Burera: Bitwaye neza mu isuku no guhashya imirire mibi begukana Moto na miliyoni imwe
Mu marushanwa amaze iminsi abera mu Karere ka Burera ku kwimakaza umuco w’isuku n’isukura ndetse no kurwanya imirire mibi, Umurenge wa Butaro wahize indi, unegukana igihembo cya Moto ndetse n’amafaranga angana na miliyoni imwe yashyikirijwe Akagari ka Rusumo, nk’akahize utundi ku rwego rw’utugize Akarere ka Burera.
Yitabiriwe binyuze mu kugaragaza impano z’imikino itandukanye, biganisha ku kubungabunga ubuzima bwiza no gutanga ubutumwa bukangurira abaturage kwita ku isuku n’isukura ndetse no kwibungabungira umutekano nk’izingiro ryo kurwanya ibiyobyabwenge, imirire mibi, amakimbirane mu miryango.
Ni igikorwa abaturage bo mu Karere ka Burera bagereranya n’ishuri ryabakebuye.
Muteteri Donatha agira ati: "Aya marushanwa twabonye ari nk’ishuri ryadufashije kwikebuka tumenya byimbitse aho tugifite intege nkeya n’uko twavugurura imyitwarire y’uburyo ki bwo gutegurira abana bacu indyo yuzuye. Bamwe muri twe wasangaga duhugira mu gushaka imibereho, umwanya dukoresha mu kwita ku byatuma abana bacu bakura neza tukawugira mutoya. Tumaze iminsi twigishwa uburyo ki dushobora guhuza gahunda zose zireba umuryango nta gikorwa na kimwe kibangamiye ikindi, imibereho y’abagize urugo uhereye ku bana ikaba myiza bityo n’imirire mibi igacika".
Ikibazo cy’imirire mibi, igwingira n’isuku nke bikunze kugaragara hamwe na hamwe muri aka Karere, bitizwa umurindi na bamwe mu bagifite imyumvire yo kwishora mu biyobyabwenge na magendu, biteza n’amakimbirane mu miryango, ubusinzi, ihohoterwa cyangwa urugomo.
Muri ubwo bukangurambaga bwanyujijwe mu marushanwa y’imikino yagiye ahuza ibyiciro bigizwe n’urubyiruko, abatwara abagenzi ku magare n’ababatwara kuri moto, abahoze mu biyobyabwenge bakaza kubireka ndetse n’icyiciro cy’Abapolisi.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu, Nshimiyimana Jean Baptiste, yagize ati: "Twateguye aya marushanwa nk’uburyo abantu bahuriramo ari benshi, bakidagadura, bagasabana ariko kandi bakanaboneraho kungurana inama n’ubumenyi bw’ibibagirira akamaro. Imirenge y’Akarere ka Burera harimo n’ikora ku mupaka, bikenewe cyane ko abaturage tubaba hafi no kwibukiranya mu buryo buhoraho ibifasha imiryango kubaho neza kandi itekanye".
Umurenge wa Butaro wahize indi mirenge unahembwa moto ibarirwa mu gaciro k’asaga miliyoni ebyiri ndetse Akagari ka Rusumo nako kahize utundi Tugari tw’aka Karere, gahembwa igihembo cy’amafaranga angana na miliyoni imwe y’u Rwanda.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Butaro, Kayitsinga Faustin avuga ko batagiye kwicarana ibyo bihembo ngo bumve ko bageze iyo bajya.
Ati: "Twashyizeho uburyo bwo kubungabunga isuku duhereye mu ma centre y’ubucuruzi, tugenda dufata buri ngo nibura 10 dushyiraho ibikoresho bigenewe kujugunywamo imyanda, ku buryo amashashi, amacupa n’indi myanda byabaga byandagaye hirya no hino, abaturage bagiye bigishwa buri wese agasobanukirwa ko ikintu cyose cyandagaye hasi kitari itaka kiba ari umwanda, naho ikinyanyagiye mu busitani kitari ubwatsi kiba ari umwanda; Ibyo bakabijyanirana no kubungabunga isuku yo mu ngo, ibikoresho no ku mubiri".
Akomeza agira ati, "Naho mu kurwanya imirire mibi ho, ubu bukangurambaga twabutangiye dufite abana 23 bari mu mirire mibi, dushyiraho ikigega abaturage bagiye bakusanyirizamo ubushobozi bw’amafaranga, amaze kugwira tuyaguramo amatungo magufi harimo n’inkoko zitera amagi, tuzishyikiriza imiryango y’abo bana bagaburirwa amagi, imirire mibi bayivamo. Ni uburyo twabonye dukwiye gukomeza kugira umuco, mu guhangana n’ibibazo nk’ibyo biba byugarije abantu".
Ibyo bihembo ngo bagiye kubiheraho barusheho guhanga udushya, cyane ko ngo hari gahunda nyinshi zirimo iy’Igitondo cy’Isuku, Irondo ry’Umwuga zasabaga ko zikurikiranirwa hafi mu buryo bwo kuzishyira mu bikorwa, bikagora abakozi babishinzwe kuko babaga badafite uburyo buborohereza mu rugendo.
Aya marushanwa yateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda muri gahunda yo kwimakaza umutekano, isuku n’isukura ndetse no kurwanya imirire mibi.
Hari gutekerezwa buryo ki yajya abaho nibura inshuro ebyiri buri mwaka, mu kurushaho kubaka umuco uhoraho mu baturage, wo gukumira ibibangamiye iterambere n’imibereho myiza y’umuryango.
Ohereza igitekerezo
|