Burera: Ubuyobozi bwaburijemo ibirori byo gufata irembo bitubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rwerere mu Karere ka Burera bwahagaritse ibirori byari byateguriwe mu muryango byo gufata irembo kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Kanama 2020, bushimira abaturage bakomeje gutangira amakuru ku gihe hirindwa COVID-19.

Ibyo birori byasubitswe byari bigiye kubera mu Mudugudu wa Rugezi, Akagari ka Gashora mu Murenge wa Rwerere, aho ubuyobozi bwakumiriye uwo mugambi utaragerwaho nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwerere Nsengimana Aloys yabitangarije Kigali Today.

Yagize ati “Twahawe amakuru n’abaturage batubwira ko mu Mudugudu wa Rugezi hari ahantu hagiye kubera ubukwe, tujya kureba tugezeyo koko dusanga ni umuryango wari ufite gahunda yo kujya gufata irembo, ni mu rugo rw’umukecuru witwa Nyiramiryango Berancille aho twasanzeyo abantu umunani bavuga ko bategereje abashyitsi”.

Uwo muyobozi yavuze ko bamwe muri abo bashyitsi bari batangiye kuhagera, aho mu rugo hari haparitse imodoka zirindwi zari ziturutse mu duce tunyuranye tw’igihugu turimo Muhanga n’umujyi wa Kigali.

Gitifu Nsengimana yavuze ko ubwo bukwe bwahise buburizwamo, dore ko n’abaturage bari batangiye kuza muri urwo rugo bisukiranya, bibutswa ko ubukwe butari kuri gahunda bubujijwe muri ibi bihe bya COVID-19, dore ko ngo batari babimenyesheje n’ubuyobozi.

Yagize ati “Bakimara kutubwira ko bafite abashyitsi bagiye kuza gufata irembo, twasabye ko ubwo bukwe buhagarara tubibutsa ko batemerewe gukoresha ibirori muri ibi bihe bikomeye byo kwirinda COVID-19, cyane ko n’ubukwe bwemewe busabirwa uruhushya, ubwo rero twasabye ko ubwo bukwe buhagarara”.

Abo mu muryango wateguye ibyo birori babivuzeho iki?

Kigali Today yaganiriye na nyiri urugo rwari rwateguriwemo ibyo birori witwa Nyiramiryango Berancille, avuga ko babiteguye batagambiriye kunyuranya n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19 ngo bari babifashe nk’ibirori byoroheje.

Ati “Ntabwo nari nzi ko ari ubukwe rwose, nabifashe nko gusurana bisanzwe, iki cyorezo cyazanye ibibazo, ubu iyo kiba kitariho ibi byose ntibiba bibaye, Imana ikiturinde”.

Uwo mukecuru avuga ko yari yiteguye abo bashyitsi yanabatekeye, ariko bakagenda batabiriye akabifata nk’igihombo. Avuga ko bazategereza Corona ikarangira cyangwa umusore n’inkumi bakifatira umwanzuro.

Ati “Ni igihombo, nari niteguye umushyitsi uzindukira, ndateka none bagiye batabiriye. None urumva bagenda bishimye batakiriwe? No kurebana mu maso ntibyakunze.Ubwo tuzabitegura Corona irangiye nibadategereza ubwo azijyana. Gusa ni Abakirisitu ntabwo babikora, ubwo bazajya kwa Padiri no mu murenge babasezeranye, sinzi ikigiye gukorwa byose bizaterwa n’ibitekerezo byabo”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bukomeje gukangurira abaturage kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, aho bunihanangiriza abakomeje kurenga kuri ayo mabwiriza bukemeza ko butazigera bubajenjekera nk’uko Umuyobozi w’ako Karere Uwanyirigira Marie Chantal yabitangarije Kigali Today.

Yagize ati “Twafashe ingamba zo guhangana n’abakomeje kurenga ku ngamba zo kurwanya COVID-19, cyane cyane abadashaka kubahiriza amabwiriza mu muhango wo gushyingura n’ubukwe bwa hato na hato butamenyeshejwe ubuyobozi kandi butubahirije amabwiriza.

Ikindi twa tubari tw’inzoga zipfundikiye, aho kuzigura ngo bazijyane mu rugo ahobwo bakazinywera aho mu bwihisho nibo tugiye guhagurukira cyane, dore ko haba harimo n’abantu b’abayobozi, ndababwira ko amazi atari yayandi, turabahagurikira twivuye inyuma”.

Nubwo umuyobozi w’Akarere ka Burera yanenze abakomeje kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo, yashimiye n’abaturage bakomeje gutanga amakuru, abarenga ku mabwiriza bakaba bakomeje gufatwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

Nuko ari CORONA ubundi ntibishimishije habe na mba. Gusa ndumva hari harimo n’abagize ishyari rwose.

Silivani yanditse ku itariki ya: 31-08-2020  →  Musubize

Ariko abanyarda tuzumva ryari Koko??ubundi see gufata irembo ko abantu 4 baba bahagije kuki batabisabye ubuyobozi kare bakoherezayo abasaza bajya gufata irembo??ubwo abantu barikora bakuzura urugo ntanisoni??
Bayobozi mwongere ibihano kuko ntitujya twumva iyo mudashyizemo igitsure

Gapusi yanditse ku itariki ya: 30-08-2020  →  Musubize

Mujye mureka kubeshya kuko iyinkuru siyo.
Abafata irembo batashye barifashe Kandi babikoze nkuko amabwiriza abiteganya hirindwa covid-19.

NKUNDABOSE yanditse ku itariki ya: 30-08-2020  →  Musubize

Wowe uvugako Gitifu yesheje imireka higo ndakugira inama yo kureka gukeretsa iki cyorezo yabikoze mu rwego rwo gukumira Kandi gufata irembo ntibigombera umubare munini n’Abantu 2 basaba irembo bubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID 19

Kamayirese yanditse ku itariki ya: 30-08-2020  →  Musubize

ryamenye kana ntakibazo namwe mura koze.

munyazikwiye firimon yanditse ku itariki ya: 30-08-2020  →  Musubize

Ndumiwe.pe aho icyorezo cyamaze abantu none mukagaya.umuyo bozi.murumva.mwe mukunda igihungu koko.kovide mwibukeko ntamikino.yajemo.

munyazikwiye firimon yanditse ku itariki ya: 30-08-2020  →  Musubize

Gitifu n’abo baturage baburijemo uwo muhango wo gufata irembo bakoze cyane pe kuko buriya aho abantu bateraniye ari benshi cyane cyane mu birori bakwanduzanya dore ko bashobora no guhoberana. Naho ubundi ntago ari ishyari rwose

DUSINGIZIMANA Antoine yanditse ku itariki ya: 30-08-2020  →  Musubize

Ibyo Gitifu yakoze nibyo rwose. None se ko Bari babyihereranye ntibabisabire uruhushya ngo bagirwe inama urumva byari kugenda bite? Tekereza ko abantu Bari batangiye kwisukiranya. Kuki abantu barimo gukerensa iki cyorezo ndetse ntibumvire ubuyobozi. Birababaje kubona Hari abavugango Ni ishyari!!!! Gitifu yagirira ishyari umuturage Koko!!! Mwagiye mushyira mugaciro. Gitifu komereza aho. Kandi Mayor wacu courage tukuri inyuma.

Philippe yanditse ku itariki ya: 30-08-2020  →  Musubize

Nonese wowe uvuga ko atari ishyari wemerako mu banyarwanda aribyo byeze! Turemeranywa rwose Gitifu ntashyari agira ariko umuturage wagiye kumuhuruza murugo hari abantu 8 niba bari bahanye intera bambaye n’udupfukamunwa yashingiye kuki avuga ko hagiye guteranira imbaga? Ese igihe yagendeye mu mihanda ya Rwerere ko atari yashyira Gitifu liste yabo yabonye batambaye udupfukamunwa kdi ko aribo bateje ibibazo ahubwo tureke kureba ibidahari ibyabaye byabaye ariko nurwango rucike rwose gufata irembo sibirori bizamo umubare urenze uwabajya munama nabaka service kunzego zibanze kandi ntanintera bahana ihagije

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 30-08-2020  →  Musubize

Ndumiwe kbsa, ubu Gitifu rero yesheje imihigo. Kuburizamo gahunda yo gufata irembo koko abashyitsi bakagenda batariye ! Birababaje

ZAMANI yanditse ku itariki ya: 30-08-2020  →  Musubize

Gufata irembo mukabigira intambara

Murengezi Charles yanditse ku itariki ya: 29-08-2020  →  Musubize

Ariko mwajyiye mworoherana uwabivuze si impuhwe ngo batandura ni ishyari ryamaze abanyarwanda! Ubuse muri iy,iminsi habaye ibirori bingana iki? Ahaaaaa! Mugabanye ishyari

Murengezi Charles yanditse ku itariki ya: 29-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka