Burera: Inzu y’ubucuruzi yahiye ibyarimo birakongoka

Inkongi y’umuriro yatwitse inzu y’ubucuruzi, irashya n’ibicuruzwa byarimo byose birakongoka, Poliri y’u Rwanda ikaba ari yo yazimije uwo muriro.

Inkongi yangije ibicuruzwa byinshi
Inkongi yangije ibicuruzwa byinshi

Iyi nzu iherereye mu Kagari ka Kidakama, Umurenge wa Gahunga mu Karere ka Burera, ikaba iy’uwitwa Bigirimana, yafashwe n’inkongi y’umuriro mu masaha y’ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Nzeri 2021.

Uwitwa Ndagijimana yavuganye na Kigali Today aherereye ahabereye iyo nkongi, yagize ati: “Twagiye kubona tubona iyo nzu irimo gushya, ibicuruzwa byose byarimo birimo gukongoka. Hacururizwagamo ibintu byinshi bitandukanye. Kubera ukuntu uwo muriro wari ufite ubukana, abakorera hafi y’iyo nzu yashyaga, byabaye ngombwa ko na bo basohora ibicuruzwa byabo kuko bari bafite ubwoba bw’uko na byo bifatwa n’inkongi y’umuriro”.

Yongeye ati “Urebye umuriro wari uteye ubwoba. Wazambaguje ibintu byinshi byari muri iyo nzu. Kugeza ubu ntituramenya icyaba cyateye iyo mpanuka”.

Iyo nzu ngo yacururizwagamo ibicuruzwa bigizwe n’ibiribwa ndetse n’ibindi bikoresho bitandukanye, ku buryo abatuye muri iyo santere n’abayigenderera bahahahiraga ku bwinshi.

Polisi y’u Rwanda ni yo yitabajwe mu kuzimya iyo nkongi y’umuriro ikoresheje imodoka yabugenewe ya kizimyamoto. Amakuru aturuka mu bari aho iyo nkongi yabereye, avuga ko ku bw’amahirwe nta muntu yahitanye.

Polisi ni yo yitabajwe mu kuzimya iyo nkongi
Polisi ni yo yitabajwe mu kuzimya iyo nkongi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka