Burera: Bongeye gusabwa gushishikariza abo bazi bakiri bari muri FDLR gutahuka

Guverineri w’intara y’amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé, arasaba abaturage bo mu karere ka Burera baba bafite bene wabo cyangwa se n’abandi bazi bakiri mu mashya ya Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo, mu mutwe wa FDLR, kubahwiturira bagataha bakaza gufatanya n’abandi kubaka u Rwanda.

Guverineri Bosenibamwe yatangaje ibi ubwo yasuraga akarere ka Burera, tariki ya 26/11/2014, akifatanya n’abaturage bo mu murenge wa Cyeru mu muganda wo gusana ikiraro.

Uyu muyobozi w’intara y’amajyaruguru abwira abanyaburera ko Abanyarwanda babereyeho kubaho neza ngo ni ngombwa ko rero ko ababa bakiri mu mashyamba ya Kongo batahuka bakaza mu rwababyaye.

Agira ati “Namwe muri mwebwe uwaba ufite umwana uri hakurya hariya, ukiri muri ariya mashaymba ya Kongo, mubatelefone, batahe. Uwo ariwe wese wataha rero mwatubwira, tukajya kumwakira…Ntabwo abanyarwanda babereyeho kugwa ku gasi! Abanyarwanda babereyeho kubaho neza! Ntabwo Imana yigize ituraga umuvumo, imiruho. Imana yaturaze ibyiza!”

Guverineri Bosenibamwe asaba abaturage gushishikariza abo bazi bakiri mu mashyamba ya KOngo gutaha.
Guverineri Bosenibamwe asaba abaturage gushishikariza abo bazi bakiri mu mashyamba ya KOngo gutaha.

Si ubwa mbere Guverineri Bosenibamwe asaba abaturage bo mu karere ka Burera gushishikariza abari muri Kongo gutaha kuko no mu kwezi kwa 04/2014 ubwo yagiranaga inama y’umutekano n’abaturage bo mu murenge wa Gahunga, yabibasabye.

Avuga ko hari amakuru agaragaza ko abenshi mu bakiri muri FDLR mu mashyamba ya Kongo, banangiye gutaha, baturuka mu cyahoze ari Ruhengeri, icyahoze ari Gisenyi ndetse n’icyahoze ari Kibuye.

Ngo ibyo byerekana ko no mu karere ka Burera haba hari abafite abavandimwe cyangwa abana babo bakiri muri Kongo baranze gutaha, bari muri FDLR cyangwa baragoswe nayo ikababuza gutaha.

Guverineri Bosenibamwe akomeza avuga ko abo bakiri mu mashyamba ya Kongo badakwiye gutinya gutaha kuko abenshi bamaze gutahuka kandi abo bose bafashwe neza aho basubijwe mu buzima busanzwe abandi nabo bagashyirwa mu nkeragutabara.

Norbert NIYIZURUGERO

Ibitekerezo   ( 2 )

Ababyeyi cyangwa abavandimwe b’abantu bari muri fdlr nibaburire benewabo hakiri kare batahe kuko iminsi basigaranye ni mike cyane,bitaba ibyo bakaraswa bakahasiga ubuzima.

Bugingo yanditse ku itariki ya: 28-11-2014  →  Musubize

Abaturage bakwiye kunva ko gushishikariza abari muri fdlr gutahuka ari inshigano zabo kuko byagaragaye kenshi ko ababigerageje babigezeho.

Bihogo yanditse ku itariki ya: 28-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka