Burera: Bizihije umuganura bataha ibiro by’Akagari biyubakiye
Abatuye Akagari ka Kilibata mu Murenge wa Rugengabari mu Karere ka Burera, barishimira ko bizihije ibirori by’umuganura bataha ku mugaragaro inyubako y’Akagari biyujurije ibatwaye miliyoni 32 FRW.
Bamwe muri abo baturage, bavuze ko gutaha iyo nyubako nshya y’ibiro by’Akagari ka Kilibata ku munsi w’umuganura, ari igisobanuro cyo kwimakaza umuco w’ubufatanye, kwishakamo ibisubizo no kwigira.
Abatuye akagari ka Kilibata mu Murenge wa Rugengabari mu Karere ka Burera, bizihije umuganura bataha ku mugaragaro inyubako y’Akagari biyujurije ibatwaye miliyoni 32 FRW.
Bamwe muri abo baturage bavuze ko gutaha iyo nyubako ku munsi w’Umuganura, ari igisobanuro cyo kwimakaza umuco w’ubufatanye, kwishakamo ibisubizo no kwigira.
Biyubakiye ibyo biro nyuma y’imyaka itatu bari bamaze bakorera mu nzu bari baratijwemo icyumba, mu gihe ibiro by’akagari bari bafite byari byarashaje aho amabati yari amaze gutwarwa n’umuyaga, nk’uko Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugengabari, Niringiyimana Jean Damscène yabitangarije Kigali Today.
Ati “Abaturage babonye ko bigoranye gukomeza gukorera mu mfundanwa, bishyira hamwe mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo, bakusanya amafaranga biyubakira inyubako nziza”.
Arongera ati “Bashyizeho uruhare rw’umuganda waha agaciro ka miliyoni 8Frw, bakusanya na miliyoni zisaga 6Frw, miliyoni 18Frw ziva mu nkunga y’Akarere ka Burera, ari nayo yavuyemo isakaro, isima, inzugi n’amadirishya, amarangi n’ibindi bikoresho biba bikenewe”.
Uwo muyobozi yavuze ko kuba abaturage biyubakiye ibiro, bigiye kubafasha muri byinshi, ati “Bizabafasha kubona serivise nziza, ndetse ku buryo abagana Akagari bakaba bahura n’ikibazo cy’imvura bazugama ahantu hatekanye kandi hisanzuye, bityo n’abakozi b’Akagari babone ko bafite umutekano w’amadosiye ajyanye n’akazi ndetse n’undi mukozi waza yiyongera ku Kagari, akabona aho akorera bitabaye gushakishiriza ahandi”.
Ni inyubako igizwe n’ibyumba birindwi, birimo na salle nini izajya ikorerwamo inama.
Ohereza igitekerezo
|