Burera: Ibiro by’Akarere byatwaye akabakaba Miliyari eshatu byitezweho gutangirwamo serivisi zidasiragiza abaturage

Mu muhango wo gutaha ku mugaragaro inyubako y’ibiro nshya by’Akarere ka Burera, yuzuye itwaye Miliyari 2 na Miliyoni 996, abaturage bagaragaje ko babyitezeho imitangire ya serivisi itabasiragiza kuko noneho yo ijyanye n’igihe ndetse ikaba inagutse.

Abayobozi batandukanye bataha ibiro bishya by'Akarere ka Burera
Abayobozi batandukanye bataha ibiro bishya by’Akarere ka Burera

Iyi nyubako igeretse gatatu, igaragara mu mabara y’umweru, oranje, ubururu bwijimye n’ibara ry’umukara, iherereye mu Mudugudu wa Rutuku Akagari ka Kabona mu Murenge wa Rusarabuye.

Mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki 18 Kamena 2024, akanyamuneza kari kose ku baturage baturutse imihanda yose, mu Mirenge igize aka Karere, bahawe rugari bayitambagira yose uko yakabaye, ngo birebere imiterere yayo.

Uzaberwa Clementine agira ati: “Ni etaje nagereranya na zazindi zo muri Amerika. Nayitambagiye ndeba ukuntu yubakanwe ubuhanga, biragaragara ko ijyanye n’igihe koko; iratangaje, njye byandenze mu buryo udashobora kwiyumvisha”.

Ubuyobozi bwasabye abaturage kujya babigana ariko bakitabira na gahunda zose bafatanya n'ubuyobozi
Ubuyobozi bwasabye abaturage kujya babigana ariko bakitabira na gahunda zose bafatanya n’ubuyobozi

Ntawuruhunga Dimonique we abona ntaho itandukaniye n’amagorofa za Minisiteri zikoreramo y’I Kigali. Ati: “Iri ku rwego rwa za Minisiteri neza neza. Ibi biro biraboneye, bibereye urwego twe nk’abaturage ubuyobozi bwacu butugejejeho rw’iterambere. Ntitwari twarigeze dutekereza ko inaha iwacu haza inzu nk’iyingiyi, none dore birangiye ayo majyambere atugezeho”.

Ibi biro bishya, babyitezeho kujya babihererwamo serivisi zinoze, mu buryo bwihuse; bitandukanye n’iyari isanzweho ibyo biro byakoreragamo kuva mu myaka myinshi itambutse, yari ntoya ishaje nk’uko Ndacyayisenga Anaclet yunze mu rya bagenzi be.

Ibyishimo byari byose ku baturage b'Akarere ubwo bigereraga muri iyi nyubako bakareba imiterere y'aho bazajya bahererwa serivisi
Ibyishimo byari byose ku baturage b’Akarere ubwo bigereraga muri iyi nyubako bakareba imiterere y’aho bazajya bahererwa serivisi

Agira ati: “Ukurikije ukuntu twayibonye n’uburyo iteye imbere, dukeneye ko n’imitangire ya serivisi izajyana n’urwego iriho. Niba tuje kwaka serivisi, bajye batwakira neza, birinde kuturangarana cyangwa kudusiragiza. Dushaka imiyoborere n’imikorere bijyanye n’iki gikorwa remezo gifatika batwubakiye, kuko aribyo bizatuma tuba ku isonga mu iterambere”.

Ngo nta wundi bakesha ibi, utari Nyakubahwa Prezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ukomeje kwimakaza Politiki y’imiyoborere myiza, inogeye abaturage. Ngo mu kumwitura ibyo bikorwa byose, bazarushaho kubibungabunga by’umwihariko bafata neza iyi nyubako.

Yubatswe mu buryo bwujuje ibisabwa mu kwakira ababigana
Yubatswe mu buryo bwujuje ibisabwa mu kwakira ababigana

Ku ruhande rw’Abakozi b’Akarere ka Burera, na bo basanga hari uruhare runini igiye kugira mu kunoza inshingano zabo.

Meya w’aka Karere Mukamana Soline agira ati: “Ubu tugiye guhatanira kuzamura igipimo cy’imitangire ya serivisi, zigamije kumva umuturage, kujya inama na we no gufatanya kugira ngo urwego yari ariho, aruveho agere ku rundi rwego rushimishije. Kuba dutangiye gukorera mu nzu yagutse kandi nziza, ni kimwe mu bizadufasha kubigeraho mu buryo bwihuse, kandi ibyo turabibijeje”.

Ni ibiro abaturage nishimira ko byagutse Kandi bijyanye n'igihe
Ni ibiro abaturage nishimira ko byagutse Kandi bijyanye n’igihe

Igikorwa cyo kumurikira abaturage Ibiro bishya by’Akarere ka Burera, cyayobowe na Guverineri w’Intara y’amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice, yasabye abaturage kujya bayigana ariko kandi bakagira uruhare rufatika mu kubahiriza gahunda za leta zose zibareba, kuko aribwo icyo yashyiriweho kizaba kigezweho.

Aho Akarere gashya kubatse, hakomeje kugezwa n’ibindi bikorwa remezo nk’imihanda, amashanyarazi n’amazi meza, ku buryo abahatuye na bo, biteze umuvuduko wihuse w’iterambere rihereye kuri ibyo bikorwa remezo, byagiye binatanga imirimo ku batari bacye.

Ibiro by'Akarere ka Burera byuzuye bitwaye Miliyari 2 na Miliyoni 996 y'u Rwanda
Ibiro by’Akarere ka Burera byuzuye bitwaye Miliyari 2 na Miliyoni 996 y’u Rwanda
Aho iri yitegeye ikiyaga cya Burera
Aho iri yitegeye ikiyaga cya Burera
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka