Burera: Ibiro bishya by’Akarere bigiye kubakwa bizafasha abaturage kubona serivisi nziza

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru buratangaza ko mu ngengo y’imari izakoreshwa mu kubaka ibiro bishya by’Akarere ka Burera, hamaze kuboneka 20% byayo. Akaba ari nayo akarere kagiye guheraho, gatangiza imirimo yo kubaka iyo nyubako mu gihe cya vuba.

Ibiro Akarere ka Burera gakoreramo ubu byubatswe mu mwaka wa 1986, ngo ni bito bigatuma serivisi zidatangwa uko bikwiye
Ibiro Akarere ka Burera gakoreramo ubu byubatswe mu mwaka wa 1986, ngo ni bito bigatuma serivisi zidatangwa uko bikwiye

Abaturage bemeza ko bayisonzeye kuko ubwo izaba yuzuye, igatangira gukorerwamo, izaborohereza kugerwaho na serivisi inoze, dore ko ubu inyubako akarere gakoreramo zimaze igihe kinini kandi zikaba ari ntoya.

Maniriho Xavier wo mu Murenge wa Rusarabuye, akunze gukenera serivisi ku biro by’Akarere ka Burera, akaba umwe mu biteze ko ibishya nibyuzura, serivisi zizarushaho kumunogera.

Yagize ati “Ibiro by’Akarere birashaje cyane kandi ni bitoya. Hari nk’igihe tujya kwaka serivisi runaka twahahurira turi benshi bayikeneye, bikadusaba gutonda umurongo dutegereje, tudafite aho kwicara, yewe no kubona aho uhagarara bikaba ingorabahizi. Umuntu akaba yamara n’igihe kirenga umunsi wose atarakemurirwa ikibazo. Ibyo biratubangamira cyane”.

Ati “Dukeneye indi nyubako yagutse kandi igezweho, yatwunganira gukuraho izo nzitizi zose, bikihutisha serivisi ubuyobozi bwacu buduha, natwe tukihutana n’abandi mu iterambere”.

Ibyo byifuzo abaturage babihuriyeho na bamwe mu bakozi b’Akarere, bavuga ko imikorere yarushaho kuba myiza mu gihe baba babonye aho gukorera hagutse. Nk’ubu hari ubwo icyumba kimwe gikorerwamo n’abakozi bari hagati ya batatu na bane, ku buryo bibagora kwakira abahakenera serivisi icyarimwe.

Ibiro bishya by’Akarere ka Burera bizubakwa mu Kagari ka Kabona, Umurenge wa Rusarabuye. Imyiteguro y’iki gikorwa ikaba igeze kure.

Igiye gutangirana n’ingengo y’imari ya miliyoni 600 z’Amafaranga y’u Rwanda muri miliyari ebyiri n’igice akenewe kugira ngo bizabe byuzuye neza.

Dancille Nyirarugero, Umukuru w’Intara y’Amajyaruguru yagize ati “Ikibanza cyabonetse mu Kagari ka Kabona, Umurenge wa Rusarabuye. Muri miliyari ebyiri n’igice zikenewe ubu dufite miliyoni 600 bingana na 20% by’ingengo y’imari yose izakoreshwa mu kubaka ibiro by’Akarere ka Burera bishya. Duteganya ko Akarere ka Burera ariyo kagiye guheraho gatangira imirimo bitarenze muri Gicurasi 2021. Tukizeza abaturage ko mu mwaka utaha tuzaba turi kugana mu mpinduka nshya zishingiye ku kwegerezwa ibiro bishya”.

Guverineri Nyirarugero avuga ko amafaranga azakoreshwa mu gukomeza imirimo izaba isigaye yo kubaka ibiro bishya azaturuka mu ngengo y’imari y’umwaka utaha wa 2021-2022.

Yagize ati “Ahazubakwa ibiro bishya hari kwegerezwa amashanyarazi n’amazi meza kugira ngo n’imirimo yo kubaka izasange n’ibyo bikorwa remezo bihari. Abaturage bacu bashonje bahishiwe, kandi bizere neza ko ibiro bijyanye n’igihe tugezemo bitazatinda kubegerezwa”.

Kuri ubu ibiro Akarere ka Burera gakoreramo, biherereye mu Kagari ka Ndago mu Murenge wa Rusarabuye. Bivugwa ko ubwo zari zimaze kubakwa mu mwaka w’1986 zakoreragamo icyahoze ari Komini Cyeru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

nta servise yihuta batanga kuko BADINDIZA IBIBAZO BYABATURAGE urugero MUKABUZIZI BAGOMBAGA GUKEMURIRA IKIBAZO MURI 2020 KUGEZA UBU BAMUSABYE GUTEGEREZA IGIHE ATAZI ngo bazaza bakimukemurire.

niyonsenga yanditse ku itariki ya: 22-11-2022  →  Musubize

muszasure MUKABUZIZI Catheline wo mukarere ka BURERA
Umurege wa KINONI Akagari ka NTARUKA Umudugudu wa NYARUBUYE Mwumve amakuruye nibibangombwa mumukorere ubuvugizi

niyonsenga yanditse ku itariki ya: 22-11-2022  →  Musubize

muszasure MUKABUZIZI Catheline wo mukarere ka BURERA
Umurege wa KINONI Akagari ka NTARUKA Umudugudu wa NYARUBUYE Mwumve amakuruye nibibangombwa mumukorere ubuvugizi

niyonsenga yanditse ku itariki ya: 22-11-2022  →  Musubize

Hazajyamo n’abakozi bashya se? ikibazo nticyari inzu ikibazo ni abayikoramo

Kagabo Jeab Baptiste yanditse ku itariki ya: 6-04-2021  →  Musubize

Byiza cyane,

Ndashimira aka karere ka Burera n’imitangire myiza ya service bafite. Njye nahageze inshuro nyinshi kandi nakirwa NEZA pe. Tubifurije kuzagera ku cyo mwiyemeje.

@ Uyu uvuga ko ikibazo ari abakozi atari inyubako ntabwo numva impamvu yashatse kuvuga atyo. Gusa njye ntacyo nenga ku bakozi. Mukomereze aho Burera irajya heza!

JADO yanditse ku itariki ya: 6-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka