Burera: Meya Uwanyirigira yiyemeje guca ruswa n’akarengane

Ubwo yarahiriraga kuzuza inshingano yatorewe hamwe n’abamwungirije, umuyobozi w’Akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal, mu byo yijeje abaturage harimo guca ruswa n’akarengane.

Meya Uwanyirigira Marie Chantal yarahiriye inshingano zo kuyobora Akarere ka Burera
Meya Uwanyirigira Marie Chantal yarahiriye inshingano zo kuyobora Akarere ka Burera

Ni umuhango wabaye mu gihugu hose tariki 22 Ugushyingo 2021, aho mu Karere ka Burera umushyitsi mukuru yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’igenamigambi Tushabe Richard.

Umuyobozi w’Akarere Uwanyirigira Marie Chantal n’abamwungirije ari bo Nshimiyimana Jean Baptiste ushinzwe iterambere ry’ubukungu na Mwanangu Théophile ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, barahiriye imbere ya Visi Perezida w’Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze.

Meya Uwanyirigira mu ijambo rye, yibukije abakozi mu Karere ka Burera n’abafatanyabikorwa, gukorera hamwe nk’ikipe, kugira ngo babashe guhangana n’ibibazo binyuranye byugarije abaturage, anabibutsa ko umuturage ari ku isonga rya byose, avuga ko kwegera umuturage no kumutega amatwi hakemurwa ibibazo byabo, ari byo bizageza Akarere ku iterambere.

Mu bibazo yagaragaje bagiye guhangana na byo, harimo kurwanya ruswa n’akarengane bivuye inyuma, umuturage akabaho yishimye, avuga ko mu gihe hakigaragara ibibazo bya ruswa n’akarengane, akarere kadashobora kugeza umuturage ku iterambere rirambye no ku mibereho myiza.

Mu bindi bibazo bagiye gukemura, Meya yavuze ko bagiye gukurikirana imwe mu mishinga y’akarere yadindiye hagamijwe kuyibyaza umusaruro, agaruka no ku bibazo biterwa n’abarembetsi batunda ibiyobyabwenge na magendu, aho yavuze ko ku bufatanye n’inzego z’umutekano n’abaturage, bagiye guhagurukira kubihashya, hongerwa ubukangurambaga mu mirenge yegereye umupaka.

Yagarutse no ku buzima, avuga ko nubwo Leta yashyize imbaraga mu kubaka ibitaro n’ibigo nderabuzima ndetse n’amavuriro mato cyane cyane mu mirenge yegereye umupaka mu kurinda abaturage kuwambuka bajya gushakira serivise z’ubuzima hanze y’u Rwanda, akarere kari mu mushinga wo kwiyubakira ibitaro nyuma y’uko ibitaro bya Butaro bihawe Kaminuza y’ubuvuzi.

Yavuze ko bagiye kongera ibikorwa remezo binyuranye ku baturage, birimo imihanda, amazi, umuriro n’ibindi atibagiwe n’inyubako y’ibiro by’akarere, nyuma y’uko aho igiye kubakwa hamaze gushyirwa ibuye ry’ifatizo.

Uwo muhango wo kurahira kw’abayobozi bashya b’akarere ka Burera, wabereye no mu tundi turere, aho mu Karere ka Rulindo, umuyobozi wako Mukanyirigira Judith, Mutsinzi Antoine wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu na Mutaganda Theophile wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, barahiriye kuzuza inshingano zabo. Iyo ndahiro yakiriwe na Visi Perezida w’Urukiko rwisumbuye rwa Gicumbi.

Nyuma yo kwakira indahiro z’Abagize Komite Nyobozi, hakurikiyeho ihererekanyabubasha hagati y’Umuyobozi w’Akarere ucyuye igihe Kayiranga Emmanuel n’Umuyobozi mushya Mukanyirigira Judith, imbere ya Minisitiri Ines Mpambara, wari uhagarariye Guverinoma muri uwo muhango.

Habayeho n’umwanya wo gushimira Komite Nyobozi icyuye igihe, aho buri wese mu bari bayigize bagiye bahabwa ibikombe by’ishimwe.

Mu Karere ka Gakenke, umuhango w’irahira rya Komite Nyobozi igizwe na Nizeyimana Jean Marie Vianney Umuyobozi w’akarere, Niyonsenga Aimé François ushinzwe iterambere ry’ubukungu na Uwamahoro Marie Thérèse ushinzwe imibereho y’abaturage, waranzwe n’imbaga y’abaturage bari bakubise buzuye ikibuga cy’ibiro by’akarere.

Bamwe muri abo baturage, batangarije Kigali Today ko biteguye gukorana na Komite Nyobozi nshya, banashimira na Komite nyobozi icyuye igihe.

Mu Karere ka Musanze, abagize Komite Nyobozi nshya, ari bo, Ramuli Janvier Umuyobozi w’Akarere, Rucyahana Mpuhwe Andrew, Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu na Kamanzi Axelle ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, barahiriye kuzuza inshingano zo kuyobora ako Karere, aho uwo muhango witabiriwe na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Maj Gen Albert Murasira.

I Gicumbi na ho umuhango wo kurahira wagenze neza, aho nyuma y’irahira rya Komite nyobozi igizwe na Nzabonimpa Emmanuel Umuyobozi w’Akarere, Uwera Parfaite, Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu na Mbonyintwari JMV, Umuyobozi w’Akarere ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, mu ijambo ry’Umuyobozi mushya, yashimiye Komite Nyobozi icyuye igihe ku bikorwa yagezeho, avuga ko we na bagenzi be, bagiye gukomerezaho, asaba ubufatanye bwa buri wese ndetse n’Inama.

Mu butumwa bwa Dr. Mujawamariya Jeanne D’Arc Minisitiri w’Ibidukikije, wari intumwa ya Guverinoma muri icyo gikorwa, yibukije abarahiye ko iyi manda ari iy’ubudasa, ko bagomba gusoza ibikorwa bya gahunda ya 2017-2024, abasaba gufatanya n’inzego zinyuranye no kwirinda amakimbirane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kbc mukurikirane abayobozi badashaka gunshyira inga mba mubikorwa

Niyonkuru jeanpaul yanditse ku itariki ya: 10-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka