Burera: Ibibazo byari mu ikaragiro ry’amata byamaze kubonerwa umuti

Ikaragiro ry’Amata ryo mu murenge wa Cyanika mu karere ka Burera (Burera Dairy) rikomeje kwakira abarigana bagemura amata, aho rigeze ku rwego rwo gutunganya amata angana na litiro 2,500 ku munsi, nyuma y’iminsi myinshi ryamaze ridakora abaturage bakabura aho bagemura umukamo wabo kubera imikorere mibi.

Ikaragiro ubu rirakora neza rikaba rigeze ku rwego rwo gutunganya amata angana na litiro 2500 ku munsi
Ikaragiro ubu rirakora neza rikaba rigeze ku rwego rwo gutunganya amata angana na litiro 2500 ku munsi

Mu mwaka wa 2020 ni bwo iryo karagiro ryeguriwe abikorera nyuma y’uko abaturage bakomeje kugaragaza icyo kibazo cy’ibihombo baterwa n’iryo karagiro ritakiraga amata cyangwa ngo ryishyure abaturage uko bikwiye, ndetse icyo kibazo kigezwa kuri Perezida wa Repubulika ubwo yari yasuye ako karere mu myaka ishize.

Mu ruzinduko Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yagiriye mu Ntara y’Amajyaruguru tariki 23 Nzeri 2019 asuye iryo karagiro asanga rifunze, yasabye ko bimwe mu bikorwa bya Leta biri muri iryo karagiro ry’amata bishobora guteza ibihombo abaturage, ko mu gihe Leta idafite ubushobozi bwo kubikoresha byakwegurirwa abikorera hanyuma na Leta ikajya ibafasha mu bundi buryo.

Ubu iryo karagiro ryamaze kwegurirwa Kompanyi y’abikorera yitwa AFRISOL (Africa Solution), aho imigabane ya BDF na NIRDA ari yo yeguriwe abikorera hasigaramo imigabane y’akarere ka Burera ingana na 1.8% mu gihe Koperative y’Aborozi ya Cyanika nayo ifitemo imigabane ingana na 0.2%.

Kuri ubu iryo karagiro rirakora neza aho ryatangiye ryakira amata make, ariko uko iminsi ishira rikagenda ryagura ubushobozi ubu rikaba ryakira amata ari hagati ya litiro 2400 na 2500 ku munsi, nk’uko Kigali Today yabitangarijwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Munyaneza Joseph .

Mu ruzinduko Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente yagiriye mu Ntara y'Amajyaruguru muri Nzeri 2019, yasabye ko iryo karagiro ryegurirwa abikorera
Mu ruzinduko Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yagiriye mu Ntara y’Amajyaruguru muri Nzeri 2019, yasabye ko iryo karagiro ryegurirwa abikorera

Yagize ati “Ikaragiro rirakora neza ndetse n’amata ryakira yariyongereye, batangiye bafunga, nyuma barafungura batangirira kuri ritiro 500, barazamuka bajya ku gihumbi none bageze ku rwego rwo kwakira hagati ya litiro 2400 na 2500 ku munsi.

Arongera ati “Ahubwo mu minsi yashize amata yababanye make, gusa ikibazo kivutse muri iyi minsi ni amasoko kubera ko Kigali itari gukora neza muri iyi minsi yo kwirinda COVID-19, burya iyo abantu bari mu rugo ntibabasha kugura ibiribwa uko bikwiye kubera ubushobozi. Ariko ubu hari ubwoko bw’amata batunganya bukunzwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho asigaye agemurwa i Goma na Bukavu, ahari isoko rinini”.

Uwo muyobozi avuga ko iryo kusanyirizo rikora ibituruka ku mata binyuranye, birimo amata y’ikivuguto n’amacunda akunzwe cyane mu gihugu cya Congo, bagakora yogurt, fromage n’amavuta ashyirwa ku migati aho bakomeje gushaka uburyo urwo ruganda rwagurwa.

Ikaragiro ry'amata rya Cyanika mu karere ka Burera
Ikaragiro ry’amata rya Cyanika mu karere ka Burera

Nk’uko Visi Meya ushinzwe ubukungu yabibwiye Kigali Tioday, kugeza ubu umuturage ugemuye amata ku ikaragiro ahabwa amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya 200 na 220 kuri litiro.

Ngo mu gihe isoko ry’i Kigali ritameze neza muri ibi bihe kubera gahunda ya Guma mu rugo, ntabwo iryo karagiro ryasibye gukora, aho bafite ibyuma kabuhariwe mu kubika amata igihe kirekire bita Chambres Froides byo kurinda ayo mata kwangirika, akazajya ku isoko ibihe bibaye byiza, ari na ko bakomeje gushaka amasoko anyuranye mu mahanga.

Iyi nkuru yakozwe ku bufatanye bw’abanyamakuru ba Kigali Today, Mutuyimana Servilien na Uwingabire Mediatrice.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka