Burera: Bashyikirijwe imifuka 1000 ya Sima yo kubakira abasenyewe n’ibiza

Nyuma yuko ibiza by’imvura yaguye mu ijoro ryo ku itariki 02 rishyira 03 Gicurasi 2023, bisenyeye abatuye Akarere ka Burera binahitana abantu umunani, Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye, ikomeje gushaka umuti w’icyo kibazo ahateganyijwe kubakira imiryango 119 muri ako karere.

Ni Sima izifashishwa mu kubakira imiryango 119 yasenyewe n'ibiza
Ni Sima izifashishwa mu kubakira imiryango 119 yasenyewe n’ibiza

Ni muri urwo rwego Trinity Metals Group ihuza Kampani eshatu zikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, yageneye ako karere imifuka 1000 ya sima, igikorwa cyo kwakira iyo sima kibera mu Murenge wa Kagogo ku itariki 24 Kamena 2023.

Ni igikorwa cyabimburiwe n’umuganda rusange usoza ukwezi kwa Kamena, aho ubuyobozi bw’akarere bufatanyije n’ubuyobozi ndetse n’abakozi ba Trinity Metals Group, bifatanyije n’abaturage, hatundwa amabuye yo kubakira umuryango wasenyewe n’ibiza.

Umuyobozi wa Trinity Metals Group, Peter Geleta, yavuze ko nyuma yo kumva ko hari abaturage mu Rwanda basenyewe n’ibiza ndetse bamwe bikabatwara ubuzima, ngo byabaye ngombwa ko batekereza ku nkunga yo gufasha Leta kwita kuri abo baturage, Trinity Metals n’abakozi bayo bakusanya inkunga Y’imifuka 1000 ya sima, ifite agaciro ka Miliyoni zisaga 11Frw.

Yagize ati “Twaguze Sima, kuko twabonaga ko igikenewe cyane ari amacumbi, tubona ko sima ari ingenzi mu gusana ibyangijwe n’ibiza, biba ngombwa ko mu nkunga twashoboye gukusanya tubonye imifuka 1000, turayibazanira”.

Batunze amabuye yo kubakira abasenyewe n'ibiza
Batunze amabuye yo kubakira abasenyewe n’ibiza

Ni igikorwa cyashimishije abaturage, by’umwihariko abasenyewe n’ibiza aho bavuga ko nyuma y’ibibazo bahuye nabyo, ubuzima bugiye kurushaho kugenda neza.

Nyirahabineza Béatrice ati “Imvura yaguye mu ijoro tubonye itinze, umugabo ajya hanze kureba asanga amazi agiye kuritura inzu, mpagurutsa abana bane nkimara kubasohora inzu ahita igwa, Imana ikinga akaboko twese turarokoka”.

Arongera ati “Ubwo sima ibonetse icyizere cyo kubona inzu ndagifite, ndashimira na Leta yadufashije kuva twaterwa n’ibiza idushakira aho kuba, na n’ubu ikaba ikiduha ibiribwa”.

Ayinkamiye Fride ati “Imvura yaraguye bigeze sa munani numva hari ikintu kiridutse munsi y’inzu, ndasohoka nsanga amazi aragenda arengera inzu, nibwo nagarutse mu nzu nsohora abana tugihungira kwa Mabukwe, mu kanya gato inzu yuzura amazi ibyarimo byose birarengarwa”.

Arongera ati “Imana iteza ikibazo izi n’aho igisubizo kiva, nkimara kubura inzu nabonye ko bindangiranye ariko ubwo Sima ije tugize icyizere cyo kubakirwa”.

Ni igikorwa cyishimiwe n’Ubuyobozi bw’akarere ka Burera, aho bwemeza ko iyo sima ije kubunganira mu gikorwa cyo kubakira imiryango 119 yasenyewe n’ibiza no gusana inzu 39 ziri hafi kurangira, nk’uko Visi Meya Ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nshimiyimana Jean Baptiste yabitangarije Kigali Today.

Ati “Turashimira aba bagiraneza baduteye iyi nkunga igiye kudufasha kubakira abasenyewe n’ibiza, twaratangiye ku bufatanye na Leta aho twamaze kubona ubutaka, site nziza 10 mu mirenge itandukanye, n’abazubakirwa barazwi ubu barakodesherejwe mu gihe bategereje kubakirwa”.

Trinity Metals Group ni ihuriro rihuje Kampani eshatu z’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro arizo Rutongo Mines, Nyakabingo na Musha.

Visi Meya Ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Nshimiyimana Jean Baptiste
Visi Meya Ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nshimiyimana Jean Baptiste
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka