Burera: Gutunganya Kamiranzovu bibaye igisubizo ku kibazo cy’abarembetsi

Umushinga wo gutunganya igishanga cya Kamiranzovu cyo mu Murenge wa Butaro mu Karere ka Burera ahakenewe abakozi 800, waba ngo ari kimwe mu bisubizo ku kibazo cy’ingendo zitemewe zijya muri Uganda mu gutunda magendu n’ibiyobyabwenge bikorwa n’abanzwi nk’abarembetsi.

Mu bahawe akazi harimo abarembetsi bakemeza ko batasubira muri Uganda kuko binyuranyije n'amategeko
Mu bahawe akazi harimo abarembetsi bakemeza ko batasubira muri Uganda kuko binyuranyije n’amategeko

Ni igishanga cyari cyaramaze kwangirika nyuma yuko gitunganyijwe mu mwaka wa 1980, kugeza ubu abaturage bakaba bari batakibona umusaruro kuko bajyaga bahinga imyaka ikangizwa n’amazi y’imvura aturuka mu misozi.

Mu gutangiza umushinga wo gutunganya icyo gishanga mu muhango wabaye mu mpera za Gashyantare 2021, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV, yibukije abaturage uburyo bagomba kubyaza amahirwe akazi bagiye kubona, birinda ingeso mbi zakomeje kuranga bamwe muri bo baturiye umupaka, bajyaga baca mu rihumye ubuyobozi bakajya gutunda magendu n’ibiyobyabwenge babyinjiza mu Rwanda.

Guverineri Gatabazi yasabiye akazi muri uwo mushinga abarembetsi bafashwe batunda magendu n’ibiyobyabwenge, dore ko n’abenshi mu bafatwa ari urubyiruko rwemeza ko rwabuze akazi.

Yagize ati “Abaturage bafatwa batunda ibiyobyabwenge bisobanura bavuga ko nta kazi bafite, ari yo mpamvu iba nyirabayazana yo gutunda ibiyobyabwenge bakatubwira ko bari barimo gushaka imibereho, twasabye ko ari abarembetsi bafashwe n’abandi barangije guhabwa amahugurwa babaha akazi muri uyu mushinga”.

Akomeza agira ati “Turashaka ko urubyiruko rukora akazi, amafaranga babonye akaba yababera intangiriro mu gukora imishinga yabo muri aya mezi icyenda uyu mushinga uzamara. Turizera ko uyu mushinga uje kuba igisubizo ku batunda magendu n’ibiyobyabwenge, ubonyemo akazi wese yagombye kuvuga ati Leta impaye igishoro mu kazi mbonye muri uyu mushinga, kandi ni byo Perezida Kagame ahora adusaba”.

Abenshi mu baganiriye na Kigali Today, ni urubyiruko rwashimishijwe n’iyo nkuru yo kumva ko bagiye guhabwa akazi muri uwo mushinga.

Bavuga ko nk’uko Guverineri Gatabazi yabibasabye bagiye kubyaza umusaruro uwo mushinga bazigama amafaranga bazajya bahembwa, ku buryo ikibazo cyo gusubira mu gihugu cya Uganda bajya gutunda ibiyobyabwenge na magendu kigiye kuba amateka.

Muragijimana Edison ati “Aka kazi kaje tugakeneye, amafaranga 1500 tuzajya duhembwa ku munsi ni make ariko agake k’ineza kagira akamaro. Bamwe twajyaga muri Uganda muri za forode n’ibiyobyabwenge nta nyungu twigeze tubibonamo, ariko akazi karabonetse ntituzongera kubitekereza”.

Munyaneza Thierry ati “Uyu mushinga uradufasha mu buzima butandukanye, nk’urubyiruko tugomba kwiteza imbere duhanga amaso kano kazi ku buryo tutazongera gutekereza kujya muri Uganda Burya ikijyana abantu muri Uganda ni ukubura akazi nta kindi, kuva kabonetse amahoro arahinda”.

Igishanga cya Kamiranzovu kiri ku buso bwa hegirari 465 kigiye gutunganywa na Reserved Force ku nkunga y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ukazatwara amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 900, ukazamara amezi icyenda.

Uretse ko ubukangurambaga bwakajijwe mu kurwanya abarembetsi n’abambuka umupaka mu buryo bunyuranye n’amatekeko, ibiyobyabwenge n’izo magendu zikaba ziri guhashywa n’inzego z’umutekano, ubuyobozi n’abaturage. Mu myaka yashize mu Karere ka Burera hari ubwo mu mezi umunani hafashwe abasaga 4,000 binjiza ibiyobyabwenge na madendu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka