Burera: Imiyoboro y’amazi iherutse kwangizwa n’ibiza yatumye bavoma ibirohwa

Abaturage bo mu mu Karere ka Burera, barasaba ubuyobozi kongera gusana amatiyo manini ayobora amazi mu mavomo, kuko aheruka kwangizwa n’ibiza byatewe n’amazi y’imvura yaturutse mu Birunga.

Abaturage bo mu bice by'aho imiyoboro y'amazi yangiritse bifuza ko isanwa vuba mu rwego rwo gukemura ikibazo cy'ibura ry'amazi
Abaturage bo mu bice by’aho imiyoboro y’amazi yangiritse bifuza ko isanwa vuba mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ibura ry’amazi

Amwe mu matiyo yangiritse nk’uko abaturage bo muri ako gace babibwiye Kigali Today, ngo atwara amazi mu mirenge ya Gahunga, Rugarama na Cyanika. Ubwo imvura yari yibasiye aka gace mu kwezi gushize, amabuye manini yamanuwe n’amazi yaturutse mu Birunga, yitura kuri amwe mu matiyo manini amenyereweho kuyobora amazi menshi mu yandi matiyo mato akabona kugera mu mavomo.

Ibi byateje ingaruka z’ibura ry’amazi mu bice bimwe na bimwe byo muri iyo mirenge, ku buryo hari abaturage bamaze iminsi bavoma amazi atemba y’ibirohwa nay o ubu yatangiye gukama kubera izuba. Abatinya ingaruka yabagiraho bo ngo bakora urugendo ruvunanye bajya gushaka amazi meza.

Mwambari Pierre wo mu Murenge wa Gahunga yagize ati: “Amazi yaduteye aturutse mu Birunga, yamanukanye umuvuduko mwinshi cyane ndetse n’ibibuye bya rutura, ni byo byikubise kuri ayo matiyo akora uruhererekane rw’amazi akayageza mu migezi twavomagaho arayangiza. Ayo matiyo akiri mazima nta muntu warenzaga metero 100 atabonye ahari amazi meza, none ubu turi kugenda ibirometero bisaga bitatu tujya kuyashaka”.

Yongera ati: “Hari n’abari gushoka amazi atemba y’ibirohwa. Rimwe na rimwe nko mu gihe cy’imvura yirohamo imyanda ituruka mu bwiherero n’indi yo mu ngo z’abaturage iba yatembanywe n’amazi y’imvura. Ubu dufite ubwoba ko mu minsi iri imbere, benshi muri twe tuzaba turi ku karago, kubera indwara ziterwa n’umwanda tuzahandurira”.

Abaturiye ahari amatiyo yangiritse, ubu baribaza ikigiye gukurikiraho nyuma y’aho ngo n’abakozi b’Ikigo WASAC bahageze, bagasanasana ayo matiyo inshuro eshatu bikurikiranya mu gihe kitarenga ukwezi kumwe gushize ibyo biza bihibasiriye, ariko bikaba iby’ubusa amazi y’imvura akabisenya.

Kigali Today yagerageje kuvugisha Umuyobozi w’Akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal ku murongo wa telefoni ngo imubaze icyo bari gukora kuri iki kibazo, inamenye imiyoboro yose yaba yarangiritse mu Karere ayobora uko ireshya, ariko ntiyigeze yitaba n’ubutumwa bwanditse ntiyabusubiza.

Mu gihe ubuyobozi bwagira amakuru butangaza kuri iyi ngingo tuzayabagezaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka