Burera: Biyemeje kunoza imikoranire bagamije kuvana abana mu bukene

Inzego zitandukanye zikorera mu Karere ka Burera, zivuga ko zigiye kurushaho kunoza imikoranire hagati yazo n’umuryango Compassion International, kugira ngo umubare munini w’abana batishoboye n’imiryango bakomokamo, babashe kugerwaho na gahunda zituma koko babasha kwigobotora ingoyi y’ubukene.

Biyemeje kurandura ubukene mu bana no mu miryango bakomokamo
Biyemeje kurandura ubukene mu bana no mu miryango bakomokamo

Ibi ni ibiheruka gutangarizwa mu biganiro byahuje bamwe mu bakozi b’uwo muryango, n’inzego zirimo izishinzwe umutekano, abayobozi mu nzego z’ibanze ku rwego rw’imwe mu Mirenge y’Akarere ka Burera, abashinzwe uburezi, abahagarariye amatorero n’ibindi byiciro bitandukanye bibarizwa mu Karere ka Burera, bagamije kurebera hamwe uko gahunda zo gukura abana mu bukene zishyirwa mu bikorwa.

Mu gihe cy’imyaka itanu ishize, muri Burera Compassion International yashoye miliyari 4 na miliyoni zisaga 130, mu bikorwa byo kwita ku mibereho y’abana batishoboye, kuva umwana agisamwa, kugeza ku bafite imyaka 22 bo muri imwe mu miryango itishoboye, ibarizwa mu mirenge 11 yo mu Karere ka Burera.

Abana bagera ku 3,620 bo mu Karere ka Burera, ni bo bafashwa mu mishinga 14 y’uyu muryango ishyirwa mu bikorwa n’amwe mu matorero, yita ku isuku n’isukura, kuboroza amatungo magufi, kubakira imiryango yabo amacumbi, kubaha ibikoresho by’ishuri, kubishyurira amafaranga y’ishuri n’ibindi.

Mayor Uwanyirigira asanga kurengera umwana agakurwa mu bukene, bituma n'Akarere karushaho kwesa imihigo
Mayor Uwanyirigira asanga kurengera umwana agakurwa mu bukene, bituma n’Akarere karushaho kwesa imihigo

Ni ibikorwa bamwe mu baturage bagaragaza ko bikomeje kubafasha kwihutana n’abandi mu iterambere, nk’uko Mukankubito Scolastique wo mu Murenge wa Rusarabuye abisobanura.

Agira ati “Hari abana bari barataye ishuri barisubiyemo ubu bakaba biga neza, babikesha uyu muryango ubarihira amafaranga y’ishuri, kubaha ibikoresho n’ibindi nkenerwa ngo imyigire igende neza. Hari ababyeyi b’abana bagiye bishyira hamwe mu matsinda, baterwa inkunga y’amafaranga, babyajemo imishinga iciriritse bikura mu bukene, mbese ubona ko hari urwego rw’imibereho ifatika bariho, bitandukanye na mbere bataragerwaho n’izo gahunda”.

Ikibazo cya bamwe mu bagenerwabikorwa bakunze gushyirwa ku rutonde rw’abafashwa nyamara batabikwiye cyagarutsweho muri ibyo biganiro, ababyitabiriye bagaragaza ko bikwiye gucika burundu, binyuze mu kongera imikoranire ya hafi impande zose zifatanyije, kugira ngo abana bagenerwa ubufasha, bajye baba babikwiye koko.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, yagize ati “Twasanze ko imikoranire ya hafi cyane hagati y’inzego z’ibanze ndetse n’abagira uruhare mu gutoranya abo bana batishoboye bakeneye ubufasha, ikwiriye gushyirwamo imbaraga, muri kwa gutoranya abagomba gufashwa, bikajya biba byagizwemo uruhare n’impande zose, kandi bigakoranwa ubunyangamugayo”.

Karake Nathan wa Compassion International, yagaragaje ko uwo muryango ukomeje gufasha abana kuva mu bukene
Karake Nathan wa Compassion International, yagaragaje ko uwo muryango ukomeje gufasha abana kuva mu bukene

Aha ikigamijwe ni ukugira ngo turusheho kuzamura umubare w’abana bava mu bukene. Urugero niba twari dufite abana bataye ishuri kubera ko iwabo batishoboye, muri kwa kubatoranya, tukagenda dusesengura tureba ngo ninde ubabaye kurusha undi. Ku ruhande rw’Akarere, natwe bizadufasha kwihutisha imihigo yo kugabanya ubukene, abaturage na bo barusheho kwibona muri gahunda baba bagenewe”.

Karake Nathan, Umuyobozi ushinzwe abakozi muri Compassion International, ahamya ko ubufatanye bw’inzego za Leta n’izishinzwe amatorero buzarushaho gufasha mu kunganira umwana, no kumufasha gukura afite icyo yimariye, kandi akimariye umuryango n’igihugu.

Yagize ati “Baba ari abana babarizwa mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe. Intego ikaba ari ukubereka ingero z’ibishoboka, duhereye kuri ubwo bwunganizi tubaha ngo bubabesheho, bibafashe gukurana imyumvire n’imitekerereze y’uko badakwiye guheranwa n’ubukene, kwiyubakamo icyizere no guhorana intumbero z’uko ahazaza habo heza ari bo mbere ba mbere bahafite mu biganza byabo”.

Imikoranire hagati y'inzego zitandukanye muri Burera izagabanya umubare w'abana bugarijwe n'ubukene
Imikoranire hagati y’inzego zitandukanye muri Burera izagabanya umubare w’abana bugarijwe n’ubukene
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka