Burera: Ibiro by’Akarere byari byaradindijwe na Covid-19 bigiye kuzura (Amafoto)

Imirimo yo kubaka ibiro bishya by’Akarere ka Burera yari yarigeze gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19, igeze kure aho ubu habura amezi atanu ngo irangire bigatangira gukorerwamo.

Imirimo ijyanye no gusiga amarangi hanashyirwamo ibirahuri n'indi y'isuku ni yo irimo gukorwa
Imirimo ijyanye no gusiga amarangi hanashyirwamo ibirahuri n’indi y’isuku ni yo irimo gukorwa

Ku buso bwa metero kare 1317 mu Mudugudu wa Rutuku, Akagari ka Kabona Umurenge wa Rusarabuye, niho ibyo biro bigeretse gatatu birimo kubakwa. Bizaba bigizwe n’ibyumba 48, na bitanu byagutse kurutaho harimo na salle nini bigenewe gukorerwamo inama.

Iruhande rw’iyi nyubako hari umwanya munini ushobora gushyirwaho amahema azajya yakirirwamo inama zagutse. Hakaba Parikingi y’imodoka, ubusitani, inzira z’abanyamaguru zaba izo hanze n’izo mu nyubako imbere.

Abaturage bavuga ko niyuzura igatangira gukorerwamo bizabaruhura imvune bagiraga, bajya kwaka serivisi aho Akarere gakorera ubu.

Ni inyubako igeze kuri 68% aho biteganyijwe ko mu mezi atanu izaba yuzuye
Ni inyubako igeze kuri 68% aho biteganyijwe ko mu mezi atanu izaba yuzuye

Uwineza Gaudence ati "Urugendo rwatuvunaga kubera ukuntu hakabije kuba kure. Ni ahantu byadusabaga gukora urugendo rw’amasaha ari hagati y’ane n’atanu n’amaguru uturutse inahangaha. Gutega byo byari nk’inzozi kuko nta modoka zihaba, na moto kuyitega udafite nk’ibihumbi 15 bikujyana bikanakugarura ntibyashobokaga. Ibi biro biri kubakwa muri kano gace bisa nk’ibiri hagati y’imirenge yose aho ntashidikanya ko twese bizaba bitworoheye kugerayo".

Abakozi nabo bizabaruhura gukorera mu bucucike mu nyubako iri mu Kagari ka Ndago mu Murenge wa Rusarabuye, bakoreramo ubu, y’icyahoze ari superefegitura ya Kirambo yubatswe mu 1986. Irashaje kandi usanga ibiro bimwe bikorerwamo n’abari hagati ya bane na batandatu usanga bibisikaniramo n’umubare munini w’abaturage baba ari benshi bakeneye serivisi.

Kubaka ibi biro bigeze kuri 68%. Abakozi bagera ku 149 bageze ku cyiciro cyo kuyisiga amarangi, kuyishyiramo purafo, amashanyarazi, ibirahuri n’indi mirimo ijyanye n’isuku.

Bishimiye kwegerezwa igikorwa remezo cyo ku rwego rwo hejuru
Bishimiye kwegerezwa igikorwa remezo cyo ku rwego rwo hejuru

Bamwe muri bo ngo mu gihe bahamaze bakora bigejeje kuri byinshi.

Umwe ati "Duhembwa neza tukiteza imbere. Nabashije kwigurira inka ubu iri hafi kubyara. Nishyuriye umuvandimwe wanjye ishuri ubu yiga nta nkomyi, mu rugo tubona ibidutunga tudasabirije nk’uko byahoze mbere ntarabona aka kazi. Mbese urebye imibereho yacu irarushaho kuba myiza aho ubu mbara nka miliyoni irenga y’amafaranga nakoreye ahangaha, maze gushora muri ibyo bikorwa byose".

Umukozi ushinzwe gukurikirana imirimo y’ubwubatsi bw’ibi biro, Mugabo Albert, avuga ko mu mezi atanu izaba yuzuye neza igatangira gukorerwamo.

Ati "Abakozi bose barashishikariye gukora buri wese mu nshingano ze, ku buryo dutanga icyizere cy’uko mu mezi atanu bizaba byuzuye neza".

Abahaboneye akazi ubu ngo biteje imbere
Abahaboneye akazi ubu ngo biteje imbere

Imirimo yo kubaka ibiro by’Akarere ka Burera yatangiye muri Kamena 2021.

Icyo gihe byari biteganyijwe ko yagombaga kurangira muri Kamena 2023. Gusa icyo gihe cyiyongereyeho andi mezi biturutse ku cyorezo Covid-19, icyakora Uwanyirigira Marie Chantal, akizeza aturage ko impera y’uyu mwaka, bizaba byuzuye bigatangira gukorerwamo.

Agira ati "Turateganya ko mu Kuboza 2023 izaba irangiye noneho tukinjira muri 2024 tuyikoreramo. Ni inyubako natwe ubwacu dusonzeye gukoreramo ari na yo mpamvu turi gushyiramo imbaraga zose zishoboka ngo byuzure tubitahe!"

Aho birimo kubakwa hahoze ari icyaro, ku buryo abahatuye batari barigeze batekereza ko hagera inzu y’amagorofa.

Biziyaremye ati "Umukuru w’Igihugu cyacu Paul Kagame, watekereje uyu mushinga wo kutuzanira iyi nyubako y’amajyambere ahangaha, ni umuhanga uzi gushishoza. Nta muturage w’ino ahangaha wari uzi etaje, twazumvaga mu magambo gusa abandi bakayibona ari uko bageze mu mijyi y’ahandi. Iki gikorwa remezo cyanatuzaniye amazi meza aho ubu icyo dutegereje ari ukuyakwirakwiza mu baturage, imihanda irimo gukorwa ahantu hose urabona ko turi mu gisirimu. Nibatugirire bwangu ibi biro tubitahe".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyiza cyane pe.

Innocent yanditse ku itariki ya: 8-07-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka