Burera: Haravugwa abasambanya abana bagahungira muri Uganda

Mu karere ka Burera, bamwe mu basambanya abana bahungira muri Uganda bigatuma badahanwa nyamara abo bahohoteye bari kugerwaho n’ingaruka, gusa ngo ubuyobozi ku mpande zombi buri gushakira umuti iki kibazo.

Bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Burera
Bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Burera

Ibi ni ibyatangajwe na bamwe mu bitabiriye igikorwa cyo gutangiza k’umugaragaro ubukangurambaga bw’iminsi 16 bugamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa abakobwa n’abagore ku rwego rw’akarere ka Burera.

Mu karere ka Burera harabarurwa abana b’abakobwa basaga 480 batewe inda bafite munsi y’imyaka 18 y’amavuko mu ibarura ryakozwe mu 2017.

Abitabiriye iki gikorwa bibukijwe ko kwigisha abana hakiri kare bituma bafata ingamba z’uburyo bitwara, ariko kandi n’abagezweho n’ingaruka zituruka ku guterwa inda bakabyara imburagihe ngo ntibakwiye gufatwa nk’ibicibwa.

Bamwe mu babyeyi babyaye bataruzuza imyaka y'ubukure muri Burera
Bamwe mu babyeyi babyaye bataruzuza imyaka y’ubukure muri Burera

Umwe mu bana b’abakobwa watewe inda akabyara afite imyaka 16 y’amavuko utuye mu kagari ka Kidakama mu murenge wa Gahunga ahamya ko nyuma yo guterwa inda yahuye n’ubuzima bumukomereye nyuma yo gutereranwa akisanga ari wenyine.

Yagize ati: “... inda imaze kugaragara ababyeyi banjye baranyirukanye n’uwanteye inda yari yaratorotse, mbaho mu buzima bwo kwirwanaho, gutukwa, gutotezwa n’irindi hohoterwa kugeza ubwo mbyaye na nyuma y’aho nkomeza kubaho mur’ubwo buzima”.

Akomeza agira ati: “Bwari ubuzima bugoye cyane; nkaba ngira bagenzi banjye inama yo kwirinda ibishuko, kwiyandarika n’ibiyobyabwenge kuko biri mu bituma abana b’abakobwa baterwa inda’’.

Umuryango utegamiye kuri leta ugamije guteza imbere abagore bo mu cyaro ‘Reseau de femme’ mu mushinga wawo witwa ‘Uri nyampinga’ ukorera mu karere ka Burera, uvuga ko aka karere gafite umwihariko w’uko hari ahakigaragara abasambanya abana b’abakobwa bagahungira ubutabera mu gihugu cya Uganda.

MUKASEKURU Marceline umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri uyu muryango yagize ati: “Iki kibazo cya bamwe mu batera abana b’abakobwa inda bagahungira mu gihugu cya Uganda gikwiye guhagurukirwa, kuko bituma abahuye n’ingaruka zituruka ku guterwa inda imburagihe badahabwa ubutabera bubakwiriye, abo babyaye na bo bikabaviramo kubura ubitaho’’.

Umuyobozi w’akarere ka Burera Uwambajemariya Florence avuga ko gahunda igihugu cyihaye zubakiye ku kuzamura ibyiciro byose by’abanyarwanda. Kubigeraho bizashingira ku kuzamura imibereho y’abana b’abakobwa, no gukurikirana ababahohotera.
Yagize ati: “Turi gushyira imbaraga mu kuganiriza abaturage cyane cyane abegereye inkengero z’umupaka kuko ari naho abanyabyaha nk’abo banyura, kugira ngo buri wese abe ijisho rya mugenzi we, aho bigaragaye bihutire kuduha amakuru kugirango abateza aba bana ingorane nk’izi bahanwe mu buryo bukomeye’’.

Mu karere ka Burera harabarurwa abana bagera kuri 483 batewe inda bafite munsi y’imyaka 18; muri bo abagera kuri 90 bo mu mirenge ya Gahunga, Rugarama, Kinoni na Cyanika nibo bakorana n’umushinga ‘’Uri nyampiga’’ muri gahunda zinyuranye zo kubahindurira imibereho yabo no kubagarurira icyizere cy’ahazaza binyuze mu kwishyira hamwe mu matsinda.

Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bukomeje no kunoza imikoranire ya hafi n’igihugu cya Uganda muri gahunda zo guhanahana abanyabyaha bahohotera abana b’abakobwa kugira ngo bakurikiranwe.

Umuyobozi w'akarere ka Burera Uwambajemariya Florence
Umuyobozi w’akarere ka Burera Uwambajemariya Florence
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka