Burera: Imvura irimo inkuba yahitanye umuntu isenya n’inzu

Imvura idasanzwe yaguye mu Karere ka Burera isize imiryango itandatu yo mu Murenge wa Cyanika itagira aho yikinga kuko inzu zabo zasenyutse.

Imvura irimo umuyaga yasenye inzu zo mu murenge wa Cyanika
Imvura irimo umuyaga yasenye inzu zo mu murenge wa Cyanika

Iyo mvura yaguye ku gicamunsi cyo ku cyumweru tariki ya 17 Nzeli 2017 yari irimo umuyaga mwinshi n’inkuba ku buryo inkuba yanakubise umukobwa wo mu Murenge wa Bungwe wari uri mu nzu ahita yitaba Imana.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bungwe, Ndayisaba Egide avuga ko imvura yaguye itari nyinshi ariko ngo yari irimo imirabyo n’inkuba.

Agira ati “Ntabwo yari nyinshi cyane, gusa nyine yarimo imirabyo n’inkuba ari zo zateye ibyo byago. Yari kumwe n’abandi bakobwa batatu baganira mu nzu, niwe yakubise wenyine.Icyakora n’inzu yabo isa nkaho yangiritse kuko yakubise urukuta rurasaduka”.

Iyo mvura kandi yanaguye mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Burera aho yasenye inzu esheshatu zo mu Murenge wa Cyanika.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanika, Kayitsinga Faustin avuga ko imvura yasenyeye abaturage bo mu Kagari ka Gisovu.

Agira ati “Yangiritse mu buryo bukomeye ku mazu atatu ibisenge byayavuyeho biragwa naho andi atatu ibiti byarayagwiriye byahitanywe n’umuyaga kuko waje ari mwinshi cyane.”

Bamwe mubasenyewe ubu bacumbikiwe n’abaturanyi abandi bacumbitse mu bikoni byabo mu gihe ubuyobozi bwatangiye ibikorwa byo gukoresha umuganda wo gufasha abesenyewe.

Uyu mugabo ahagaze imbere y'inzu ye yasenyutse
Uyu mugabo ahagaze imbere y’inzu ye yasenyutse

Uretse inzu zasenywe n’imvura mu murenge wa Cyanika, hanaguye ibiti by’amashanyarazi, hangirika amabati 186, kuburyo ibyangiritse byose bibarirwa mu gaciro kari hejuru ya miliyoni 2RWf.

Kuva imvura y’umuhindo yatangira kugwa, mu Karere ka Burera imaze gusenya inzu zisaga 10. Imaze kandi kwangiza imyaka y’abaturage. Abantu batanu kandi bamaze kwitaba Imana kubera gukubitwa n’inkuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka