Burera: Hatangizwa ukwezi kwaruhariwe, urubyiruko rwahaye mugenzi wabo ibikoresho by’ubwubatsi
Urubyiruko rwo mu karere ka Burera rwaremeye umusore witwa Jean Claude Ishimwe, utuye mu murenge wa Kagogo, akarere ka Burera, rumuha ibikoresho byo kubaza kuko yize ububaji ariko kubera ubukene akaba yari yarabuze uko ashyira mu bikorwa ibyo yize.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 10/05/2013, ubwo hatangizwaga ukwezi kwahariwe urunyiruko, “The National YOUTH CONNEKT Month”, urubyiruko rwo mu karere ka Burera rwatangaje ko rufasha bagenzi babo b’abakene kugira ngo nabo bazamuke.
Ishimwe, ufite imyaka 27 y’amavuko, yahawe n’urwo rubyiruko ibikoresho byifashishwa mu kubaza biguze amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50. Ibyo bikoresho birimo urukero, iranda, imetero yo gupima n’ibindi.

Uyu musore avuga ko asubijwe kuko kuva yarangiza kwiga kubaza mu 2008 atigeze ashyira mu bikorwa ibyo yize, kuko ubukene bwatumye abura amafaranga yo kugura ibikoresho by’ububaji kuko bihenda.
AYagize ati: “Kuba mbonye ibikoresho nzajya nkomeza kugerageza kuburyo nabona uko nakwiteza imbere”.
Akomeza avuga ko mu myaka irenga ine yari amaze adakora ibyo yize, yakoraga ibindi ashakisha ubuzima. Ngo yari arimo ashakisha n’uruhushya rwo gutwara imodoka.
Ishimwe akomeza avuga ko agiye gutangira umwuga wo kubaza. Azisunga abandi bagenzi be bari basanzwe bakora uwo mwuga, kuburyo nibamara kubona umushobozi bazahita bashinga koperative; nk’uko abihamya.
Aati: “Ushobora gukora nk’urugi rugura nk’ibihumbi 15, igitanda ibihumbi nka 20, ameza ari nko ku bihumbi 12 cyangwa ibihumbi umunani”.
Rosemary Mbabazi, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’urubyiruko n’ikorabunga (MYICT) watangije ukwezi kwahariwe urubyiruko mu karere ka Burera, yavuze ko ukwo kwezi kwatekerejwe n’urubyiruko ubwarwo kugira ngo narwo rumenyekanishe ibyo rukora.
Akomeza avuga ko ukwo kwezi gufite akamaro kuko kuzatuma ibikorwa by’urubyiruko bigaragara kandi urubyiruko rugakora ibikorwa bitandukanye birimo gufasha abatishoboye ndetse no kwihangira imirimo.
Ukwezi kwahariwe urubyiruko kwatangijwe mu Rwanda hose tariki 03/05/2013, kuzasozwa tariki 31/05/2013.
Norbert NIYIZURUGERO
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|