Burera: Hagiye kubakwa uruganda ruzazamura ingano y’abagerwaho n’amazi meza bakagera kuri 80%

Mu gihe imyaka ishize ari myinshi abaturage bagaragaza ingorane baterwa no kuba amazi meza bayabona mu buryo bugoranye, Umuyobozi w’Akarere ka Burera, atanga icyizere cy’uko inyigo y’umushinga mugari wo kubaka uruganda rutunganya amazi, nibura mu kwezi kutarenga kumwe izaba yarangiye hagakurikiraho gutangira kw’imirimo yo kurwubaka.

Hamwe na hamwe abaturage baracyabona amazi meza bibagoye
Hamwe na hamwe abaturage baracyabona amazi meza bibagoye

Urwo ruganda ruzubakwa mu Kagari ka Ndago mu Murenge wa Rusarabuye, ruzaba rufite ubushobozi bwo gutunganya amazi angana ma meterokibe ibihumbi 4 ku munsi, rwitezweho kuzamura ibipimo by’abaturage bagerwaho n’amazi meza, bikava kuri 53% biriho ubu, bikagera ku bipimo biri hagati ya 75% na 80%.

Mu bagowe no kuba amazi atabegereye barimo n’abo mu Mirenge by’umwihariko yegereye igice cy’Umupaka nka Cyanika, Kagogo usanga ahenshi by’umwihariko nko mu gihe cy’izuba, amavomo yarakamye, n’aho ijerekani imwe bakayigura ku mafaranga atari munsi ya 300.

Ni ikiguzi bamwe mu baturage bavuga ko kibagora kwigondera, nk’uko Uwimana Assoumpta abigarukaho, agira ati: “Amavomo amwe menshi mu gihe cy’izuba tujya kuyavomaho tugasanga nta mazi ahari, bikaba ngombwa ko tujya kuyagura n’abayatunda ku magare baba bayavanye mu biyaga bya Burera na Ruhondo, cyangwa abafite ibigega baba bararetsemo bakaduca amafaranga ari hejuru ya 300 buri jerekani imwe”.

“Ayo mazi ubwayo aba ari mabi byongeye anahenze ku buryo umuturage w’inaha mu cyaro nk’iki bimugora kuyabona. Amavomo agira amazi mu buryo buhoraho, aba kure cyane aho bisaba gukora urugendo rutari munsi y’amasaha abiri kugira ngo ugereyo. Iyo wongeyeho n’umwanya uhamara utonze umurongo utegereje ko ugerwaho byanagusaba amasaha atari munsi y’ane. Ni ikibazo kiduhangayikishije, dusaba abatuyobora ko barebaho bakakidukemurira”.

Umushinga w’uruganda rufatiye ku kiyaga cya Burera, umaze iminsi ukorerwa inyigo kandi irimo kugana ku musozo, ku buryo nibura mu minsi itarenga 30 uzaba wamaze kunozwa maze uruganda rugatangira kubakwa nk’uko Mukamana Soline uyobora Akarere ka Burera, aherutse kubigarukaho mu cyumweru gishize.

Uruganda rutunganya amazi ruzaba rufatiye ku kiyaga cya Burera
Uruganda rutunganya amazi ruzaba rufatiye ku kiyaga cya Burera

Ati: “Ibyagezweho muri kano Karere ni byinshi, gusa iyo urebye muri gahunda yo gukwirakwiza amazi meza ho bigaragara ko tugifite urugendo rurerure kugira ngo iyo ntego igerweho kuko ubu turi ku kigereranyo cya 53%. Gusa navuga ko hari icyatangiye gukorwa mu gushaka umuti, binyuze mu mushinga wagutse w’uruganda rw’amazi rugiye gutangira kubakwa mu gihe cya vuba. Hari habanje gukorwa inyigo kandi iri kugana ku musozo, kuburyo twiteze ko urwo ruganda rugiye kuzubakwa nirwuzura, igipimo cy’abegerewe n’amazi meza kiziyongera mu buryo bufatika”.

Abaturage basanga haramutse hanogejwe ingamba zo kubegereza amazi meza, uretse kubaruhura imvune zituruka ku ngendo ndende bakora bajya kuyashaka, ngo bizanagabanya ingaruka z’indwara z’inzoka baterwa n’amazi y’ibirohwa, utaretse n’impanuka bagirira mu kiyaga cya Burera mu gihe bagiye kukivomamo amazi, dore ko no mu minsi ishizwe hari abana babiri bakirohamyemo ubwo barimo bavomamo amazi.

Mu Ntara y’Amajyaruguru Akarere ka Burera kaza inyuma y’utundi Turere mu kugeza amazi meza ku baturage mu gihe Akarere ka Musanze ariko kari imbere y’utundi Turere tw’iyi ntara n’impuzandengo iri hejuru 90%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka