Burera: Hari abaturage bajya kuvoma amazi muri Uganda

Bamwe mu batuye akarere ka Burera, by’umwihariko mu mirenge ihana imbibi n’igihugu cya Uganda, bavuga ko bafite ikibazo cy’amazi adahagije, icyo kibazo bakagikemura bagana amavomo yo mu gihugu cya Uganda.

Baratunga agatoki bamwe mu bashinzwe kubagurisha amazi, bayihera abayahunika
Baratunga agatoki bamwe mu bashinzwe kubagurisha amazi, bayihera abayahunika

Icyo kibazo cy’ibura ry’amazi gikunze kugaragara mu mpeshyi, gituma bamwe mu bashinzwe amavomo babigira ubucuruzi, aho ngo bakorana n’abifite bakabafasha kuvoma amazi menshi bamara kuzuza ibigega bakayafunga, umuturage agasabwa kujya kugura amazi muri abo bayabitse ku giciro kiri hejuru, aho ijerekani igurishwa 300 FRW.

Muri uko guhendwa n’amazi, ngo niho abatishoboye bafata umwanzuro wo kwerekeza muri Uganda, nk’uko bamwe mu batuye umurenge wa Cyanika babitangarije Kigali Today.

Umwe yagize ati “Ino abafite amafaranga amazi bayavomera mu mahema bakayabika, twajya kuvoma bakatubwira ngo amazi yagiye, twamara kuyabura, ba bandi bayavomeye mu mahema no mu bigega bakatugurusha ku giciro kiri hejuru”.
Arongera ati “Niba amazi yaraziye abaturage tukaba tuzi igiciro cyayo, kuki abantu bayasuka mu bigega byabo barangiza bakayatugurisha baduhenze batubwira ngo amazi yagiye”.

Undi ati “Ubu ijerekani ni amafaranga 300, utaguze nabo, ayagura ku banyamagare bayakura mu kiyaga cya Burera, ibi bikatugiraho ingaruka, kuva rero twegereye Uganda, niho turi kwigira gushakayo amazi”.

Undi muturage ati “Muri Uganda bari kutwemerera kwinjira kuko bazi ko natwe dufite ikibazo cy’amazi, mudukorere ubuvugizi tubone amazi, ubu turi kujya kuvoma aho bita ku Kabira muri Uganda, ntabwo umusirikare wo muri Uganda cyangwa uwo mu Rwanda bari kutugiraho ikibazo babonye twikoreye amazi, kuko nabo bazi ko ikibazo cy’amazi tugifite”.

Abo baturage baragaragaza impungenge z’uko igihe kimwe bashobora gufatirwa muri Uganda bakagirirwa nabi, mu gihe bakagombye kuba bagezwaho amazi, n’ayo bafite akaba ari gukoreshwa mu bucuruzi bw’abifite, bakayabagurisha babahenze.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera, buravuga ko iki ari ikibazo bwamenye kandi bugiye kwihutira gukemura, ku bufanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Isuku n’Isukura (WASAC), nk’uko bitangazwa na Uwanyirigira Marie Chantal, Umuyobozi w’ako karere.

Yagize ati “Ni ikibazo, natwe twagiye twumva amakuru nk’ayo ariko twumvikanye n’ubuyobozi bukuru bwa WASAC, ko baduha umwihariko kubera ko muri biriya bice iyo amazi agiye nta handi hantu nibura haba ya mavomo yandi ya kano za kera zifasha abaturage, ni ukuvuga ngo amazi bavoma yose ashingiye kuri iriya miyoboro, batwemereye ko baduha umwihariko kandi icyo kibazo tukagikemura mu buryo bwihuse”.

Ikibazo cy'amazi gikomereye bamwe mu baturiye imipaka
Ikibazo cy’amazi gikomereye bamwe mu baturiye imipaka

Ikibazo cy’amazi mu karere ka Burera gikunze kugaragara mu mirenge yegeranye n’umupaka wa Cyanika uhuza u Rwanda na Uganda, irimo umurenge wa Cyanika, Rugarama, Kagogo n’indi.

Mu mpera za 2022, ubwo Abadepite bagiriraga uruzinduko mu karere ka Burera, ubuyobozi bwabamenyesheje ko mu batuye ako karere, abasaga 40% batagerwaho n’amazi meza, bivuze ko ingo 46,397 ku ngo zisaga ibihumbi 96 arizo zibona amazi meza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka