Burera: Mutarama irarangira abagore n’urubyiruko bo muri FPR Inkotanyi bubakiye imiryango 18

Muri gahunda y’urugaga rw’urubyiruko n’urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango wa FPR Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru yo kubakira imiryango itagira aho iba, Akarere ka Burera na ko karakataje mu kunoza iyo gahunda aho bakomeje kumurikira abatishoboye inzu 18 zubakwa muri ako Karere.

Byari ibyishimo byinshi mu rugo rwo kwa Nyirahiganiro Vestine nyuma yo kubona inzu
Byari ibyishimo byinshi mu rugo rwo kwa Nyirahiganiro Vestine nyuma yo kubona inzu

Ubwo ku Cyumweru tariki 17 Mutarama 2021 bashyikirizaga umubyeyi witwa Nyirahiganiro Vestine inzu nshya, bamwujurije nyuma y’imyaka myinshi acumbikirwa n’abaturage, mu marangamutima avanze n’amarira yavuze ko mu buzima bwe bwose atigeze agira inzu ye, ngo yabayeho acumbikirwa n’abaturage.

Ati “Sinabona uburyo nsobanura ibyishimo mfite, mu buzima bwanjye nabayeho ncumbika ku bagiraneza nta n’ikibanza nigeze kubera ubukene, kuba mbonye inzu yanjye ngiye kuryama nsinzire ariko kandi ngashimira na FPR-Inkotanyi impaye inzu”.

Abo banyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Karere ka Burera kandi, baherutse no gushyikiriza inzu Nyirabazamanze Solange wo mu Murenge wa Kinyababa nyuma y’uko yari amaze gusenyerwa n’ibiza by’imvura byanamugize umupfakazi kuko byatwaye umugabo we bikamusigira umwana umwe.

Uwanyirigira Marie Chantal uyobora umuryango wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Burera akaba n’umuyobozi w’ako Karere, avuga ko inzu zishyikirizwa abaturage batishoboye ziba zujuje ibyangombwa byose.

Agira ati “Inzu dushyikiriza abaturage ziba zuzuye neza zikorewe n’amasuku kandi zifite n’ibikoresho byose byo mu rugo, tububakira kandi n’ibikoni ndetse n’ubwiherero, ariko kandi tukabagenera n’ibiribwa mu rwego rwo kubafasha gutangira ubuzima bushya dore ko baba bavuye mu bundi buzima bugoranye”.

Mu butumwa uwo muyobozi yageneye abashyikirijwe inzu ni ukuzisigasira, bazigirira isuku mu rwego rwo kuzirinda ko zakwangirika.

Inzu 18 ni zo zubatswe mu mirenge 17 igize Akarere ka Burera, aho zimwe zamaze gutahwa hakaba hasigaye izo mu Murenge wa Cyeru n’Umurenge wa Gahunga zizatahwa tariki 24 Mutarama 2021.

Uwanyirigira Marie Chantal uyobora FPR-Inkotanyi mu Karere ka Burera ashyikiriza Nyirahiganiro Vestine ibiribwa nyuma yo kumushyikiriza inzu
Uwanyirigira Marie Chantal uyobora FPR-Inkotanyi mu Karere ka Burera ashyikiriza Nyirahiganiro Vestine ibiribwa nyuma yo kumushyikiriza inzu

Ni inzu zatwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 37 n’ibihumbi 500, yose akaba yaravuye mu mbaraga z’abo bagore n’urubyiruko bibumbiye mu rugaga rushamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Burera, ariko kandi hakiyongeraho n’ibikorwa by’amaboko bagiye bakora kuri izo nzu zubatswe.

Gahunda yo kubakira umuryango umwe w’abatishoboye muri buri Murenge mu Ntara y’Amajyaruguru, yatekerejwe mu mwaka wa 2020 mu rwego rwo gufasha abagore bo mu miryango itagira aho iba kubashakira amacumbi hagamijwe no kwimakaza isuku mu ngo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka