Burera: Santarari Butete igirwa Paruwasi kuri uyu wa gatandatu ifite amateka maremare

Abakristu basengera muri santarari Butete, iri mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera, barishimira ko begerejwe Paruwasi hafi yabo dore ko ngo hari hashize imyaka myinshi bakora ingendo ndende bajya kuri Paruwasi Kinoni.

Baratangaza ibi mu gihe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 17/5/2014 Santarari ya Butete yari isanzwe iri muri Paruwasi ya Kinoni, igirwa Paruwasi nshya ya Diyosezi ya Ruhengeri.

Kiliziya ya Santarari Butete igiye kugirwa Paruwasi.
Kiliziya ya Santarari Butete igiye kugirwa Paruwasi.

Santarare Butete ifite amateka maremare kuko yabaye imbarutso y’ubukristu mu gace k’amakoro, munsi y’ikirunga cya Muhabura, muri Burera, biturutse ku mupadiri w’umuzungu witwa Vanudeni, bahimbaga Bitugangando, wahatangije ishuri ryigishaga iyobokamana mu mwaka wa 1926.

Muzehe Ntamuheza Casmil, umwe mu bakristu ba Santarari ya Butete, azi amateka y’iyi santarari dore ko ngo yanayibereye umuyobozi mukuru igihe kigera ku myaka 20.

Muzehe Ntamuheza Casmil yayoboye Santarari Butete imyaka 20. Avuga ko kuba ibaye Paruwasi bibashimishije cyane kuko bazajya basengera hafi.
Muzehe Ntamuheza Casmil yayoboye Santarari Butete imyaka 20. Avuga ko kuba ibaye Paruwasi bibashimishije cyane kuko bazajya basengera hafi.

Agira ati “Ritangira ryubakishije ibyatsi, ahangaha rero haje kuboneka abakristu ba mbere: abo bakristu ba mbere bari batatu, mbese mu Murera hose bari bane ariko abavuka hano bari batatu, uwa kane yavukaga mu Gahunga.

Ubwo baje kubatizwa, babatirizwa ariko i Rwaza (muri Musanze y’ubu) barigiye hano mu Butete, babatizwa muri 1932.”

Ntamuheza akomeza avuga ko abakristu bo muri ako gace bakomeje kwiyongera kubera ko iryo shuri rya Butete ryaje kubyara andi mashuri yigisha iyobokamana. Ibyo byatumye Butete iba santarari ya Paruwasi ya Rwaza.

Nyuma yaho ngo bakomeje kubona abakristu biyongera bashatse kuyigira Paruwasi ariko biranga.

Agira ati “Noneho Paruwasi ya Rwaza yashatse kwagura amarembo, iti ‘mu Murera ariho mu Bukamba hagomba Paruwasi. Ariko ikibazo kiba amazi, n’ibumba ry’amatafari. Kubera ko ari amakoro batabonayo ibumba, batabonayo n’amazi (kuko) ikiyaga (cya Burera) kiri kure.”

Akomeza avuga ko Paruwasi bari kubaka mu Butete baje kuyubaka mu Kinoni kubera ko ho hari hari itaka ryiza, hari amazi ndetse n’ibumba ryiza ryo kubumbamo amatafari yo kubaka kiliziya, amacumbi y’abapadiri ndetse n’amashuri.

Paruwasi Kinoni imaze kuvuka mu 1951, Santarari Butete ntiyongeye kwitwa santarari. Ngo ahubwo abakristu baho bajyaga gusengera mu Kinoni. Butete ngo yabaye santarari ya Paruwasi Kinoni mu mwaka wa 1981.

Butete noneho byemejwe ko iba Paruwasi
Nyuma yaho ngo abakristu bakomeje kwiyongera biba ngombwa ko bongera kiliziya basengeragamo ariko nanone ngo abakristu bagakomeza kwiyongera biba ngombwa ko abo bakristu bubaka andi mashuri nayo yaje kuba amasantari.

Aho niho haje guturuka igitekerezo cyo kugira Santarare Butete Paruwasi, biturutse kuri Musenyeri Alexis Habiyembere, umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo, watangije icyo cyifuzo mu myaka nk’ine ishize; nk’uko Ntamuheza abisobanura.

Agira ati “…babona ko abakristu bakomeza kwiyongera, bahitamo kubaka amashuri nka Ruko ndetse na Cyanika ariko habanza Ruko. Noneho Musenyeri Alexis Habiyambere wa Nyondo, wari wasigariyemo Musenyeri Kizito, yaje kuyiha umugisha.

“Yatubwiye ati ‘mu myaka itatu…santarari ishoboye kubaka Kiliziya nk’iyi izabe yabaye Paruwasi.”

Akomeza avuga ko Musenyeri Harolimana Vincent, wa Diyosezi ya Ruhengeri, amaze kwimikwa mu mwaka wa 2012, ngo yahise akomeza icyifuzo cya Musenyeri Alexis Habiyambere, cyo kugira Santarari ya Butete Paruwasi.

Ntamuheza kimwe n’abandi bakristu ba Santarari ya Butete bahamya ko kuba santarari yabo ibaye Paruwasi bibashimishije cyane kuko bazajya basengera hafi. Itahwa ry’iyi Paruwasi kandi rihuriranye n’itangizwa rya Yubile y’imyaka 50 ya Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri.

Kiliziya yo Butete yuzuye vuba. Nubwo amafaranga yayitanzweho kugira ngo yuzure ataratangwazwa, ngo abakristu bagize uruhare runini rwo kuyubaka biciye mu miganda. Ikindi Ngo ni uko mu miryango remezo igera ku 100 igize iyo santarari buri muryango remezo wari wariyemeje gutanga amafaranga atari munsi y’ibihumbi 380.

Norbert NIYIZURUGERO

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka