Burera: FUSO yibiranduye abarimo bavamo ari bazima
Imodoka yo mu bwoko bwa FUSO yari ihetse ibitaka byo kubaka umuhanda mu Karere ka Burera, yibiranduye mu muhanda, batatu bari bayirimo barakomereka bikomeye.
Iyi modoka ifite nimero za pulaki RAB765Q yari ijyanye ibitaka ahari kubakwa umuhanda mu Murenge wa Cyanika, yakoreye impanuka mu ikorosi ry’ahitwa “Mu Ngege” riri muri uwo murenge, mu muhanda Musanze-Cyanika, mu saa tanu za mu gitondo cyo kuri uyu wa 22 Mutarama 2016.
Batatu bari bayirimo, barimo shoferi wari uyitwaye, kigingi we n’undi mwana bari batwaye, bavuyemo bagihumeka ariko bakomeretse bikomeye bahita bajyanwa kwa muganga.
Ababonye iyo mpanuka iba bahamya ko iyo FUSO nta muvuduko mwinshi yari ifite ngo ahubwo yagize ikibazo cya tekiniki.
Umwe mu babonye iyo mpanuka iba ariko wanze kwivuga izina avuga ko icyuma cyo muri iyo FUSO gihuza amapine y’imbere n’ay’inyuma, yise “Karada, ari cyo cyacitse maze cyishinga mu muhanda.
Agira ati “Yaje igeze hariya ishinga ‘Karada’ iribirindura iragwa. Yibirinduye nka kabiri… imodokari yari ifite ikibazo n’ejo (tariki ya 21 Mutarama 2016) yari iri mu igaraje bari kuyikanika.”
Ubwo Kigali Today yageraga aho iyo mpanuka yabereye, yasanze iyo modoka yitambitse mu muhanda, ibitaka yari ihetse byanyanyagiye mu muhanda ku buryo imodoka ziwukoresha zanyuraga ku ruhande.
Si ubwa mbere muri iryo korosi habera impanuka. Mu kwezi kwa munani 2015, habereye impanuka ya Minibisi, igonga umuntu umwe arapfa abandi icyenda bari bayirimo barakomereka bikomeye.
Ababonye iyo mpanuka iba bavuze ko yo yatewe n’umuvuduko mwinshi. Kuko ngo yashakaga kunyura ku yari iri imbere yayo bageze muri iryo korosi uwari uyitwaye iramunanira ihita yibirandura.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Burera ihora isaba abatwara imodoka muri uwo muhanda kugabanya umuvuduko ndetse no gukoresha igenzura ngo harebwe niba imodoka zabo zujuje ibyangombwa (Controle Technique) ariko bamwe ntibabikurikiza.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Poice ikurikirane uwomuhanda,abantubadushyiraho.niBENIMANA kuva iBurera,Rusarabuye.