Burera: Ibiza bimaze guhitana umuntu umwe n’amazu 21 amaze gusenyuka
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko kuva mu kwezi kwa 03/2013, ibiza bimaze guhitana umuntu umwe no kwangiza ibintu byinshi birimo amazu y’abaturage ndetse n’imyaka yabo.
Ubuyobozi butangaza ko umuntu wahitanye n’ibiza yari utuye mu murenge Kagogo. Yazize inkangu yatewe n’imvura nyinshi yaguye mu ntangiriro z’ukwezi kwa 04/2013, iyo nkangu ikagwa ku nzu ye yari arimo, igasenyuka ikamugwa ho atarabasha gusohoka.
Imvura nyinshi y’itumba kndi imaze gusenya amazu 21, yose yo mu murenge wa Rugengabari, mu tugari twa Kalibata, Nyanamo ndetse na Rukandabyuma.
Iyo mvura kandi imaze kwangiza imyaka y’abahinzi myinshi. Kuri ubu hamaze kwangirika hegitari 20 z’ibigori mu murenge wa Gahunga, hegitari ebyeri z’ibirayi, ndetse na hegitari imwe y’ibishyimbo.
Si ibyo gusa ariko bimaze kwangirika kuko mu murenge wa Gitovu hamaze kwangirika igice cya hegitari y’urutoki ndetse n’ibishyimbo.
Mu ntangiriro z’ukwezi kwa 04/2013 imvura nyinshi yaguye, yatumye mu kagari ka Runoga, umurenge wa Gitovu, inkangu zifunga umuhanda Kirambo-Musanze igihe kigera ku cyumweru maze imigenderanire ihagarara.
Zaraduhaye Joseph, umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe ubukungu n’iterambere, atangaza ko mu rwego rwo gukomeza guhangana n’ibiza bakangurira abaturage gutura ahantu hakwiye ndetse hafashwa n’abahuye n’ibiza.
Agira ati “Icyo tubwira abaturage cyane cyane ni ukwirinda kurusha uko twahura n’ibibazo. Kwirinda ni ukuvuga ngo ni ubwo buryo bwo kuba batuye ahakwiye guturwa ubundi no gutabara bagenzi babo igihe ikibazo kibaye”.
Norbert NIYIZURUGERO
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|