Burera: Imvura yasenyeye abaturage yangiza imyaka ifunga n’imihanda

Imvura yaguye mu ijoro rishyira itariki ya 30 Mata 2024, yibasiye umurenge wa Rugarama wo mu Karere ka Burera, aho hamaze kubarurwa inzu zirenga 20 zamase gusenywa n’ibyo biza, umwana na nyina barahakomerekera aho ubu bari kwitabwaho n’abaganga.

Muri iyo mvura yaguye ari nyinshi hirya no hino mu gihugu, Abatuye akarere ka Burera bahagiriye ibibazo bikomeye cyane cyane abo mu Murenge wa Rugarama nk’uko umwe mu baturage yabitangarije Kigali Today.

Ati “Akagari ka Cyahi na Karangara two mu Murenge wa Rugarama niho hibasiwe cyane, hari inzu yo mu isibo yitwa Amahoro amazi yamanutse yinjira mu mazu y’abaturage, mu kubatabara twagiye dufata amasuka tugatobora inzu ngo amazi ahite, kuko yari yarengeye abari mu nzu”.

Arongera ati “Ibyo mu nzu byose birimo ibiribwa, matora n’ibindi bikoresho byose byagiye, imyaka mu mirima yarengewe, hari umugabo ufite umurima munini w’ibirayi yari gukura ku munsi w’ejo byose byagiye, ntabwo tuzi uko tuzajya tubasha gutandukanya imirima yo mu Murenge wa Ryugarama na Cyanika, bizasaba kwitabaza abakekinisiye”.

Ibyo biza byibasiye Akarere ka Burera byatewe n’amazi menshi amanuka mu birunga agasenyera abaturage, nk’uko Kigali Today yabitangarijwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarama, Ndayisaba Egide.

Ati “Ntabwo byoroshye, ubu turi mu butabazi bw’ibanze, imvura yaraye iguye mu ijoro mu ma saa munani saa cyenda ari nyinshi, nibwo amazi ava mu birunga yamanutse ari menshi asenya inzu z’abaturage, anyura mu myaka y’abaturage, afunga umuhanda”.

Arongera ati “Turacyabarura inzu zasenywe n’ibyo biza gusa zirasaga 20, ariko hari zirindwi zasenyutse burundu naho 15 zagenda zisenyuka ibikuta, ku bw’amahirwe nta muturage byahiranye uretse umugore wakomeretse n’umwana we, ariko bajyanywe ku Kigo Nderabuzima cya Rugarama, bari kubakurikirana”.

Uwo muyobozi yavuze ko Ubuyobozi bw’Akarere bwabatabaye, ubu hakaba hari gukorwa ubutabazi bwihuse ati “Turikumwe n’ubuyobozi bw’Akarere, Meya turi kumwe hano ndetse n’inzego z’umutekano Polisi n’Ingabo, turi kureba uburyo twihanganisha abaturage tubarura n’ibyangijwe n’ibiza”.

Gitifu Ndayisaba, yagize icyo asaba abaturage muri ibi bihe by’imvura, ati “Abaturage ni ukubihanganisha, ikindi muri ibi bihe tukirinda ibintu byose byatuma ubuzima bw’abantu bugenda, ubu ni igihe cy’imvura barasabwa kuzirika inzu zabo, mu gihe abantu batuye ahantu habi habashyira mu kaga bakaba baba bahimutse, nibwo buryo ndi kubabwira kugira ngo babashe kwirinda”.

Uretse Umurenge wa Rugarama wibasiwe n’ibyo biza, Umurenge wa Cyanika nawo uravugwamo inzu zagiye zisenyuka ndetse n’imyaka y’abaturage irangirika, aho ubu hari gukorwa ibarura ku byangijwe n’ibyo biza mu Karere kose ka Burera.

Ahandi hibasiwe n’ibiza ni mu mugezi wa Mpenge mu karere ka Musanze, aho wuzuye uhagarika imigenderanire hagati y’utugari, uwo mugezi urengera n’imyaka y’abaturage.
Abasenyewe n’ibyo biza bari kujyanwa mu nsengero, mu gihe hategerejwe ko bafashwa kubona inzu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka