Burera: Niwe mukobwa wa mbere urangije amashuri yisumbuye ku kirwa avukaho
Umukobwa witwa Uwintije Gaudence utuye ku kirwa cya Bushonga, kiri mu kiyaga cya Burera, mu murenge Rugarama, akarere ka Burera, niwe mukobwa wa mbere urangije amashuri yisumbuye, kuva icyo kirwa gituyeho abantu.
Uwintije, ufite imyaka 22 y’amavuko, yarangije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2012, ku ishuri rya College George Fox de Butaro, riherereye mu murenge wa Butaro, akarere ka Burera. Avuga ko yifuza gukomeza kwiga akagera kure kuko abyishimira.
Kuba ari we mukobwa wa mbere, utuye ku kirwa cya Bushonga, urangije amashuri yisumbuye, ngo ni uko yabishyizemo ubushake bukomeye kuko abandi bakobwa bose batangiranye amashuri abanza bagiye bavamo kubera gucika intege. Yongeraho ko ariko hari abasore bavuka ku kirwa cya Bushonga, barangije amashuri yisumbuye kuva cyera.

Agira ati “…nk’imyumvire y’abantu wasangaga wenda nka mbere bavuga ngo kwiga uri umukobwa ni ikibazo…nk’abakobwa twiganaga icyo gihe primaire bavuye mu ishuri.”
Akomeza avuga ko amashuri abanza yayize yambuka ikiyaga kandi buri munsi. Icyo gihe hari hatarubakwa ishuri ry’amashuri abanza ku kirwa cya Bushonga.
Ibyo byatumaga abana bava mu ishuri kuko bajyaga kwiga bakirirwa hakurya y’ikiyaga barindiriye ubwato rimwe na rimwe bakwambuka umuyaga n’imvura bikabasanga mu kiyaga bigatuma binubira kujya kwiga nk’uko Uwintije abisobanura.
Ingorane
Uwintije avuga ko abarangiza amashuri yisumbuye batuye ku kirwa cya Bushonga bahura n’ingorane kuko bibagora kumenya aho iterambere rigeze kuburyo no kumenya ahari akazi cyangwa ibiraka biba bitoroshye.

Agira ati “Nko kugira ngo umuntu abe arangije (amashuri yisumbuye) ari kuri iki kirwa, abe wenda yajya hirya no hino yumve nk’ahantu yabona ikiraka, biba bimubangamiye. Kereka ari nk’umuntu uguhamagaye wenda akaba yakubwira ati aha mbonye ikiraka, naho nkanjye ubwanjye kwambuka buri munsi biba bimbangamiye.”
Uwintije, nk’umunyeshuri urangije amashuri yisumbuye, ari ku itorero ryo ku Rugerero. Avuga ko kujya ku Rugerero bimuvuna kuko bimusaba kwambuka buri munsi ajya ku murenge wa Rugarama aho Urugerero rubera.
Agira ati “Nk’ubu nko ku Rugerero ndiho nambuka buri munsi, ugasanga birangoye, nk’ubu ku murenge bagiye kwiga “computer”, kujya bariga ikigoroba, nk’ubu kuva ino ahangaha iwacu kwambuka yo ikigoroba nta n’ubwato mba nabona nkumva birambangamiye.”
Akomeza asaba ko bakwimurwa ku kirwa cya Bushonga bakajya gutuzwa hakurya y’ikiyaga kugira ngo nawe, kimwe n’abandi, akomeze yiyungure ubwenge mu myigire ye.
Imiterere y’ikirwa cya Bushonga
Ikirwa cya Bushonga kiri mu kiyaga cya Burera rwagati. Kingana na hegitari 10. Gituwe n’imiryango 68 igizwe n’abaturage basatira 400. Iyo miryango igize umudugudu wa Birwa w’akagari ka Rurembo ko mu murenge wa Rugarama.
Nta bikorwa remezo bigaragara kuri icyo kirwa. Ivuriro, amazi meza, amashanyarazi ndetse n’izindi serivisi abaturage bakenera, babigeraho bakoresheje igihe kirenga ku isaha imwe bari mu mazi, bakoresheje ubwato bw’ingashya.

Kuri icyo kirwa hari ishuri ry’amashuri abanza gusa naryo ridafite ibikoresho bihagije. Abiga amashuri yisumbuye nko mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 12 (12YBE) barinda kwambuka ikiyaga bakajya kwigira hakurya yacyo.
Abanyabushonga bavuga ko kuba batuye mu mazi bibabangamiye kuko batagera ku iterambere nk’abandi.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Rugarama ndetse n’ubw’akarere ka Burera muri rusange bufite gahunda yo gushaka abashoramari bakagurira iyo miryango ubundi ikimurwa ikajya gutuzwa mu midugudu hakurya y’ikiyaga.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Iki ni ikinyoma cyambaye ubusa ahubwo umuntu wanditse iyi nkuru nta makuru yimbitse afite. iki kirwa gifite inzobere nyinshi zikivukamo zirimo na Eng. Maniragaba Ezekiel kuri ubu yigisha muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ishami rya HUYE. Abatangaza inkuru muge mubanza kumenya neza icyo muvugaho kuko iyo inkuru itabaye ukuri bihinduka gusebanya. Murakoze.
UWINTIJE agomba akazi vuba kdi nzabimufashamo.
Jye nkimara gusoma iyi nkuru nahise menya uko iza kurangira. Kiriya kirwa buriya harimo imari none murashaka kwimura bariya bantu mwitwaje ibyo maze mukigurishe n’abo bashoramari muvuga nyine.
Bariya bantu nimubimura muzaba mubahemukiye nkuko mwakoze babandi babaga mu birunga hejuru abo bantu ni ngombwa nabo ko abantu bajya babasura bakareba uko babayeho ahubwo nimubateze imbere aho bari habe heza mutahagurisheje ngo mubimure kuko ni amateka yabo kandi yacu n’u Rwanda muri rusange.
Murakoze
aya niyo majayambere yo murwanda bajya batubwira
nibyiza cyane imana izamufashe abone buruse