasha bakamutenguha, gusa abantu batishoboye hari ubwo bemera ubushobozi badafite bishakira ayo mabati”.

Uwo muyobozi avuga ko haramutse habonetse itaka hakaboneka ibiti, abaturage biteguye gukora umuganda wo kumuhomera iyo nzu, dore ko batuye ahantu hagoranye h’amakoro, aho kubona itaka bitoroshye, itaka ryuzuye imodoka ngo rikaba rigura amafaranga atari munsi y’ibihumbi 60.

Mu kumenya uruhare rw’Akarere ka Burera mu gukemura icyo kibazo cy’uwo muryango uba ahadakwiriye, Kigali Today yagerageje kuvugisha Nshimiyimana Jean Baptiste, Umuyobozi w’agateganyo w’ako karere, ariko igihe cyose yahamagawe ntiyabashije kwitaba telefoni.

Uwo muryango ukaba urasaba umugiraneza wese kuwufasha kubona ibiti n’ubushobozi bwo kwegerezwa itaka, mu rwego rwo kurangiza inzu bari batangiye kubaka ubushobozi bukabashirana, ubu bakaba bibera mu nzu y’ikirangarira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

None se leta ntiyarebaga kugeza ubu atarafashwa!gusa nahabwe ubufasha

valens kizigenza 🇬🇦🎈😗😍😗🤗 yanditse ku itariki ya: 24-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka