Burera: Umuntu yavunitse ukuguru agonzwe na moto

Moto yo mu bwoko kwa TVS yagongeye abantu babiri ahitwa Butete mu kagari ka Gisovu, mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera tariki 17/07/2012 saa 18h15 umwe muri bo avunika akaguru kw’ibumoso.

Iyo mpanuka yabaye ubwo umusore witwa Gapindi wari utwaye moto ifite puraki RA 198 Q yagongaga abagabo babiri barimo bagendera ku ruhande rw’umuhanda Musanze-Cyanika hafi y’agasantere kitwa Butete.

Iyo moto si iye bwite, ahubwo yari arimo yiga kuyitwara, ari no kuyitwaraho abagenzi ariko nta byangombwa afite bimwemerera gutwara (ibyo abatwara abagenzi bita kuroba) nk’uko abantu basanzwe bamuzi babitangarije Kigali Today.

Gapindi ashobora kuba yagonze abo bantu abitewe n’uko yasinze kuko inzoga zamuhumuragaho kandi binagaragara mu maso ye; nk’uko abamubonye babihamya.

Abageze bwa mbere aho impanuka yabereye bavuga ko basanze abagonzwe baryamye munsi y’umuhanda, aho umwe muri bo basanze yavunitse ukuguru kw’ibumoso, naho uwabagonze aryamye iruhande rw’umuhanda bishoboka ko yaba yakubise umutwe mu muhanda ariko abasha kuvuga.

Hashize iminota mike impanuka imaze kuba, abagonzwe bahise bajya kuvuzwa mu bitaro bya Ruhengeri naho uwabagonze atabwa muri yombi ndetse na moto yari atwaye ijyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Gahunga iri mu murenge wa Cyanika.

Norbert Niyizurugero

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka