Burera: Inzozi z’ishoramari ku bigori zamugejeje ku ruganda rubitunganya

Kayitesi Clarisse, rwiyemezamirimo washoye imari mu bijyanye no kongerera agaciro igihingwa cy’ibigori akoramo ifu ya Kawunga akanabibyaza ibiryo by’amatungo, mu gihe cy’imyaka itanu amaze abikora asanga umusaruro uruta ibindi yakuyemo ari ugutinyukira gukora no kuba hari abo yahaye akazi, bakaba batunze imiryango yabo.

Uruganda rwe rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 5 ku munsi
Uruganda rwe rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 5 ku munsi

Ni umugore wubatse, akaba afite imyaka 32 y’amavuko, wakuranye inzozi zo kuba umushoramari mu buhinzi, ku buryo byanatumye yiga byimbitse amasomo ajyanye n’ubuhinzi muri Kaminuza, kugira ngo azabikore nta kimwisoba.

Uwo mugore utuye mu Karere ka Musanze ariko akaba afite uruganda rutunganyiriza kawunga mu Murenge wa Gahunga Akarere ka Burera kuva mu mwaka wa 2016, ngo yifuje kwita ku gihingwa cy’ibigori, kuko iyo byabaga byeze, byaribwaga byokeje cyangwa bitogosheje gusa, bitewe n’uko benshi batekerezaga ko kubitunganya, bikagorwamo ifu ya kawunga ari akazi gakorwa n’inganda zihambaye zaba izo mu Rwanda cyangwa mu mahanga.

Yagize ati: “Abacuruzi n’abahaha kawunga bo mu gice kinini cyo mu Karere ka Burera iyo fu yabageragaho ikuwe hanze, cyangwa mu tundi turere twa kure. Nkirangiza kwiga ndatekereza nti ese, ni iki nakora ngo ibigaraga nk’aho bidafite umumaro munini mbibyazemo ikintu gifatika? Noneho nkora ubushakashatsi mvuga nti ubwo nize ubuhinzi, kandi ibigori bikaba bihingwa ku bwinshi ariko nta buryo buhagije bwo kubitunganya ngo bibikwe igihe kirekire; nibwo natangiye umushinga w’uru ruganda rubitunganya”.

Yabifashijwemo n’inguzanyo yahawe na Banki (icyakora ntiyemeye kubwira itangazamakuru ingano y’amafaranga yahawe), ari nayo yahereyeho atangiza uruganda ruciriritse, rugenda rwaguka kugeza ubwo ubu rufite ubushobozi bwo gutunganya nibura toni 5 z’umusaruro w’ibigori ku munsi, bigakorwamo ifu ya Kawunga.

Abagore bahaboneye akazi bibarinda gutega amakiriro ku bandi bantu
Abagore bahaboneye akazi bibarinda gutega amakiriro ku bandi bantu

Kayitesi ukoresha abantu bagera kuri 40 mu buryo buhoraho utabariyemo ba nyakabyizi, ngo ashimishwa no kuba iryo shoramari ryaramutinyuye, rikanamufasha kongera umuhate mu byo akora.

Yagize ati: “Hari ubwo nagiraga ubwoba, nkibaza niba ibyo nishoyemo nzabishobora, nta cyizere gihambaye nari mfite cyo kuba bizambyarira akazi kampemba cyangwa kabeshaho abandi. Uko uyu mushinga wagiye ukura, byamfunguye mu mutwe ku buryo n’ubu nteganya ko ndamutse mbonye ubundi bushobozi, nakora n’irindi shoramari ryiyongera kuri iri, kuko ubu maze gusobanukirwa imicungire y’umushinga, gushaka amasoko n’ibindi’.

Ati “Umuryango wanjye wabashije kwiyubaka, uruganda ruva mu bukode twatangiriyeho ubu inyubako dukoreramo ni izarwo. Ubu sinakwirushya ngo njye gushaka akazi ahandi kuko kugira uruganda ukanaruyobora ubwabyo ni akazi”.

Ati “Abakozi dufatanya mu mirimo ya buri munsi na bo babona ibitunga ingo zabo, yewe n’abashoboye gukora ubucuruzi buciriritse bwiyongera kuri aka kazi, mbaha uburenganzira bagacuruza ibiryo by’amatungo biba byatutse ku byo twatunganyije, bakabigurisha aborozi, ifaranga bakuyemo rikabunganira”.

Kayitesi Clarisse ngo yakuranye inzozi zo kuba umushoramari none yarazikabije
Kayitesi Clarisse ngo yakuranye inzozi zo kuba umushoramari none yarazikabije

Kayitesi ahamagarira abandi bagore kuticarana ibitekerezo byiza bafite ahubwo bagatinyukira kubishora mu bikorwa bibyara amafaranga, kuko n’ubwo hagira uhuriramo n’inzitizi, bimufasha kumenya ibyo atakoze neza akihutira kubikosora, bikaba byamugeza kuri byinshi.

Mu ntumbero Kayitesi Clarisse afite, zirimo ko mu myaka ibiri iri imbere, Kawunga uruganda rwe rutunganya izaba igurishirizwa no ku masoko yo hanze.

Ibigori byabaga byandagaye ubu abikusanya mu bahinzi akabitunganya bikavamo kawunga
Ibigori byabaga byandagaye ubu abikusanya mu bahinzi akabitunganya bikavamo kawunga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abagore bose barashoboye Kandi ntampamvu yo kudakomeza gushyira mubirwa inzozi zabo nibyo batekereza byabagirora akamaro Kandi ibyo byose bibaye bigezweho byagirira abagore benshi akamaro n’umuryango nyarwanda muri rusange kandi bigateze imbere imiryango yabo. Murakoze!

MUVUNYI Christophe yanditse ku itariki ya: 26-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka