Burera: Minisitiri Gatabazi yasabye abarembetsi kubivamo bagashinga amakoperative bagafashwa

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi JMV, araburira abantu bagitunda ibiyobyabwenge bazwi ku izina ry’abarembetsi bo mu Karere ka Burera, abasaba kubivamo bakihuriza mu makoperative atanu, mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere bakareka ibyo bikorwa byangiza igihugu kuko na bo bibagiraho ingaruka.

Minisitiri Gatabazi aganiriza abaturage bo mu murenge wa Kivuye
Minisitiri Gatabazi aganiriza abaturage bo mu murenge wa Kivuye

Uwo muyobozi yabivugiye mu Murenge wa Kivuye mu Karere ka Burera, mu muganda wo gutangiza ku mugaragaro imishinga yihuta itanga akazi ku baturage 4611 batuye imirenge ikora ku mupaka, mu rwego rwo kubateza imbere no kubarinda ibikorwa bihungabanya umutekano w’igihugu byo kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko batunda ibiyobyabwenge na magendu.

Aganira n’abaturage, Minisitiri Gatabazi yavuze ko u Rwanda rutazihanganira na rimwe abantu batunda ibiyobyabwenge n’ababyinjiza mu gihugu, kuko byangiza ubuzima bw’abaturage bikadindiza n’iterambere ry’igihugu.

Yabivuze agendeye kuri Raporo yari imaze gutangwa n’umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, ACP Revelien Rugwizangoga, wagaragaje ko mu Karere ka Burera kugeza ubu hafunzwe abantu 250 bafashwe binjiza ibiyobyabwenge mu Rwanda babivanye muri Uganda mu gihe imipaka ifunze.

Yagize ati “Uyu munsi muri Burera hari abantu 250 bafunze kubera ko bambutse umupaka bakajya muri Uganda, abo bantu iyo bagenda banyura mu masibo mu midugudu mu tugari no mu mirenge muyobora, bava mu miryango muturanye, bava mu mirenge yanyu, murumva bitagayitse! Ibyo byose biba mubireba, birasaba gushyiramo imbaraga kandi ni muzishyiramo byose biraza gutungana”.

Minisitiri Gatabazi yavuze ko u Rwanda rutazihanganira na rimwe ko ibiyobyabwenge byinjizwa mu gihugu, asaba abaturage ko buri wese aba ijisho rya mugenzi we, ndetse n’ababikora bakabireka bagakurikiza ingamba nziza Leta ibafitiye.

Yagize ati “Ndagira ngo mbabwire ngo, ntituzihanganira na rimwe kuzana kanyanga muri iki gihugu cy’u Rwanda. Murabizi abaturage ba hano twaganiriye kenshi abatuye za Butaro n’ahandi, kanyanga yari igiye kumara abantu, hari abari batangiye kubyimba amatama, kubyimba ibirenge no gusaza imburagihe batagishobora gukora, iyo tutabishyiramo imbaraga ngo tubirwanye, ntabwo tuba dufite abantu bicaye hano babasha guhaguruka ngo bafate isuka”.

Aho uwo muyobozi yavugiraga ijambo ni muri metero zitarenze 600 ngo ugere hakurya muri Uganda aho abaturage bireberaga n’amaso yabo uko muri icyo gihugu barimo guteka kanyanga ntacyo bikanga, ibyo bigateza impungenge ku baturage baturiye icyo gihugu aho Minisitiri yavuze ko abakomeje kwishora muri ibyo biyobyabwenge ari urubyiruko kandi basabwa kubireka burundu.

Ati “Kanyanga igira uruhare mu gutuma abana bacu bato b’urubyiruko badashobora kwiga, bajya mu biyobyabwenge bakaba ibirara, ibyihebe, abagizi ba nabi bakiri bato, murebe hano hakurya murabibona aho bazitetse, ese buriya ni uruganda ni ibiki! Mwibaze ibiva muri biriya ni kanyanga itwika mu gifu cy’abantu, kubirwanya bijye mu bikorwa, guca kanyanga ntabwo bikoreshwa amagambo ni ibikorwa”.

Minisitiri Gatabazi yashimiye abaturage bo muri ako gace uburyo bakomeje guhashya ibyo biyobyabwenge, ababwira ko abakora uwo murimo wo kubitunda n’urundi rubyiruko muri rusange ko Leta yabageneye inkunga ariko bakayihabwa binyuze mu makoperative, ni ho yahereye abasaba gushinga amakoperative atanu muri ako karere bagafashwa.

Yagize ati “Turifuza rero ko abantu bari mu burembetsi abazwi n’abatazwi, abatazwi ni abatigaragaza, turashaka ko abarembetsi bose n’urubyiruko rutarajya mu burembetsi mu Karere ka Burera ko bahakora amakoperative atanu y’urubyiruko, tukabashakira amafaranga vuba cyane ntimugire ngo ni amagambo, ubwo utazaboneka azaba yasigaye. Umuyobozi wa BDF na we twazanye ari hano azabafasha mu mishanga haba ubworozi, haba ubucuruzi, haba ubuhinzi haba ubukorikori”.

Abakoze uburembetsi bakirije amashyi ijambo rya Minisitiri Gatabazi
Ni ijambo ryashimishije abari aho, ndetse bamwe batanga ubuhamya ku buzima bahozemo bakiri abarembetsi, aho biyemeje gukora baharanira kwiteza imbere bateza n’igihugu imbere.

Gakuru Jean Baptiste wavuye mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge ati “Njye mubona hano imbere wazonzwe n’ibiyobyabwenge, nahoze njya muri Uganda gutunda kanyanga, mbere nari umugabo wibeshejeho ariko nkimara kujya muri ibyo naragendaga nkagura ibijerekani bitatu bya kanyanga nkishyura ibihumbi 60, ngafata abasore batatu tukabiheka twagera mu Rwanda twabona Abapolisi tukajugunya tukiruka, nava aho nishishe ngataha nagera mu rugo ngafata agatama nkagurisha ngasubirayo ngo ndebe ko nagaruza amafaranga yanjye”.

Hakurya gato muri Uganda ho baba bateka kanyanga ntacyo bikanga
Hakurya gato muri Uganda ho baba bateka kanyanga ntacyo bikanga

Arongera ati “Ndababwiza ukuri ubu iwanjye nta nkoko ndetse nta n’imbwa wabonayo, amasambu yose naragurishije ubu mpagaze nk’uko mumbona, uretse kuvuga ko kwiyita imbwa banseka ariko ndi imbwa rwose. Abagande narabakijije nkabaha amafaranga babimpa nagera mu Rwanda bakabimena, ba Nyakubahwa ibi bintu nimbisubiramo nzapfe kuko ntacyo nzaba nkimaze”.

Ati “Tugize amahirwe Minisitiri atwemereye gukora umushinga akadufasha tukiteza imbere, murakoze muyobozi udufashije kuva mu ngeso mbi, umuntu wese wagiye mu burembetsi namusaba kubivamo kuko nta bwenge na buke ubirimo yagira”.

Umugore witwa Nyiraneza Consolée ati “Ndi umubyeyi w’abana babiri, umugabo akimara kunta nabayeho mu buzima bubi nigira inama yo gushaka ako ngurisha mu rugo mbonye ibihumbi 10 njya muri Uganda nkazana akajerekani ka warage, nageraga mu Rwanda nakwikanga umuntu nkabijugunya nkagaruka ngashaka andi bikaba uko, nta kintu nari nsigaje mu rugo.

Ati “Nyuma ni bwo nikanze Polisi ndabijugunya ndiruka mvunika ukuguru, ubwo nari ndwaye nigira inama yo kubivamo none kubw’amahirwe numvise umuyobozo w’umudugudu ampamagara ngo nze bampe akazi ubu nagatangiye. Ndashimira Perezida wacu mwizeza ko ntazasubira muri Uganda gutunda kanyanga”.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, avuga ko ako karere kamaze kugira umubare munini w’urubyiruko ruri Iwawa n’urwarangijeyo amasomo, ndetse n’urundi ruri kugororerwa mu kigo ngororamuco mu karere, aho yishimiye ko ibibazo byabo bigiye kurushaho kubonerwa umuti hagendewe kuri uwo murimo bakomeje guhangirwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka