Burera: Barishimira ibyo FPR-Inkotanyi yabagejejeho mu myaka 35 imaze

Hirya no hino mu turere, abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bakomeje kwishimira isabukuru y’imyaka 35 uwo muryango umaze ushinzwe, bakaboneraho n’umwanya wo kwinjiza abanyamuryango bashya.

Abanyamuryango bashya binjijwe muri FRP nyuma yo gukora indahiro
Abanyamuryango bashya binjijwe muri FRP nyuma yo gukora indahiro

Ni muri urwo rwego ku Cyumweru tariki 08 Mutarama 2023, mu Karere ka Burera habereye ibirori aho abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bizihizaga isabukuru y’imyaka 35 uwo muryango umaze uvutse, hinjizwa n’abandi bashya.

Ni umuhango wabereye mu Murenge wa Bungwe, utangizwa n’umutambagiro w’abagore bagera mu ijana bari bikoreye ibiseke birimo ibiribwa binyuranye baherekejwe n’abagabo, mu muhanda uva kuri Paruwasi Gatolika ya Bungwe berekeza ku kibuga cy’akagari ka Bungwe, basanganirwa n’imbaga y’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bari kuri icyo kibuga ari nako bacinya akadiho.

Mu buhamya bwatangiwe muri ibyo birori, abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bagaragaje aho uwo muryango wabavanye n’aho ubagejeje mu iterambere.

Bamwe bati “Twari mu nzu zisakaje ibyatsi, ariko ubu turi muzisakaje amabati”, abandi bati “twakuwe mu mashyamba ya Congo”, abandi bati “Twahawe inka muri Gahunda ya Girinka, bitubera umusingi w’iterambere tugezemo”.

Ibi birori byabimburiwe n'umwiyereko
Ibi birori byabimburiwe n’umwiyereko

Mu kiganiro bagiranye na Kigali Today, Gakwenza Servilien ati “FPR yampaye inka muri 2008 irampira ibyaye bwa mbere nitura umuturanyi, yarongeye ibyara ikimasa ndakigurisha nguramo umurima, yongeye kubyara, ibyara inyana ikuze ndayigurisha nguramo undi murima, nakomeje kuyorora bya kijyambere yongeye kubyara ndagurisha nguramo ishyamba”.

Arongera ati “Ubu mfite imirima itatu n’amashyamba atatu byose byakomotse ku nka nahawe muri gahunda ya Girinka, mbere yo guhabwa iyo nka nari mu bukene bukabije aho nari mu bazaga ku kigo nderabuzima gufata agafu ngo abana babone agakoma. Nabaga mu nzu y’amabati 12 bari barampaye mvuye muri Congo, ubu nubatse indi nziza y’amabati 45, irimo sima, nicara mu ntebe nziza, ndeba television nanjye bakavuga ngo ndi Boss”.

Mbwirabo Célestin ati “Ibyo “Nari umutindi nyakujya, FPR-Inkotanyi iduha uburenganzira bwo kwiga dukuze, nagiye mu ishuri ry’imyuga niga ubwubatsi, ubu ndi umufundi uhembwa ibihumbi bine buri munsi. Nahawe inka muri Girinka nziturira umuturanyi, iyo nka yaranzamuye kugeza ubwo nubaka inzu y’ubucuruzi, ubu mfite akabare, FPR yanteje imbere”.

Basangiye umutsima
Basangiye umutsima

Mbakurizehe Anathalie ati “Twarahungiye muri Congo, nari mubi cyane, nsa nabi ntafite icyo kurya, FPR iza kungarura n’utwana twanjye tubiri, ndi mu bantu bahawe amabati bwa mbere ndubakirwa, FPR ibonye ngeze mu myaka y’ubukure, iti uyu mukecuru reka tumuhe ingoboka, mfite imyaka 70 ariko undebye ntiwabimenya ndi inkumi”.

Kuva mu Gushyingo 2022, nibwo Akarere ka Burera mu tugari 69 tukagize, hatangiye ibikorwa bitandukanye, mu rwego rwo kwitegura isabukuru y’imyaka 35 umuryango wa FPR-Inkotanyi umaze ushinzwe, ahubatswe ubwiherero, kuremera ababyeyi batishoboye mu kurwanya igwingira mu bana, kurwanya umwanda, kwita ku marerero, kuremera abatishoboye ibiribwa n’amatungo n’ibindi.

Uwanyirigira Marie Chantal, Chairperson wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Burera, yavuze ko kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 y’umuryango wa FPR-Inkotanyi, biri mu buryo bwo gusubiza amaso inyuma, bareba aho bava n’aho bajya.

Abana bahawe amata
Abana bahawe amata

Uwo muyobozi yavuze ko ari n’umwanya wo gukemura inzitizi zibangamiye umuryango, ati “Kuva mu Gushyingo 2022, buri kagari kihaye gahunda y’ibikorwa kazakora ubu tukaba tugiye guhuza raporo ku rwego rw’akarere turebe ibyo twagezeho. Icyo twishimira ni ibikorwa byinshi byagiye bikorwa, ariko tuvuga tuti ni izihe nzitizi zisigaye, twazisohokamo dute, dushyize imbaraga mu kwita ku bana bari mu mirire mibi n’ibindi bibazo byugarije umuryango”.

Muri uwo muhango bamwe mu banyamuryango baremewe ibiribwa binyuranye birimo ibishyimbo, umuceri na kawunga, inka 22, imbabura za Cana rumwe 483, inkoko, matola n’ibindi.

Bizihije isabukuru y'imyaka 35 Umuryango FPR-Inkotanyi umaze ushinzwe
Bizihije isabukuru y’imyaka 35 Umuryango FPR-Inkotanyi umaze ushinzwe
Basangiye amarwa
Basangiye amarwa
Bishimiye ibirori
Bishimiye ibirori
Uwanyirigira Marie Chantal, Chairperson wa FPR mu Karere ka Burera
Uwanyirigira Marie Chantal, Chairperson wa FPR mu Karere ka Burera
Hari abaremewe inka
Hari abaremewe inka
Abayobozi basabanye n'abanyamuryango
Abayobozi basabanye n’abanyamuryango
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka