Burera: Croix Rouge y’u Rwanda yashyikirije inkunga imiryango yashegeshwe n’ibiza

Imiryango 310 yo mu Karere ka Burera iheruka kwibasirwa n’ingaruka z’ibiza, yahawe na Croix Rouge y’u Rwanda, amafaranga yo kubafasha kwiyubaka, igikorwa cyabereye muri imwe mu mirenge igize ako karere.

Amafaranga yashyikirijwe abo baturage hakoreshejwe uburyo bw'ikoranabuhanga
Amafaranga yashyikirijwe abo baturage hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Nyakanga 2021, binyuze mu buryo bwo guhererekanya amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga (Mobile Money), hagamijwe kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Ni amafaranga agenewe kugura ibiribwa, ibikoresho byo mu rugo, gusana inzu zangijwe n’ibiza no kubaka ubwiherero.

Félécien Nyamarembo wo mu Murenge wa Rugarama, n’akanyamuneza kenshi yatewe n’ubutumwa bugufi yari amaze kubona kuri telefoni ye, bugaragaza ko yakiriye amafaranga 109.500 y’u Rwanda, yagaragaje uburyo ayo mafaranga agiye kumukura mu bwigunge.

Ati “Kuva muri Gicurasi 2021 kugeza ubu nari ngihanganye n’ubwigunge, bitewe n’ibiza byaduteye, bigakukumba ibiribwa nari narahunitse ndetse n’udukoresho twose two mu nzu nifashishaga, nta na kimwe nasigaranye cyo kubara inkuru. Ubu ntewe akanyamuneza n’uko aya mafaranga mpawe, agiye kumfasha kwisanasana, mpahe ibyo kurya n’ibyo bikoresho twaburaga mu rugo. Mbese ubuzima bugiye kongera kwisubiranya”.

Abahawe ayo mafaranga banejejwe n'uko bagiye kuyifashisha bikura mu bukene bakururiwe n'ibiza
Abahawe ayo mafaranga banejejwe n’uko bagiye kuyifashisha bikura mu bukene bakururiwe n’ibiza

Undi mukecuru witwa Kanyundo Bernadette yagize ati “Urebye ubuzima bwari bubi cyane, tutakigira isahani, isafuriya n’utwambaro, kubera ko ibiza byabitembanye. Nta hantu ho kurambika umusaya hafatika nari ngifite, kubera ko ibyo biza byaje bikampekura inzu yanjye ikangirika bikomeye”.

Arongera ati “Amafaranga mpawe ndayikenuza muri ibyo bintu byose twari dukennye mu rugo, kandi mbonereho n’ubushobozi bwo gusana inzu yanjye”.

Amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 35, ni yo Umuryango utabara imbabare, Corix Rouge y’u Rwanda, washyikirije iyo miryango 310 ibarizwa mu Mirenge ine yo mu Karere ka Burera, aho yahawe amafaranga ari hagati ya 109.500 n’amafaranga 145.000 izifashisha mu kugura ibiribwa, ibikoresho by’ibanze byo mu rugo, gusana inzu no kubaka ubwiherero.

Uwari ukeneye kugira ayo abikuza yahabwaga serivisi ngo bimufashe kwikenura
Uwari ukeneye kugira ayo abikuza yahabwaga serivisi ngo bimufashe kwikenura

Umuhuzabikorwa wa Croix Rouge mu turere twa Musanze na Burera, Mukabarisa Félicitée, yavuze ko ikigamijwe ari ukugira ngo iyo miryango bayitere ingabo mu bitugu, kugira ngo irusheho kwiyubaka.

Yagize ati “Twifuza ko bongera kwiyubaka mu buryo bwo kubona ibikoresho, ibiribwa no gukemura ibindi bibazo bafite aho baba, twatekereje kubashyikiriza ubwo bufasha binyuze mu kubaha amafaranga, ngo buri wese yigurire ibyo akeneye, kuko ari we uzi neza iby’ingenzi kandi byihutirwa abura, akurikije uko urugo rwe ruhagaze”.

Yongera ati “Gukoresha ikoranabuhanga tuboherereza ayo mafaranga ku matelefoni yabo ngendanwa, twahisemo ubwo buryo kuko bwizewe, kubarinda kuyasesagura no kugabanya ibyago byo gukwirakwiza Covid-19”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Burera, Frank Ibingira, wari uhagarariye ako karere muri icyo gikorwa, yavuze ko n’ubwo hari ibyagiye bikorwa mu gusana no gufasha abagizweho ingaruka n’ibiza, kugeza ubu hakiri imiryango igikeneye kunganirwa ngo biyifashe kwiyubaka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Burera, Frank Ibingira, yavuze ko abayashyikirijwe bazarushaho kubaba hafi
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Burera, Frank Ibingira, yavuze ko abayashyikirijwe bazarushaho kubaba hafi

Akaba ari ho ahera ashimangira ko bagiye kuba hafi y’abahawe ubu bufasha, kugira ngo icyo babuherewe kizagerweho.

Ati “Icyo twibutsa abaturage bahawe amafaranga ni uko bayahawe afite ibyo agenewe. Niba ari agenewe gutunganya inzu, kugura ibikoresho cyangwa ibiribwa, bamenye ko ari cyo bakwiye kuyakoresha”.

Arongera ati “Icyo tugiye gukora ni ugukurikirana ko iyo miryango itayayamo, ahubwo ko irimo kuyakoresha ibibafitiye akamaro, bikure mu bukene bakururiwe n’ibiza, turashimira Croix Rouge nk’abafatanyabikorwa b’akarere kacu, kuba yaritaye kuri gahunda nk’izi zigamije gufasha abahuye n’ibiza”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka