Burera: Imiryango 110 ituriye Igishanga cy’Urugezi yahawe ibigega bibika amazi

Imiryango 110 ituriye Igishanga cy’Urugezi mu Mirenge ya Kivuye na Gatebe mu Karere ka Burera, irishimira ko ibigega bifata amazi yashyikirijwe, bigiye gufasha abayigize guca ukubiri n’imvune baterwaga no kuvoma amazi y’ibirohwa muri icyo gishanga, yajyaga anabatera indwara.

Abahawe igigega biyemeje kubifata neza kuko bibaruhuye imvune
Abahawe igigega biyemeje kubifata neza kuko bibaruhuye imvune

Iyi Mirenge yombi igizwe n’imisozi miremire, bigoranye kubona amazi, kuko ahenshi abaturage bibasaba kuyimanuka bashoka imigezi iri mu mibande ndetse n’Igishanga cy’Urugezi, nk’uko abarimo na Nyirabaributsa Dorothée babibwiye Kigali Today.

Yagize ati “Kugira ngo mbone amazi, binsaba gukora urugendo rurenga isaha, manuka imisozi yo mu Cyunga na Bifuka, nanagerayo nkaba nahamara indi saha ntegereje kuvona amazi kubera ikivunge cy’abantu benshi baba bahari. Iyo nyabonye nabwo, nongera kuzamuka iyo misozi hafi amasaha abiri. Nkageza ijerekani y’amazi mu rugo umugongo wahetamye, naniwe cyane, ku buryo n’imirimo imwe n’imwe yo mu rugo binanira kuyikora”.

Isuku yo mu ngo ngo yagerwaga ku mashyi, bitewe no kutagira amazi hafi, dore ko muri aba baturage harimo n’abavoma ay’igishanga cy’Urugezi nk’uko Mivumbi Innocent abishimangira.

Agira ati “Ikibazo cy’amazi cyari kidukomereye cyane, kuko ayo tuvoma ari ayo dukura mu gishanga cy’Urugezi. Aba yanduye cyane, tukayanywa uko yakabaye kubera kubura uko tugira. Abana bacu basibaga ishuri kenshi, cyangwa bakajya kwiga bacyererewe, kuko babaga babanje kujya kuvoma amazi bakaraba, n’ayo gukoresha mu rugo”.

Ibigega bya Pulasitiki byatwaye miliyoni icyenda, buri kimwe kijyamo litiro 700 z'amazi
Ibigega bya Pulasitiki byatwaye miliyoni icyenda, buri kimwe kijyamo litiro 700 z’amazi

Ati “Ibi bigega duhawe rero, ni igisubizo kirambye ku ngorane zose twahuraga na zo. Ni yo mpamvu, tugomba kubifata neza, tubyitaho, kugira ngo bizatugirire akamaro”.

Babihawe mu rwego rwo kurinda by’umwihariko umugore imirimo yo mu rugo nko kumesa, isuku y’ibikoresho n’iyo mu ngo, kuhira uturima tw’igikoni n’indi mirimo, ubusanzwe yasabaga gukoresha amazi yabonekaga bigoranye.

Ni ibigega bya pulasitiki, byatwaye amafaranga y’u Rwanda Miliyoni icyenda, buri kimwe gifite ubushobozi bwo kubika Litiro 700 z’amazi, nk’uko byashimangiwe na Niyonsenga Consolée, Umuhuzabikorwa w’Umuryango Isangano ry’Abagore baharanira iterambere ry’Icyaro mu Ntara y’Amajyaruguru.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe Iterambere n’Ubukungu, Nshimiyimana Jean Baptiste, yasabye abaturage kubibungabunga babigirira isuku, kugira ngo bizabagirire akamaro.

Yagize ati “Nibabifate neza kandi bajye bita ku isuku yabyo, babyoza neza kenshi mu kwita ku isuku y’amazi azajya abiturukamo. Byarushaho no kuba byiza, bagiye bayakoresha babanje kuyateka. Ntidushidikanya ko ari amahirwe akomeye babonye, aje kubunganira mu kunoza isuku no kugabanya imvune. Nibayabyaze umusaruro rero”.

Ni ibigega bahawe hagamijwe korohereza by'umwihariko abagore mu mirimo yabavunaga yo mu ngo
Ni ibigega bahawe hagamijwe korohereza by’umwihariko abagore mu mirimo yabavunaga yo mu ngo

Yanakanguriye imiryango kwimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye, hagati y’umugabo n’umugore, kuko bigabanya imvune n’umwanya umuntu yamaraga akora imirimo wenyine, bityo bigafasha n’iterambere ry’umuryango kwihuta.

Anemeza ko gufata amazi kw’ibi bigega, bizagira uruhare mu kugabanya ubukana bw’isuri, ikunze kwibasira aka gace.

Ibipimo by’Akarere ka Burera mu bijyanye no kwegereza abaturage amazi meza, biri ku kigero cya 43%.

Nshimiyimana Jean Baptiste, visi Meya w'Akarere ka Burera yasabye abaturage kubungabunga isuku y'ibigega bahawe
Nshimiyimana Jean Baptiste, visi Meya w’Akarere ka Burera yasabye abaturage kubungabunga isuku y’ibigega bahawe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka