Burera: Umuganda wibanze ku gusana imihanda no kubakira abatishoboye

Abaturage bakoresha imihanda yangiritse, yo mu bice bitandukanye by’Akarere ka Burera, bagaragaza ingaruka zirimo imihahiranire n’imigenderanire batanoza uko bikwiye, bakadindira muri serivisi harimo no kugeza umusaruro ku masoko.

Uburyo bwo gutunganya umuhanda hakoreshejwe itaka batsindagira mu mifuka, buratanga igisubizo
Uburyo bwo gutunganya umuhanda hakoreshejwe itaka batsindagira mu mifuka, buratanga igisubizo

Mu muganda usoza ukwezi kwa Mutarama, wabereye mu Mirenge igize aka Karere, abaturage n’abayobozi bafatanyije mu gusana imwe muri iyo mihanda, ndetse bubakira imwe mu miryango itishoboye; aho abaganiriye na Kigali today, bahakuye isomo ryo kujya babungabunga ibi bikorwa babonye bari babisonzeye.

Umuhanda uhuza imirenge ya Kinoni na Rugarama, unyuze mu Tugari twa Ntaruka n’aka Gafuka, ni umwe mu mihanda bagaragaza ko wari ubabangamiye.

Muhawenayo Elie, wo mu Mudugudu wa Kabaya ati: “Imvura yagwaga, isayo y’ibyondo ikuzura muri ibi binogo, abantu ntibabashe kuhanyura. Uwabaga afite ahihutirwa agiye, mu kwirinda guhinguka mu bandi asa n’uwo batabuye muri jagijagi, yitwazaga mu gikapu imyenda, akayambara ageze mu muhanda muzima”.

Ati “Inaha hari ibirombe by’amatafari, ariko nta modoka yabashaga kuza ngo iyatunde. Abasaruraga imyaka, bagezagayo umusaruro ugerwa ku mashyi, bitewe n’uko umwinshi wabaga wangirikiye muri iyo sayo. Za ambulance ntizahirahiraga ziza gufata umurwayi hano, bitewe n’iyi mihanda. Muri macye twari mu bwigunge buri ku rwego rwo hejuru”.

Mu Murenge wa Kinyababa, abaturage bibanze ku gutunganya umuhanda wo mu Kagari ka Musasa
Mu Murenge wa Kinyababa, abaturage bibanze ku gutunganya umuhanda wo mu Kagari ka Musasa

Mu muganda wabaye ku wa Gatandatu tariki 28 Mutarama 2023, abahaturiye bifatanyije mu gikorwa cyo kuwusana, bakoresheje tekinoloji y’abayapani izwi nka Do-Nou, yo gufata imifuka bapakiramo itaka, bakagenda bayitsindagira mu muhanda bakorosaho laterite.

Aba baturage bishimiye ko, noneho bagiye kujya bawukoresha bitabavunnye, kandi ngo bagiye kujya bafatanya basane n’indi yangiritse, dore ko hari n’urubyiruko rugera kuri 50 rwo muri ako gace rwabihuguwemo.

Eng. Obed Ntakirutimana impuguke mu bijyanye no gufata neza no gusana imihanda mu muryango nterankunga w’Abayapani witwa CORE, avuga ko ubu buryo bwo gusana imihanda, abaturage bashobora kubwibandaho, bakabasha gukumira ingaruka zituruka ku iyangirika ryayo, kandi bitabasabye ibikoresho bihambaye.

Yagize ati “Icyiza cy’iyi tekinoloji, ni uko hifashishwa ibikoresho nk’imifuka, laterite, amasuka, ibitiyo, ingorofani n’ibyuma biwutsindagira; biboneka mu buryo bworoheye abaturage. Rero ugereranyije n’ubundi buryo busanzweho, bigaragara ko ubungubu bworoheje kandi butanga amahirwe y’uburambe bw’umuhanda mu gihe kirenga imyaka itanu. Tugasanga rero, yaba intwaro yakunganira izindi ngamba ziriho mu kubungabunga imihanda”.

Senateri Habineza Faustin na Meya Uwanyirigira bifatanyije n'abaturage bubakira utishoboye
Senateri Habineza Faustin na Meya Uwanyirigira bifatanyije n’abaturage bubakira utishoboye

Mu Tugari tumwe na tumwe two mu Mirenge ya Rugengabari, Rusarabuye na Kinyababa, na ho imihanda yari yarangiritse, yasanwe hasibwa ibinogo, guharura ibyatsi byari byarayirengeye hanasiburwa imiyoboro y’amazi iyikikije.

Senateri Habineza Faustin wari hamwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal, ndetse n’abandi bayobozi mu nzego zinyuranye zo muri kano Karere, bo bifatanyije mu kubakira umuturage utishoboye inzu, wo Murenge wa Kinyababa.

Mu butumwa abaturage bahawe, basabwe kubungabunga ibyo bikorwa remezo, babirinda kwangirika, no kujya bihutira kubisana, cyangwa gutangira amakuru ku gihe mu gihe babonye imbaraga zabo zidahagije.

Muri aka Karere, habarurwa imihanda ireshya na kilometero zisaga 135 ikeneye gusanwa. Muri yo ireshya na kilometero 50 igiye gusanwa, ku buryo iyo mirimo izaba yarangiye mu gihe kitarenga amezi atandatu ari imbere, kugira ngo yongere ibe nyabagendwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka