Burera: Ibitaro bya Butaro byashyikirijwe imbangukiragutabara nshya izabifasha kunoza serivisi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera, ku wa Gatanu tariki 9 Nyakanga 2021, bwashyikirije ibitaro bya Butaro imbangukiragutabara nshya, izunganira abaturage mu kubagabanyiriza imvune baterwaga n’urugendo rurerure bajyaga bakora bajya gushaka serivisi z’ubuvuzi.

Imbangukiragutabara nshya ibitaro bya Butaro byashyikirijwe izihutisha serivisi z'ubuvuzi
Imbangukiragutabara nshya ibitaro bya Butaro byashyikirijwe izihutisha serivisi z’ubuvuzi

Ni imbangukiragutabara ifite agaciro ka Miliyoni 60 z’Amafaranga y’u Rwanda, ibyo bitaro byashyikirijwe na Manirafasha Jean de la Paix, Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage wari uhagarariye Akarere muri icyo gikorwa.

Aganira na Kigali Today, Manirafasha yatangaje ko uko ibikorwa remezo by’inyubako z’ibigo nderabuzima, ibitaro na za Poste de santé bigenda byiyongera, ari na ko hakomeza kongerwa ibikorwa remezo by’imodoka zabugenewe zifasha abakenera serivisi z’ubuvuzi kugera aho zitangirwa mu buryo buboroheye.

Yagize ati “Duteganya ko mu rugendo turimo rwo kongera amavuriro ari na ko hazongerwa imbangukiragutabara zifasha abarwayi kugera kwa muganga mu buryo bwihuse, ku buryo tuzagera ku ntego yo kuba mu gihe kizaza, nibura ibigo nderabuzima bibiri, bizaba biri ku rwego rwo gusaranganya imbangukiragutabara imwe. Ni urugendo rurerure tugikomeje gukora mu mikoro macye Akarere kaba gafite, ariko tunashimira Leta yacu ko idahwema kudutera inkunga ituma tuzabigeraho”.

Mu Karere ka Burera habarizwa ibitaro bya Butaro, byiyongeraho ibigo nderabuzima 19, Amavuriro aciriritse 57 n’andi atatu ari ku rwego ruri hafi kwegereza urw’ibigo nderabuzima. Yose yifashisha imbangukiragutabara eshanu zonyine.

Kuba hiyongereyeho iyo nshya, hari byinshi izakemura nk’uko Manirafasha akomeza abivuga.

Ati “Byatinzaga serivisi bitewe n’urugendo rw’amaguru kandi rurerure abarwayi bakoraga bajya kwivuza. By’umwihariko ku babyeyi bajya kubyara cyangwa bashaka izindi serivisi, byasabaga izindi mbaraga zirenze izisanzweho. Iyi mbangukiragutabara ije korohereza abarwayi kugera kwa muganga kuko n’ubwo ibi bitaro hari izo byari bisanganwe, ntizari zihagije ari na cyo cyatumye nk’Akarere twiyemeza ko mu mihigo ya buri mwaka twajya tubigenera imbangukiragutabara nibura imwe”.

Iyo mbangukiragutabara yatanzwe n’ibyangombwa byayo, ikozwe ku buryo harimo n’ibikoresho byose nkenerwa byo kwita ku murwayi mu gihe ayirimo ajyanywe kwa muganga, ikaba yashyikirijwe umuyobozi w’Ibitaro bya Butaro, Maj. Dr Kayitare Emmanuel.

Abaturage basabwa kuyibyaza umusaruro ari na ko bitabira serivisi z’ubwisungane mu kwivuza kuko bibafasha guhabwa ubuvuzi n’ubutabazi bw’ibanze mu gihe cyose barwaye kandi bitabagoye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka